Russia: Kajujgujugu yari itwaye abantu 16 yakoze impanuka yibira mu kiyaga | UMUSEKE

Russia: Kajujgujugu yari itwaye abantu 16 yakoze impanuka yibira mu kiyaga

Kajugujugu y’u Burusiya yo mu bwoko bwa Mi-8 yari itwaye ba mukerarugendo yakoze impanuka yibira muri kiyaga cya Kuril mu burasirazuba bw’Uburusiya ahitwa Kamchatka.

Minisiteri y’Ubuzima mu burusiya yahise yohereza abatabazi hariya habereye impanuka

Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021. Indege yari itwaye ba mukerarugendo 13, n’abatwara indege batatu.

Kugeza ubu abantu 9 barokowe ari bazima barimo barindwi mu bagenzi n’abandi babiri bari mu ikipe itwaye indege nk’uko France24 ibitangaza, abandi bakomeje gushakishwa mu mazi.

Iyi kajugujugu yari itwaye ba mukerarugendo baturutse ku murwa mukuru Moscow berekeje mu gace ka Kamchatka gakurura abakerarugendo.

Ubutabazi bwihuse bwahise bwerekeza aho iyi mpanuka yabereye mu rwego rwo gushakisha abataraboneka.

Iyi kajugujugu yari iya kompanyi ya Vityaz-Aero, ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko yibiye ikagera kuri metero 100 mu bujyakuzimu.

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, RIA bitangaza ko iyi ndege ya Mi-8 yari ifite moteri ebyiri, ikaba yakoreraga mu Burusiya no mu bihugu bibukikije.

Kamchatka ni agace kari muri Km 6,000 mu burasirazuba bwa Moscow.

Kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-8

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *