Abakora umwuga wo gufasha abacuruzi binjiza ibicuruzwa mu gihugu kubisorera abazwi nk’ “Abadekarara”, abakorera ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania bavuga ko bishoboka ko ‘banyereza imisoro batabishaka’ bitewe n’uko bamwe muri bo nta bumenyi buhagije bafite muri aka kazi bakora.

Umupaka wa Rusumo unyuzwaho 76% y’ibicuruzwa byinjira mu gihugu
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’Abadekarara mu Rwanda buvuga ko iki kibazo kijya kibaho nubwo hari n’abashobora kunyereza umusoro nkana.
Hari amahugurwa aba Badekarara batangiye guhabwa byitezwe ko azafasha mu gukemura iki kibazo.
Ubudekarara ni umwuga umaze igihe ukorwa mu ‘buryo bw’akavuyo’ nk’uko abawukoze kuva kera babivuga. Ngo hari abawukora batawufiteho ubumenyi buhagije bigatuma habaho abanyereza imisoro ku bicuruzwa kubera ubumenyi buke.
Nyinawumuntu Mediatrice umwe mu bakora akazi ko Kudekarara ati “Bibaho, byaranabaye hari abanyereje imisoro ariko barafatwa barabihanirwa, ariko byatewe n’uko batahawe amahugurwa.”
Muhizi Philemon na we ukora aka kazi agira ati “Ushobora kugenda umucuruzi akagushuka ku nyungu ze bwite. Ashobora kuguha fagitire iri munsi y’agaciro k’ibintu yaguze ariko utazi ingaruka bizakugiraho ugakorera mu nyungu ze, ukikanga unyereje imisoro.”
Seka Fred umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abantu batanga ubwunganizi muri Gasutamo “Abadekarara” ryitwa RWAFFA (Rwanda Freight Forwarders Association) avuga ko ikibazo na bo bakibonye bakaba baratangiye gutanga amahugurwa, umuntu akiga amezi atandatu agahabwa Certificate, ndetse ngo na Rusumo batangiye kwiga.
Ati “Mu myaka ibiri ishize nibwo twatekereje kureba uko twahugura abakorera ku mipaka kuko ab’i Kigali tumaze igihe tubahugura. Rusumo tuhafite abantu 200 ku buryo byagorana kubajyana i Kigali ngo babone ubumenyi nk’ubwo bagenzi babo babona ariko twatangiye kubahugurira ku Rusumo turizera ko bizafasha mu minsi iri imbere.”
Ku mupaka wa Rusumo bamwe mu Badekarara muri 200 bahakorera, hari abadafite ubumenyi buhagije mu kazi bakora, hari n’abahaza baragize amahirwe yo kubona amahugurwa yatangirwaga i Kigali muri ibi byo gufasha abinjiza ibicuruzwa gusora.
Kagorozi Joseph umwe mu babonye aya mahugurwa y’amezi atandatu akorera ku Rusumo, yatubwiye ko bijya bibaho ko umuntu anyereza umusoro atabishaka kubera ubumenyi buke, ariko ngo uwagize amahirwe yo kubyiga abikora neza.
Ati “Kuba narabyize byangiriye akamaro bituma nta unshuka ngo mufashe kunyereza umusoro kuko iyo banatwigisha batwigishamo kuba inyangamugayo kandi aka kazi karadutunze, naragahuguriwe ngakora nkumva neza.”
Ku mupaka wa Rusumo Abadekarara 55 ni bo batangiye amahugurwa muri uku kwezi kwa Mutarama 2019, bakazayarangiza muri Kamena aho biga mu mpera z’icyumweru “weekend”.
Uretse aba ba Rusumo, ubuyobozi bwa RWAFFA buvuga ko no muri Kigali hari abandi bagera kuri 80 bahugurwa muri uyu mwuga.
Umupaka wa Rusumo winjirizwaho byinshi mu bicuruzwa byinjira mu gihugu, bingana na 76% y’ibicuruzwa byose byinjira mu gihugu.

Nyinawumuntu Mediatrice ni umwe mu Badekarara ibicuruzwa ku Rusumo avuga ko bijya bibaho umuntu akibeshya akanyereza umusoro bitewe n’ubumenyi buke

Abadekarara 50 bamaze iminsi batangiye amahugurwa azamara amezi atandatu
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Rusumo