Rusizi: Itaka ryarunzwe hafi y’ingo z’abaturage ryaretsemo amazi bavuga ko ari indiri y’imibu | UMUSEKE

Rusizi: Itaka ryarunzwe hafi y’ingo z’abaturage ryaretsemo amazi bavuga ko ari indiri y’imibu

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe bavuga ko babangamiwe n’imibu ituruka ahamenwe itaka rimaze amezi abiri, ryaretsemo amazi y’ibidendezi bakavuga ko uretse kuba ryarasibye umuhanda n’ikibuga cy’urubyiruko cyari gihari mbere, habaye indiri y’imibu ibatera Malaria. Akarere ikibazo karakimenye.

Aha hantu ngo amazi yararetse bigatuma hororkera imibu

Iryo taka ngo ryaharunzwe n’imodoka za Sosiyete y’ubwubatsi ya NPD, riri mu Mudugudu wa Karushaririza, abahatuye bavuga ko amazi yaretse adatemba none babangamiwe n’imibu.

Aho batuye ngo harorokera imibu ibatera Malaria nk’uko bamwe babyemeza.

HABIMANA Jean Bosco yagize ati “Twabonye NPD iza kumena iri taka tubabajije batubwira ko bahawe uburenganzira n’Akarere none twategereje ko baza kurisanza turaheba. Dufite impungenge z’uko hororokero imibu idutera Malaria.”

Hariya hamenwe itaka hari ikibuga cy’urubyiruko, uko imvura yiyongera amazi akomeza kuhareka adatemba, bagasaba ubuyobozi kubafasha bakarisanza.

Undi muturage wadusabye ko tudatangaza amazina ye yagize ati “Badufashe iri taka barisanze, ryasibye umuhanda kandi harimo imibu iri kudutera Malaria.”

Twashatse kuvugana n’ubuyobozi bwa NPD kuri telephone ntitwababona.

UBuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko buzi ikibazo. Umuyobozi w’Akarere, KAYUMBA Euphrem yagize ati “Umurenge ufite gahunda yo gutunganya icyo kibuga bahasanze itaka kigire hejuru kibashe kumera neza, igihe cyo kubisanza cyarageze ntibyakunda kubera ko hari mu gihe k’imvura, imashini zo gutsindagira ntibyari kuzikundira kubera icyondo.”

Avuga ko kuva igihe gisatira impeshyi kegereje ngo hazajya imashini zitsindagire kugira ngo ikibuga kimere nk’uko umurenge ukifuza.

Aka kagari ka Burunga ni kamwe mu dutuwe cyane hari ibikorwa by’iterambere, ahamenwe itaka ni hagati y’ingo z’abaturage, Ikigo cy’urubyiruko na post de Dante ya Karushaririza.

Abaturage ntibazi impamvu iri taka ryarunzwe hafi y’ingo zabo, Ubuyobozi bukavuga ko ari ukugira ngo baringanize ikibuga
Ni itaka ryinshi bavuga ko ryahashyizwe n’imodoka za NPD

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *