Rusizi: Umugore bivugwa ko yari indaya yishwe n’abatamenyekana – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Rusizi: Umugore bivugwa ko yari indaya yishwe n’abatamenyekana

Uyu mugore witwa Apolinarie Uwanyirigira, ari mu kigero cy’imyaka 42,  yari utuye mu mudugudu wa Nyakayonga mu kagali ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe, harakekwa ko yishwe n’umugabo utahise amenyekana bivugwa ko yari amucyuye.

Aho yari acumbitse ku muhanda wa kane ahazwi nko muri cite, i Kamembe bivugwa ko arijo bagiye gusambanira ariko uyu mugore mu masaha y’igicamunsi ku wa mbere yasanzwe aryamye mu nzu yapfuye bikavugwa ko yaba yaranizwe.

Inshuti za nyakwigendera zatangarije UMUSEKE ko nta muntu bari basanzwe bafitanye ikibazo mu baturanyi be, ko uwamwishe hakekwa umugabo yaba yaribye amafaranga ibihumbi 500 mu bikorwa by’uburaya yajyaga akora.

Bavuga ko haba hari inzika uwo mugore yari afitiwe n’uwo mugabo, imyirondoro ye itaramenyekana neza,  gusa inzego z’ubuyobozi n’ iz’umutekano ngo ziracyari mu iperereza.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera wari imwe mu nshuti ze, ari mu maboko ya Police ya Kamembe mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse kuri uru rupfu, kuko ni we wasanzwe mu rugo kwa nyakwigendera bwa mbere, ngo yari agiye kumureba ngo basangire.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwahise bugera ahabereye uru rupfu mu rwego rwo guhumuriza abatuye muri ako gace, basabwe kujya baba maso no kwandikisha abashyitsi babonye ku mudugudu, bagatanga n’amakuru ku muntu wese bashyidikanyaho.

Apolinarie Uwanyirigira asize umwana umwe, ariko na we batabanaga ngo yatwawe na se w’umu Tanzaniya.

FRANCOIS NELSON NIYIBIZI
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. simba

    April 19, 2017 at 9:43 am

    uyumugabo ndamwemeye tu nanjye hagize indaya intwara nibihumbi 50 nakoresha ibishoka nkayivana kwisi. ubundi indaya ikizikwiye nukwicwa kuko nazo ntakiza cyazo zokagwa kure

    • mahoro jack

      April 19, 2017 at 3:35 pm

      Niba se nyine uziko nta cyiza cyazo uba ujya kuzishakira iki ko ntawe ziza gukura iwe? Ahubwo abakwiye guhanwa ni abazijyamo, niho ibibazo bitangirira!

    • kiki

      April 19, 2017 at 3:47 pm

      Harubwo ziz se kukugura ahubwo ibyo umwifurije byakakubayeho. Naruhukire mumahoro uwo wihoree ashakishwe abibazwe.

  2. kenxo

    April 19, 2017 at 12:43 pm

    ubwose wowe umwishe waba ukoze neza? uzirinde kumena amaraso muvandi sibyiza; iyoninzika mbi,ese bo baba bazijyamo kuberiki?

    • Jean Kumiro

      April 19, 2017 at 2:27 pm

      Nanjye nti “ntyo !” Baba bajya kuzishakamo iki ?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved