Rutanga asaba Rayon kwisubira ku kutabahemba bitaba ibyo bakazitabaza amategeko | UMUSEKE

Rutanga asaba Rayon kwisubira ku kutabahemba bitaba ibyo bakazitabaza amategeko

Ibaruwa yanditswe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports yageze ku bakinnyi bayo tariki ya 20 Mata 2020 igaragaza ko ihagaritse imishahara y’abakinnyi kuva mu kwezi kwa Gatatu kugeza mu gihe kitazwi. Kapiteni w’iyi kipe Rutanga Eric yasubije ubu buyobozi abubwira ko kiriya cyemezo kigomba kubanza kumvikanwaho bitaba ibyo bakazitabaza amategeko.

Rutanga aganira na Sadate {Photo/Internet}

Ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa Rayon bigaragara ko yanditswe tariki ya 15 Werurwe 2020, imenyesha abakinnyi b’iyi kipe ko kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bitagikundiye iriya kipe kubahemba.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Rayon, Munyakazi Sadate; bigaragaraga ko yandikiwe buri mukinnyi imumenyesha ko kuva mu kwezi kwa Gatatu (Werurwe) atazahembwa kugeza igihe kitazwi.

Icyakora iyi baruwa yizeza abakinnyi ko bazabona umushahara w’ukwezi kwa kabiri na bwo ukazagenda ubagera uko iyi kipe izagenda ibona ubushobozi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko iki cyemezo gitewe no kuba impande zombi (abakinnyi n’ubuyobozi) zitabashije kuzuza ibikubiye mu masezerano (yo gukina) buvuga ko kiriya cyemezo cyo guhagarika imishahara kizageza igihe impande zombi zizongera kubasha kuzuza ibikubiye mu masezerano.

Kapiteni w’iyi kipe Rutanga Eric wasubije iriya baruwa tariki ya 20 Mata 2020, yibukije ubuyobozi bw’iriya kipe yabo ibikubiye mu mabwiriza ya FERWAFA yandikiye amakipe iyamenyesha amabwiriza ya FIFA ko ibyemezo byose bigomba gufatwa n’ikipe mu bihe nk’ibi bidasanzwe bigomba kuba bishingiye ku bwumvikane bw’impande zombi.

Rutanga akavuga ko bitubahirijwe “Kuko mwafashe iki cyemezo cyo guhagarika imishahara yacu mutabanje kubitugishamo inama cyangwa tubyumvikane uko byakorwa kuko bitubahirije amasezerano y’umurimo n’amabwiriza ya FERWAFA na FIFA.”

Uyu kapiteni wa Rayon avuga kandi ko nubwo ubuyobozi buvuga ko butazabahemba ukwezi kwa Gatatu, bagukoze dore ko nubundi imikino yagombaga guhagarara tariki ya 15 Werurwe kugira ngo hategurwe ikipe y’igihugu.

Anavuga ko kiriya cyemezo kimaze ukwezi n’iminsi itanu kuko iriya baruwa ibamenyesha uriya mwanzuro bigaragara ko yanditswe tariki ya 15 Werurwe ikaba yarabagezeho ku wa 20 Mata 2020. Akavuga ko kuva icyo gihe bagiye bagirana ibiganiro ariko ntibabamenyeshe iki cyemezo.

Rutanga asoza agira ati “Ni muri urwo rwego nk’abakinnyi tubandikiye mu bw’umvikane kwisubiraho ku cyemezo cyanyu mwafashe mukabanza mukatwegera tukajya inama mwaba mutabyibahirije hakazitabazwa inzira z’amategeko y’umurimo asanzwe aturengera.”

Iyi baruwa yanditswe na Rutanga yamenyesheje Minisitiri wa Siporo n’Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

IBARUWA Y’UBUYOBOZI BWA RAYON:

 

RUTANGA NA WE ASUBIZA AGIRA ATI:

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • sadate inshingano ze arazirangije ikipe arayirimbuye neza
    1. gushwana n’abakire ba Rayon abita inyeshyamba
    2. gushwana na skol ngo arashaka iby’ikirenga
    3. gushwana na ferwafa na leta yanga kwitabira irushanwa
    4. gushwana n’abakinnyi abeshya ibyo batumvikanye akanabambura
    5. hasigaye final yo gushwana n’abafana batahuye ibinyoma bye bakamweguza kibuno mpa maguru

  • Njye ndumva Rutanga avuga ukuri pe, none se rayon sport ntigira abanyamategeko ,ubundi se ko ifite abakurire benshi bayifana Niki ubwo bamarira abakinnyi?niba Koko ari ikipe y Imana ,abayikunda bigaragaze

    • @kime ongeraho no kudusebesha adushyira ku rutonde rumwe na za Mutuntu ,inyemera… asaba ubufasha bw’akawunga koko? Birakwiye ku ikipe azubakira stade ya miriyari 40? Ni akumiro??

  • Rayon sports ifite abakire benshi bayikunda ngaho nibasubize ikibazo cya Rutanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *