RUTSIRO: Ubuzima bushya muri Nyabirasi babonye amashanyarazi bwa mbere | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 5:23 12

RUTSIRO: Ubuzima bushya muri Nyabirasi babonye amashanyarazi bwa mbere

Mu ba mbere bagiye kuryoherwa n’aya mashanyarazi ni ikusanyirizo ry’amata rya Mubuga mu Murenge wa Nyabirasi, bari bamaze imyaka 6 bakorera mu gihombo kubera ko kubona amashanyarazi byari nk’inzozi.

Ikusanyirizo ry’amata rya Mubuga bizeye ko nta gihombo bazongera kugira

HARERIMANA THACIEN umuyobozi wa ririya kusanyirizo ry’amata avuga ko amashanyarazi ari bwo bwa mbere ageze ku baturiye Umurenge wa Nyabirasi.

Kimwe na bagenzi be bahuriye muri Koperative bahuriza ku bihombo bitagira ingano bamazemo imyaka 6 kubera kutagira amashanyarazi.

Ati ’’Twari dufite ikibazo gikomeye cyane kugira ngo dukonjeshe amata twakoreshaga generator (imashini itanga amashanyarazi), na yo igahora ipfa buri kanya. Kuva muri 2014 kugera uyu munsi twayikoresheje miliyoni 5Frw tutabariyemo mazutu twakoreshaga ya Frw 20000 buri munsi.’’

Yakomeje avuga ko kubera amashanyarazi yabagezeho ubu biteguye kunguka bahereye ku amafaranga batakazaga kugira ngo babashe gukonjesha amata.

Mugirwanake Anatalie w’imyaka 68 avuga ko kuva avutse ari bwo agiye kuba mu nzu irimo amashanyarazi.

Ati “Ubu dufite amashanyarazi sinkijya mu cyumba ngo manze gusatura umugano nkongeze, wakeneraga kumurika ukabanza gukongeza ariko  ubu nkanda ku gikuta.’’

Umuyobozi w’Umushinga EARP ukorera muri REG, Ahimbisibwe Reuben avuga ko amashanyarazi akwirakwizwa ari ashobora kubyazwa umusaruro atari ayo gucana gusa.

Ati ’’Turatanga umuriro dushaka ko ufasha abantu mu bikorwa by’iterambere, habaye igihe hatangwa umuriro uciriritse hatekerezwa ko abantu bawuhabwa ngo bacane, nangwa bakore ibindi biciriritse ariko twamaze kubona ko Abanyarwanda bafite inyota yo gutera imbere.’’

Avuga ko Nyabirasi n’indi Mirenge 9 mu gihugu itagira amashanyarazi hari umushinga Leta y’u Rwanda yatangije wo kugira ngo yose ihabwe amashanyarazi kandi ari ku rwego rwiza, yafasha guhanga imirimo itandukanye.

Muri uyu Murenge wa Nyabirasi bitaganyijwe ko hazacanirwa imiryango 7085, hamaze gucanirwa 98, n’Ibiro by’Umurenge n’Ikiragiro.

Gahunda ya Perezida wa Repubulika y’imyaka 7, izagera muri 2024 amashanyarazi azaba agera kuri buri muturage wese mu gihugu. Amashanyarazi agera kuri 55% harimo 40% y’umurongo mugari wa REG na 15% akomoka ku izuba.

Akarere ka Nyamagabe ni ko kambere gafite Imirenge 3 itageramo amashanyarazi, Huye ifite Imirenge 2 ariko biteganijwe ko iriya Mirenge 9 itagira amashanyarazi uyu mwaka uzarangira yagezemo.

KAGAME KABERUKA  Alain
UMUSEKE.RW  

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Inzu nziza muvuga. I ziriya mbona ku mafoto?! Buriya zifite garanti y’imyaka irenze 5? Muzigereranye na zazindi zatashywe na HE ejobundi mu karere ka Nyagatare mumbwire…!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *