Rwanda: Abantu 54 bakize Covid-19 mu bagera ku 136 bamaze kwandura - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:11 36

Rwanda: Abantu 54 bakize Covid-19 mu bagera ku 136 bamaze kwandura

Imibare mishya ku bwandu bwakoronavirus igaragaza ko abantu babiri banduye mu masaha 24 ashize mu bipimo byafashwe 923, muri ayo masaha abandi batanu barimo bitabwaho bakize Covid-19 bituma umure w’abavuwe barakira ugera ku bantu 54.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bariya babiri banduye nyuma yo guhura n’abandi bari baranduye Coronavirus.

Coronavirus imaze gufata abagera kuri 2,049,910, abo imaze guhitana ni 132,840 abagera ku 507,789 baravuwe barakira nk’uko byemezwa n’urubuga rukurikirana amakuru kuri iyi ndwara rwitwa worldometer.info.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mu bantu mbona barangaye cyane muri iki gihe cya coronavirus na Gumamurugo, MINEDUC irimo. Nyuma y’amezi abana bagiye kumara bicaye mu rugo, n’ababyeyi badakora, uyu mwaka w’amashuri ukwiye gusunikwa. Igihembwe cya kabiri kikazatangira mu mpera z’ukwezi kwa munani, ababyeyi bamaze kwisuganya no kongera gushaka amikoro yo kurihira abana babo,
    na Leta yatoye ingengo y’imari yindi kuko uko bigaragara nta cash ihagije ifite. Igihembwe cya kabiri kikageza mu kuboza abana bajya mu biruhuko bya Noheli. Igikurikiye kigatangira mu kwezi kwa mbere hagati, kikarangira mu mpera z’ukwa gatandatu, abakora ibizamini bya Leta bakarangiza muri juillet hagati. Nta gihombo kinini kirimo kuko n’ubundi abarangizaga secondaire bamaraga umwaka bicaye mbere yo kujya muri kaminuza. Ubu noneho byahinduka, icyo cyuho cy’umwaka kikavaho, barangiza secondaire muri juin-juillet, mu mpera z’ukwa cyenda bagahita bajya muri kaminuza baticaye umwaka utari ngombwa. Ibi bintu ubu ministre w’uburezi na Cabinet muri rusange barumva uburyo byihutirwa?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *