Rwanda: Ibinyabuzima birimo ibiboneka n’ibitaboneka bigiye kurushaho kubyazwa umusaruro – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:26 01

Rwanda: Ibinyabuzima birimo ibiboneka n’ibitaboneka bigiye kurushaho kubyazwa umusaruro

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kubungabunga Ibidukikije REMA kiratangaza ko ibimera, inyamaswa, ibiboneka n’ibitaboneka bigize urusobe rw’ibinyabuzima bigiye kubyazwa umusaruro mu buryo burushijeho kubera amasezerano ya Nagoya yashyizweho umukono n’u Rwanda.

Mu Ngoro y’ibidukikije i Karongi harimo inyamaswa nk’ikimenyetso cy’ibigize urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibi byavuzwe n’abakozi b’iki kigo mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabahuje n’imiryango itari iya Leta (NGOs) ndetse n’abanyamakuru.

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza ibidukikije muri gahunda z’iterambere, Nsanzimana Juma avuga ko ibi bizashingira ku masezerano ya Nagoya yashyizweho umukono n’u Rwanda agamije   kubyaza inyungu ibikomoka ku rusobe rw’ibinyabuzima birimo ibimera, inyamaswa n’ibindi biri ku butaka bw’u Rwanda bibarirwa  muri uwo mutungo ndangakamere.

Yagize ati «Iyi gahunda ireba mbere na mbere abavuzi gakondo, Imiryango itari iya Leta, ibigo byayo n’abashakashatsi kugira ngo  bibuke ko ayo masezerano ahari kandi agomba gushyirwa mu bikorwa. »

Nsanzimana avuga ko izi nzego zose nizikurikizaariya masezerano, bizorohera abaturage bafite uwo mutungo kuwubungabunga kuko bazaba bawufitemo inyungu z’amafaranga.

Umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda, Uwimana Béatha yabwiye Umuseke ko imiti bakoresha bavura, bayivana mu baturage batanze ikiguzi gito.

Uwimana avuga ko ubu bagiye kujya batanga ikiguzi bakurikije amasezerano ya Nagoya ndetse n’amategeko igihugu kizashyiraho agena amafaranga y’ibimera biri mu rusobe rw’ibinyabuzima.

Ati «Imiti nkoresha nyisoroma mu masambu y’abaturage, ndetse n’amafaranga nabishyuraga ndetse n’ayo nagurishaga yabaga ari make. »

Uyu muvuzi gakondo avuga ko yaba ugurisha, ugura n’uwohereza iyo miti hanze, bose bazajya babyungukiramo ku rugero rwiza.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba afite impamyabumenyi mu bidukikije, Manishimwe Aloysie avuga ko hashize igihe u Rwanda rushyize umukono kuri ariya masezerano mpuzamahanga ya Nagoya kandi ko yiyongera ku yandi menshi rumaze gusinya arebana no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.

Ati «Aya masezerano avuga ko inyungu zose zituruka ku rusobe rw’ibinyabuzima zigomba gusaranganywa ku buryo bungana ntawe ubihombeyemo.»

Avuga ko ibihugu bikize aribyo byungukaga kandi biwukuye mu bihugu bikennye bikawuvanamo inyungu  z’umurengera kuko biba byawukuyemo ibindi bintu bikoreshwa mu nganda zabo.

Abari muri aya mahugurwa bavuze ko usibye inyamaswa ziri muri pariki zitandukanye mu Rwanda, zinjiza amadevize, ibimera mu  masambu y’abaturage usanga bitabyazwa umusaruro ku babifite yaba ari abantu ku giti cyabo cyangwa amakoperative.

Ibimera bigiye kubyazwa Umusaruro
Bimwe mu bimera byagurishwaga amafaranga make
Bamwe mu bakozi ba REMA n’abo mu nzego zitandukanye bariga mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nagoya
Manishimwe Aloysie Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba afite impamyabumenyi mu bidukikije avuga ko inyungu zikomoka ku rusobe rw’ibinyabuzima zigomba gusaranganywa ku buryo bungana
Umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda Uwimana Béatha yabwiye Umuseke ko hari imiti basoromaga mu masambu y’abaturage bagiye kuzajya bishyura amafaranga menshi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Karongi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *