Rusizi: Umwana wakoze Radio noneho yakoze Robot, Bombe, Satellite,… – UMUSEKE
  • 28/09/2020 10:56 00

Rusizi: Umwana wakoze Radio noneho yakoze Robot, Bombe, Satellite,…

Bamvuginyumvira Emmanuel wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye utuye mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, uherutse gukora Radio ivugira ku murongo wa FM, ubu noneho yakoze ibindi bikoresho ndengabumenyi birimo Robot, bombe, alarm, indebakure (Jumel) ndetse na Satellite.

Yakoze Robot izajya ivuga ikanagenda

Uyu muhungu w’imyaka 17 y’amavuko mu minsi yashize, yari yeretse Umuseke ubukorikori bwe bwa radio yakoze ivugira ku mirongo ya FM kuri 96.4 na 96.5 ndetse n’imodoka n’indege.

Icyo gihe yari yabwiye Umuseke ko muri ibi bihe abana batari ku ishuri, we agiye gukomeza guteza imbere ubukorikori bwe ndetse ko hari ibindi bikoresho ndengabwenge agiye gukora birimo alarm.

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera mu Karere ka Rusizi yongeye gusura uyu mwana asanga ageze ku rwego ruhanitse kuko ubu yakoze robot, agakoresho gaturika yita Bombe ndetse n’akandi kantu yita icyogajuru (Satellite).

Acyakira umunyamakuru w’Umuseke, yamusanganije icyo yita inkuru nziza, agira ati “Ubu noneho maze gukora robot, any small bomb, jumel, alarm na satellite.”

Yakomeje amusobanurira urugendro rwo gukora utu dukoresho nyabukorikori twe, ati “Robot ndateganya ko yazajya igenda ikanavuga ariko kubera ko ntabushobozi mfite bwo kubona ibindi bikoresho byazatuma ikora ibyo ntekereza iraho gusa nayihaye amaso yonyine…

Any small bomb ni akantu nakwita igisasu ariko kitica, iyo ngikora mfata ingwa n’amakara nkabisya, ngafata agace k’ibati kangana n’urutoki hari uburyo nkazinga ngashyiramo ifu ya za ngwa n’amakara ku gihe nashatse kagaturika urusaku ukarwumvira nko muri metero 2…

Jumel yo narayikoze ku buryo nshobora kubona umuntu uri muri metero 500 nkamubona nk’unyegereye ariko iyo ari nko muri metero 5 mubona ibice bitandukanye,…

Alarm (impuruza) nayikoze ku buryo umuntu iyo akinguye urugi irataka ugahita umenya ko hari umuntu winjiye mu nzu,…

Satellite (icyogajuru) nteganya ko nimbona ibikoresho byose nzakijyana mu kirere nko muri metero 500 ku buryo kizajya gikorana na ya ndege.”

Akomeza avugako nubwo atazi ubushobozi bw’amafaranga byamutwara kugira ngo ibyo ataruzuza byuzure, avuga ko azakomeza gukora n’ibindi.

Harerimana Celestin umubyeyi w’uyu mwana, avuga ko umwana we yivukiye kuko nta muntu wo mu muryango we wigeze agira ubukorikori nka buriya ku buryo wenda yaba abikomora mu muryango.

Ati “Njyewe nta nubwo nzi no gufungura telephone, nta n’umuntu mu muryango wacu wigeze agira ubukorikori nka buriya, gusa dutungurwa no kubona yabikoze, kubera ko twebwe ntabushobozi.

Uyu mubyeyi uvuga ko badafite ubushobozi bwo kuba batera inkunga umuhungu wabo ngo bamujyane mu ishuri ry’ubukorikori, avuga ko yabihariye abagiraneza kuko babona hari icyo yafasha igihugu mu bijyanye n’ubukorikori n’ikoranabuhanga.

Ndabananiye Jean Bosco uyobora Umurenge wa Nyakabuye avuga ko n’abana bo mu cyaro bashoboye.

Ati “Bigaragaza ko hari abana bafite impano zitandukanye ko zitaba mu mijyi gusa, twiteguye gukorera ubuvugizi abana bafite impano zitandukanye bakajyanwa mu mashuri ajyanye na zo kugira ngo zibyazwe umusaruro.”

Uyu muyobozi avuga ko bamaze kugaragaza ko uriya mwana afite ubumenyi buhambaye, kugira ngo azafashwe kubuzamura, bakaba bategereje inkunga zizava mu nzego zo hejuru.

Akunze kuba yibereye muri studio ye
Yakoze n’indege
N’imodoka
N’impuruza (Alarm)

Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW/RUSIZI

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nibyiza kuba afite ubumenyi bushobora kwitabwaho n ababishinzwe bukabyara ikintu cyagirira sociyeti nyarwanda,Ese kuki imirimo y amaboko iryosomo ritacyigishwa mumashuri abanza kdi ariho wasangaga abana bavumbura ibintu byinshi bitandukanye?

  • Nibyiza leta nimwiteho.

  • Iyiba basi yagiraga amahirwe akabona nk’inkunga ivuye mu bashinzwe research cg abashoramari, agakora yisanzuye akidagadura, yagera kuri byinshi mu kuvumbura ibintu…

  • Wamwana we ukwiye kugabanya ubwenge kuko Abanyafurika bazira umunyabwenge pe. Ahokugirango upfemburagihe.

  • Nibamwiteho, ntibizajere mumakuru gusa, uyu ni umutungo, leta nimufashe azamire ubumenyi mu Rwamda no muri Africa

  • Njye nemera mbonye.

    Nta ka video k’iyo robot c irimo kugenda. ko mbona kiriya ari igiti.

    Radio yo c irumvikana koko kuri iriya frequence mbona ku ifoto?
    mumfashe gusobanukirwa.

  • Nonese icyemeza kwibyobintu bikora kk nicyi wamugani kontaka video tubona komugenzi wanjye yabibajije haruguru kombona byose biraho gs ni mumfashe nsobanukirwe

    • reba link kuri rba irigo video

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *