Rusizi: Umusore urangije Tronc-Commun yasanzwe hejuru y’amatafari yapfuye | UMUSEKE

Rusizi: Umusore urangije Tronc-Commun yasanzwe hejuru y’amatafari yapfuye

Mu murenge wa Gitambi, mu Kagari ka Hangabashi ho mu Karere ka Rusizi, ku isaha ya saa 7h30 za mugito, kuri iki Cyumweru tariki 1 Kamana 2021, umusore witwa Uwineza Paul  wari urangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yasanzwe hejuru y’amatafari yapfuye.

Ntabwo haramenyekana impamvu uyu musore yaraye hejuru y’amatafari

Uyu musore yari afite imyaka 17 y’amavuko yasazwe hejuru y’ikirundo cy’amatafari kirimo umuriro yapfuye.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko nyakwigendera ku munsi w’ejo ku italiki ya 31 Nyakanga yari kimwe na ba nyiri aya matafari ari bo Uzayisenga Gaston na Hagenimana Eliazard yaje kubasaba akazi ko kugihoma bamubwira ko azagaruka  mu gitondo.

Ubwo ngo cya kirundo cy’amatafari bagishyizemo umuriro bagamije kuyatwika.

Bamaze gutaha nibwo wa musore yacyuriye akoresheje urwego ku mpamvu zitaramenyekana, baje kugisura mu gitondo bamusanga hejuru yacyo yanegekaye, bamujyana mu Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahagera yapfuye.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Mibirizi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobizi bw’Umurenge wa Gitambi bwemeje iby’aya makuru, buvuga ko byamenyekanye mu gitondo.Busaba ababyeyi kujya baba hafi y’abana babo, ndetse gugasaba abana kwitwararika ikibazo bafite bakakibwira ababyeyi babo.

Iyakaremye Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, yagize ati “Ayo makuru ni yo twayamenye  mu gitondo saa moya n’igice, bitekerezwa ko uriya musore yaraye hejuru y’amatafari, basanze ameze nabi amaraso yamushizemo.”

Yakomeje avuga ko amakuru ubuyobozi bufite ari uko nta kibazo umwana yari afite, nta n’icyo yari afitanye n’ababyeyi be.

Yakomeje agira ati “Mu gihe nta rindi perereza rirakorwa ngo ryerekane ibitandukanye na byo, n’uko byagenze, muri ibi bihe  by’ibiruhuko turasaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo, abana na bo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ijambo mpora numva ngo ryo kwitwararika ntabwo njya menya ubusobanuro bwaryo!!kuko umuyobozi wese babajije ikibazo cyabereye aho ayobora hakunda kugarukamo ijambo kwitwararika!!kwitwararika byabaye kwitwararika!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *