Rusizi: Imyaka 26 bibohoye, ubuzima bwarahindutse barishimira iterambere | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 11:56 57

Rusizi: Imyaka 26 bibohoye, ubuzima bwarahindutse barishimira iterambere

Abatuye Akarere ka Rusizi bavuga ko imyaka 26 ishize bibohoye bageze kuri byinshi,  birimo  ibikorwa remezo, bavuga ko batagikora ibirometero bajya kwivuza cyangwa ngo ushatse kujya mu Mujyi wa Kigali amare iminsi ibiri mu nzira.

Rusizi ubu uri mu Migi itera imbere mu Rwanda mu bijyanye n’imyubakire igizweho

Bamwe mu bagiranye ikiganiro n’Umuseke bavuze ko umutekano bafite bawukesha ababohoye igihugu. U Rwanda rwizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26, tariki 4 Nyakanga 2020.

Nta muturage ukirembera mu rugo cyangwa ngo umwana abure uko yiga kubera ko yabuze ubushobozi, ngo amashuri yarabegerejwe.

UWABATO Alphonsine umwe mu bemeza iterambere agezeho, yagize ati “Hano iwacu hari mu gihuru ariko ubu hari inzu zigezweho, nabonaga umuhanda n’amashanyarazi ngeze ahitwa ku Cyapa no mu Mujyi.  Ndi umujyanama w’ubuzima, mu myaka 26 namenye gutera urushinge, mu midugudu poste de sante zaratwegereye nta wivuriza kure.

Undi muturage yagize ati “Iterambere turarifite, umutekano ni wose burya udafite umutekano ntacyo wakora. Mbere ntabwo nabonaga umuriro w’amashanyarazi, nawubonye ugeze hano.”

Uyu avuga ko nubwo batemerewe guhura ari benshi ngo bishime kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19,  ariko ngo banejejwe n’iterambere bagezeho mu myaka 26.

NTEZIMANA Theogene w’imyaka 65 y’amavuko yagize ati “Umutekano n’amahoro turabifite, mbere washakaga kujya i Kigali ukaba wamaraga iminsi ibiri mu nzira, ubu uretse COVID-19 wajyagayo ukarara ugarutse, imihanda myiza yarakozwe.

KAYUMBA Ephrem Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yasabye abahatuye kutarebera abangiza ibyagezweho no kutumvako aho bageze bihagije, abasaba kongeramo imbaraga bagatera imbere kurushaho.

Anabibutsa ko kwirinda no kurwanya CIVID-19 bikomeje.

Yagize ati “Birashimishije ariko birasaba ko turinda ibyagezweho, tugakora cyane kugira ngo dutere izundi ntambwe.

Akarere ka Rusizi uwakabayemo kera iyo akagezemo abona impinduka zigaragarira mu bikorwa remezo, imihanda, amavuriro yegereye abaturage harimo za poste de sante, inzu zijyanye n’ikerekezo ziri kubakwa, abatuye Rusizi bashimira ababohoye u Rwanda umusanzu wabo ku byo bagezeho.

Abatuye Umugi wa Rusizi bavuga ko iterambere ryabagezeho mu myaka 26 ishize
Umuyobozi w’Akarere avuga ko badakwiye kumva ko byarangiye ko ahubwo bakwiye kongera imbaraga bagatera imbere kurushaho
Abaturage bavuga ko ugeze Rusizi ubu abona itandukanye na Rusizi ya kera

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abanyarusizi bari baraboshywe na nde harya ubwo?

  • Muzansobanurire abanyacyangungu, Gisenyi, Ruhengeri icyo bibohoye icyaricyo.Maze mubabaze nicyari kibaboshye icyaricyo. Izi mvugo zimeze nkizo kwa Gitwaza njyewe wakuriye mu Rwanda zirancanga.

  • Ba Mpatsibihugu se ubwo umugambi wabo ku Burundi barawuretse, cyangwa bahinduye strategie? On attrape les mouches avec du miel, pas avec du vinaigre. Je crains les Daneens, meme quand ils font des dons.

  • Musibe comment ku Burundi nohereje yayobye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *