Rwamagana: Yakuye urugi ku bwiherero bw’abapangayi ngo abahime | UMUSEKE

Rwamagana: Yakuye urugi ku bwiherero bw’abapangayi ngo abahime

Mu Mudugudu wa Kanwiriri, Akagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana hari umugabo uvugwaho gukura urugi ku bwiherero bw’abapangayi be kuko batinze kumwishyura.

Uriya mugabo yakuye urugi ku bwiherero ku wa Kabiri taliki taliki 12 Gicurasi, 2020, akaba yarabikoze agamije kwereka abakodesha inzu ye ko arambiwe ko batamwishyura ubukode.

Umwe mu barangije kwimuka mu gipangu cy’uriya mugabo yabwiye Umuseke ko urugi, ‘Boss’ yarukuye ku bwiherero ku wa Kabiri taliki 12 Gicurasi, 2020.

Ati: ”Twabonye urugi rwo ku bwiherero rwavuyeho turumirwa!”

Avuga ko bibabaje kuba umuntu akubirana bagenzi be akabashyira mu gihirahiro mu bihe nk’ibi ubuzima butoroshye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kanwiriri witwa Clarisse Uwamariya yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko Ngaboyisonga yakuye urugi ku bwiherero bw’abakodesha inzu ye yayamenye kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Gicurasi, 2020 avuye ku kazi.

Uwamariya avuga ko uriya mugabo iyo abajijwe impamvu akora ibyo akora, abihorera ntagire icyo abasubiza.

Ati: “Iyo tumubajije aratwihorera akinjira iwe, mu gipangu kandi akadusuzugura.”

Clarisse Uwamariya avuga ko ikibazo cy’uriya mugabo bakigejeje ku buyobozi bw’Akagari ka Nyarusange, bagitegereje icyo buzabikoraho.

Ikindi avuga gitangaje ni uko uriya mugabo yatangiye kuzana abandi bapangayi harimo n’abazahakorera serivisi zo kogosha.

Jean Bosco Ngaboyisonga uvugwaho gukora biriya, yabwiye Umuseke ko hari umwe mu bakodesha iwe ucuruza inzoga ukunda gutanga urufunguzo ku bakiliya, nyuma akababangamira barutaye, rimwe ngo agafata ‘amazirantoki’ akayarunda ku muryango wabo bigahora ari rwaserera.

Avuga ko nk’umuntu wubatse ubwiherero akabushyiraho urugi, atakongera ngo arukureho nta mpamvu. Avuga ko urugi yasabye umufundi kurukuraho agamije kwanga ko rwibwa, ndetse no “guhima umupangayi umubangamiye”.

Ati “Umuntu arambangamiye ku buryo bwose bushoboka, namusabye kuva mu nzu aranga, namwandikiye préavis (inyandiko nteguza) yanga kuyisinya, yafashe indabo ziri mu mavase aramena, arambangamiye. Ubu ngeze mu rugo, urugi ndararandushyizeho.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *