Rutsiro:Abangavu basobanuriwe gukuramo inda byemewe n'itegeko - UMUSEKE
  • 05/04/2020 8:35 23

Rutsiro:Abangavu basobanuriwe gukuramo inda byemewe n’itegeko

Ubusanzwe mu Rwanda gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko mu ngingo ya 123 n’iya 124 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2019, mu ngingo yaryo ya 125 riha amahirwe ibyiciro bimwe kwemererwa gukuramo inda igihe byemejwe na muganga ubifitiye ububasha.

Abakobwa bibukijwe ko iyo bemeye bagashukwa ari bo bigaruka

Abangavu bo mu Karere ka Rutsiro basobanuriwe ririya tegeko na bumwe mu burenganzira bwabo n’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere ubuzima (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation na minisiteri y’ubuzima.

Abangavu baje buri wese ahetse umwana we harimo bamwe bafite imyaka mike nk’uko bigaragarira amaso.

Hon Mporanyi Theobald impuguke mu by’ubuzima akanaba Umwarimu wa Kaminuza ni we wabwiye abangavu bitabiriye ubukangurambaga iby’itegeko riteganya ndetse n’ibyo rizakemura.

Ati “Leta ihomba amafaranga menshi yita ku bakuramo inda bazikuriwemo na ba magendu, iyo bafashwe bahanwa cyane kurusha uwayikuyemo. Ubu itegeko riraha amahirwe abatewe inda bakiri bato, abatewe inda n’abo bafitanye isano rya hafi ku gisekuru cya kabiri, uwafashwe ku ngufu, uwashyingiwe ku ngufu n’uwo adashaka kubera inyungu umuryango ubifitemo.

Mu gihe uri muri iki kiciro, iyo ubishatse agana muganga ubifitiye ububasha w’inzobere ndetse mukanagirana amasezerano.

Mporanyi avuga ko igihe uwatewe inda ari umwana iyo umubyeyi we abyanze hagenderwa ku kifuzo cy’umwana.

Mporanyi ati: “Byari bibabaje kubona umuntu abyara umwana akamwita icyana mbese bishatse kuvuga ko yamubyaye atabishaka. Ntimuzagire ubwoba bwo kugana na muganga ubifitiye ububasha kuko si umugenzacyaha, si n’Umushinjacyaha ngo arakubaza uwayiguteye, cyangwa ngo mwari he cyangwa ngo byagenze gute.”

Yongeraho ko wasangaga umwangavu abyaye rimwe ejo agatwara indi agashaka kuyikuramo kugira ngo bitaba igisebo mu muryango akajya kwa ba magendu, ugasanga ahasize ubuzima bityo akemeza ko ririya tegeko rije gukemura byinshi.

Imanizabayo w’imyaka 16 yabyaye imburagihe, yabwiye Umuseke ko itegeko batari barisobanukiwe ariko bakaba bumva hari icyo rije gukemura.

Ati “Ni ubwa mbere mbyumvise, sinari nzi ko hari umuntu wakuramo inda ntibamufunge. Uzi kubyarana n’umuntu udashaka ko bitera intimba ihoraho?! Iyo urebye umwana mwabyaranye yenda yaragufashe ku ngufu wumva umwanze.”

Kuri we ngo yishimiye ubutumwa bahawe.

Ubukangurambaga bwahawe abangavu batwaye inda z’imburagihe ijana (100) baje bahagarariye abandi, bukazakomereza ku babyeyi babo, abakora uburaya, inzego z’abagore, iz’urubyiruko basoreze ku bayobozi n’inzego z’ubuzima.

Twabibutsa ko usibye abo itegeko riha uburenganzira bwo gukuramo inda ku bandi itegeko riteganya ibihano birimo gufungwa.

Abantu bakuru bagira inama abakobwa ngo birinde icyabashora mu busambanyi

Sylvain NGOBOKA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *