Rusizi: Uwiga mu wa 3 Secondaire yakoze Radio ivugira kuri FM | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:16 37

Rusizi: Uwiga mu wa 3 Secondaire yakoze Radio ivugira kuri FM

  • Yanakoze imodoka, indege n’impuruza (Alarm).

BAMVUGINYUMVIRA Emmanuel wiga mu mwaka wa gatatu w’Amashuri yisumbuye wo mu Mudugudu wa Bikinga mu Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, yakoze Radio yumvikanira ku nyakiramajwi ziyegereye.

Ibikoresho bya radio ye

Uyu mwana w’imyaka 16 y’amavuko avuga ko ubukorikori ari impano ze kuko ahora ashakisha icyavamo bimwe mu bikoresho akunze kubona by’ikoranabuhanga byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Nakoze radio nyiha imirongo 96.4, 96.5, nkora indege ibasha kuguruka nko muri metero 10 ndateganya kuyishyiraho camera kugira ngo ijye impa amafoto y’ibyo yabonye igeze mu kirere ku buryo yarinda Umudugudu.”

Uyu munyempano mu bukorikori uvuga ko aramutse abonye ubufasha yanoza ibyo akora, akomeza agira ati “Alarm narayikoze nsigaje gushyiramo ijwi.”

Abaturanyi b’uyu mwana, bavuga ko uriya mwana yakoze iriya radio nyuma y’igihe akora izapfuye zo mu baturanyi.

Umwe yagize ati “Byatangiye akora Radio zapfuye, nyuma aza gukora iye, ayiha umurongo tukajya tuyumva.”

Avuga ko umuntu uri muri metero eshanu ashobora gufata iyo radio. Ati “Hari nubwo ayishyiramo flash bikajya byumvikanira mu yindi radio iteretse aho hafi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Ndabananiye Jean Bosco avuga ko nta gihe kinini aramara ayobora uyu Murenge ariko ko ubukorikori bw’umwana nk’uriya buba bukwiye gushyigikirwa.

Ati “Bigaragaza ko hari abana bafite impano zitandukanye zitaba mu mijyi gusa,  Twiteguye gukorera ubuvugizi abana bafite impano zitandukanye bakajyanwa mu mashuri ajyanye na zo kugira ngo zibyazwe umusaruro.”

Afite na Studio

Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW/RUSIZI

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ikibabaje nuko ushobora gusanga uyu mwana ariho yiga amahamba muri Tweleve Years Basic Education. Mpora nibaza impamvu mu Rwanda nta bajyanama bashinzwe orientation scolaire baba mu mashuri. Twasanze badakenewe? Twumva ngo bamwe barangije engeneering muri kaminuza none boroye ingurube, tugakoma amashyi aho kurira. Nimutekereze kumara imyaka nk’icumi wiga ibintu utazakoresha mu buzima busanzwe.

  • MINEDUC, WDA na CST/UR muri he? Mutegereje ko Abanyamerika bazamwijyanira muri NASA? Ni ko muri Afurika bigenda; twifitemo abanyempano ariko hano iwacu muri Afurika, “nyirandakuzi ntimutahana ubukwe” . Ubu uyu mwana namara kumenyekana, bazamugirira ishyari nk’umwe w’i Karongi.

  • Yitwa BAMVUGINYUMVIRA Emmanuel. Mubikosore. gusa ikibabaje nuko mwe abanyamakuru muhagera mugakora inkuru mwishakira views, mukigendera nta buvugizi mumukoreye.
    Akwiye ubuvugizi bwanyu, mwebwe abanyamakuru!

  • Uyu mwana akwiye gushyigikirwa pe!Leta nimurebe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *