Rwanda Legacy of Hope yishyuriye abantu 300 mituelle de santé – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:33 06

Rwanda Legacy of Hope yishyuriye abantu 300 mituelle de santé

Kuri uyu wa Gatatu mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali mu Kagali ka Nyabugogo itorero rya Rwanda Legacy of Hope yishyuriye abantu 300 batishoboye ubwishingizi mu kwivuza.

Osée Ntamvuka aha ubuyobozi bw’Akagari ka Nyabugogo ibaruwa irimo amafaranga yo kwishyurira abaturage Mutuelle

Mu gikorwa ngaruka mwaka itorero Rwanda Legacy of Hope rikora harimo no gufasha abatishoboye mu kwishyura ubwishingizi mu kwivuza.

Chantal Umukundwa ufite umuryango w’abantu icumi arimo n’abana yabyaye umunani yavuze ko bitewe n’umubare munini bafite mu rugo , kwishyura mutuelle de santé byamugoraga cyane.

Ati “ Iki gikorwa ndacyakiriye neza kubera ko turi abantu icumi mu rugo. Kurihira abantu bangana gutyo byari bingoye, ariko n’ibintu nishimiye kuba ndi mu bantu bishyuriye ubwishingizi mu kwivuza

Chantal Umukundwa yavuze ko hari igihe no kubona icyo atekera abana byamugoraga.

Kubavuza nabyo hari ubwo byamunaniraga akitabaza abaturanyi ariko ubu yishimiye ko agiye kujya avurwa kubera ko yatanze ubwishingizi.

Pasiteri Osee Ntamvuka uyobora ririya torero avuga gufasha abatishoboye bisanzwe ari inshingano .

Osée Ntamvuka ati ” Na Bibiliya irabitubwira, itorero ryiza nirifasha imfubyi n’abapfakazi kandi numva ari inshingano ry’itorero ryose ryo gufasha abatishoboye.”

Ashishikariza amatorero yose gufasha abatishoboye nk’uko Bibiliya ibyivugira.

Manirakiza Alphonse ushinzwe imibereho n’iterambere mu Kagali ka Nyabugogo yavuze iki gikorwa kirabashimishije cyane kuko bafite abaturage bamwe na bamwe batishoboye batabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Ati: ‘Twashoje umwaka kuri mutuelle dufite  78%  batariyishyura. Niyo mpamvu tuboneyeho n’umwanya wo gushimira iri torero mu bwitange bagize mu kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza.”

Avuga ko bafite abaturage ibihumbi 11900, abari bamaze kubona mituelle bari bamaze kugera  kuri 3900 ariko muri abo ngabo bafite abaturage 300 bakoresha RAMA, ndetse n’abandi bo mu kiciro cya mbere bishyurirwa na Leta.

Ubuyobozi bw’Akagali ka Nyabugogo buvuga ko bufite icyizere cy’uko abaturage babo bazabaho neza kuko bari bube bafite ubwishingizi mu kwivuza.

Rwanda Legacy of Hope yatangiye mu mwaka wa 2011 ikorera mu Rwanda , itangira ikora ibijyanye n’ubuzima, uburezi ndetse n’ibijyanye no kuzamura urwego rw’imibereho y’Abanyarwanda.

Imaze imyaka umunani izana abaganga mu Rwanda baturutse hanze bakavura indwara zikomye kandi ku buntu.

Muri iki gihe barateganya kubaka amashuri y’incuke, iryigisha umuziki n’ayandi yigisha imyuga.

Daddy Sadiki RUBANGURA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *