Rusizi-Nkombo: Akarere kemereye abaturage isoko barategereza baraheba | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:18 15

Rusizi-Nkombo: Akarere kemereye abaturage isoko barategereza baraheba

 Abatuye mu Murenge wa Nkombo bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemeye kuzubaka isoko mu kagari Bugarura mu Mudugudu wa Gaturo ariko barategeje barahebye!

Abaturage baremera bakambuka i Kivu bakajya mu yindi mirenge kurema yo isoko

Bavuga ko nyuma yo kwemererwa isoko, batangiye gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira ubwiherero bw’abazarema isoko ariko ubuyobozi bw’Umurenge buza kubahagarika.

Bwabahagaritse bubabwira ko bagomba kuba baretse, bakazabanza guhabwa uburenganzira n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Kanyanga Narcisse Ali ati: “Twagiye kuhakora umuganda twubaka imisarani n’ingarani, nyuma batubwira ko tuba duhagaze none twayobewe aho byaheze.”

Ntezamacumu Seleverien na we ati: “Icyo gihe na twa dusoko turema ku mugoroba twari twaravuyeho, nyuma isoko turibuze nibwo utwo dusoko twasubiyeho.”

Aba baturage ngo iyo hari inama yabahuje n’ubuyobozi bw’Umurenge ‘babaza kiriya kibazo’ bagasubizwa ko batarahabwa uburenganzira.

Bemeza ko baramutse bubakiwe isoko byakoroshya ubucuruzi, bakareka kujya bambuka i Kivu bagana za Nkanka, Gihundwe na Kamembe guhahirayo.

Mbere y’uko abatuye Rusizi babuzwa kuva mu karere kabo bajya ahandi kubera kwanga ko bandura cyangwa banduza abandi COVID-19, abo ku Nkombo bashoboraga kujya muri Nyamasheke guhahirayo.

Mu tugari dutanu tw’uyu Murenge  wa Nkombo buri kagari gafite agasoko karema buri mugoroba ariko ntibabonamo ibyo bakenera byose.

 

Gitifu wa Nkombo avuga ko iby’iryo soko atabizi…

Aphrodis Sindayiheba uyobora Umurenge wa Nkombo yabwiye Umuseke ko iby’uko basezeranyijwe isoko atabizi kuko aje kuhayobora vuba aha!

Ku rundi ruhande ariko na we yemeza ko abaturage ayoboye bakeneye isoko. Abishingira ku mpamvu y’uko ari hafi y’umupaka.

Ati: “Hakenewe isoko rizajya ribahuza kubera ko ni ku mupaka. Birashoboka kuba bararisezeranyijwe ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ikindi kibazo. Ubu turi gukomanga hirya no hino dushaka abafatanyabikorwa ngo ryubakwe, ikizere kirahari. Twizeye ko bizakunda.”

Uyu Murenge wa Nkombo uzengurutswe n’amazi y’ikiyaga cya Kivu. Utuwe n’abaturage 20 547 ku buso bwa kilometre kare 27 muri zo 4 ni ubuso bw’amazi.

Iyo abaturage bari iwabo Ku Kirwa bavuga uru rimi rwihariye rwitwa “Amahavu”. Iyo uhari uba ureba ibice by’Ikirwa cya Ijwi, Binja na Bukavu muri R.D Congo.

Ibiro by’Umurenge wa Nkombo muri Rusizi

Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW/Rusizi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *