Rwamagana: Umugabo ‘yemera’ ko yasambanyije abana b’abahungu 6 | UMUSEKE

Rwamagana: Umugabo ‘yemera’ ko yasambanyije abana b’abahungu 6

Inkuru y’umugabo ukekwaho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abana b’abahungu yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko uriya mugabo wo mu Murenge wa Nyakariro yemera ko yahohoteye abana 6 b’abahungu.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uriya mugabo witwa Nzishimanumve Alfred w’imyaka 43 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo Gusambanya umwana.

Ati “Abana yasambanyije bari hagati y’imyaka 10 na 13, ni benshi. Ubu hamaze kumenyekana batandatu na we ubwe arabyemera ko yabasambanyaga.”

Biriya byabereye mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

Uyu mugabo yiyemerera ko mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka wa 2021 yafunguwe nyuma yo gukatirwa imyaka 10 nabwo yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ariko icyo gihe yari umwana w’umukobwa.

Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Nzishimanumve Alfred yafashwe tariki 7 Gashyanatre 2021 akaba afungiye kuri Station ya Karenge. Iperereza rirakomeje ngo dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yagize ati “Iyo bavuze gusambanya umwana, ni abana bose, ashobora kuba umukobwa cyangwa umuhungu, ababyeyi bagomba kumenya bagasobanukirwa ko atari abana b’abakobwa gusa basambanywa.”

RIB iributsa ko itazihanganira ukora icyaha cyo gusambanya abana uwaba agikorewe wese.

Yagize ati “Turasaba abyeyi kwiyegereza abana bakabajya bababwira ibyababayeho. Tuributsa abayeyi kumenya ko abana b’abahungu muri iki gihe na bo basambanywa, uretse ko bikunze gukorerwa abana b’abakobwa. Turwanye guhishira iki cyaha gicike burundu.”

Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wese usambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 ko iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa GUFUNGWA BURUNDU.

Ababyeyi ba bamwe mu bafite abana bakorewe ibyamfurabi bashinja uriya mugabo babwiye TV One yabanje gukora iyi nkuru ko uriya mugabo mbere bamutinyaga avugwaho guhohotera abana b’abakobwa.

Bavuze ko abana babo bangiritse mu kibuno bakabibwirwa n’uko batabasha kugenda neza. Ngo yabashukishaga uduhendabana, akabakorera ubutinganyi, kuko ngo abana bamwisanzuragaho cyane.

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu Ukuboza 2020 haburanishijwe urubanza rw’umusore ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17, urubanza rwabaye rusubitswe kugira ngo basuzumishe uregwa bamenye niba nta kibazo cyo mu mutwe afite.

Imibare igaragaza ko muri 2019-2020 hasambanijwe abana 4,265 muri bo harimo 97,4% ni abakobwa, abandi 111 ni abahungu bangana na 2,6%.

Bivugwa ko uriya mugabo w’i Rwamagana yasambanyije abana b’abahungu 20.

MUNYANEZA Didace &HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Erega mujye mumenya ko turi mu minsi y’imperuka nkuko ijambo ry’Imana rivuga.Ntabwo ari Ubutinganyi gusa.Ubu ngubu uragenda ugakodesha Robot y’ingore,mukajya kuryamana.
    Ejo bundi mu gihugu cya Kazakhstan,umugabo witwa Yuri Tolochko,yakoze ubukwe bukomeye na Robot y’ingore,le 01/12/2020,ayambika IMPETA.Atumira inshuti ze muli Reception.Mbere yaho,undi muhungu witwa Joseph Guiso wo muli Australia yakoze ubukwe n’imbwa.Rwose nubwo benshi batabyemera,turi mu minsi y’imperuka.Ibyo Imana yavuze,nubwo bijya bitinda,nta kabuza biraba.It is a matter of time.

  • Ese koko iyo mperuka uvuga izabaho?Reka tubaze ijambo ry’Imana.Imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Gutinda k’uwo munsi siko guhera. Imana igira Calendar yayo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *