Rwanda: Umuziki ucurangirwa Imana mu yindi sura…. – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

Rwanda: Umuziki ucurangirwa Imana mu yindi sura….

Wakwibaza ko cyari nk’igitaramo cy’umuhanzi uririmba indirimbo zitari iz’Imana ukomeye mu Rwanda, ubwitabire buri hejuru cyane, ibyishimo ntibisanzwe, umuziki ni wose abantu barirekura bagaceza bikomeye bahimbaza Imana. Ni mu gitaramo cya Beauty for Ashes cyaraye kubaye i Kigali, Olivier Kavutse wo muri iri tsinda we avuga ko muri Gospel ariho hari ibintu byiza.

Abakunzi ba Gospel berekana ibyishimo byabo

Abakunzi ba Gospel berekana ibyishimo byabo

Iki gitaramo cyagaragaje indi sura y’iki gice cya muzika, kwitabirwa cyane, kwishimisha biri hejuru no gushora amafaranga menshi mu kwitegura,  ubusanzwe bikunze kuba umwihariko w’indirimbo zitari iz’Imana (secular).

Olivier Kavutse avuga ko Gospel mu Rwanda Gospel mu Rwanda iri guhindura isura ariko ikinakeneye gutera imbere agasaba abaterankunga kwitabira gufasha ngo bigerweho.

Kavutse ati “  Abatera nkunga bajye badushyigikira , natwe tujye dukora ibitaramo byiza nk’iki twakoze uyu munsi .

Kavutse ariko abona ko n’abahanzi ba Gospel nabo bagomba gushyiramo imbaraga bagakora umuziki mwiza nubwo bihenze kandi bigoye ariko ngo ni ishoramari nk’irindi.

Ati “Ni ugushyiramo imbaraga bagasenga Imana ikabaha umugisha ibintu bigakomeza bigatera imbere.”

Mu gitaramo cy’imbaturamugabo iri tsinda ryakoze ryamurikaga Album yaryo, ryafatanyije n’abandi bahanzi b’izi njyana zihimbaza Imana barimo Adrien Misigaro, Colombus uririmba injyana ya Dancehall, the Pink umuhanzikazi uririmba injyana ya Rap, itsinda rya Healing Worship team, GaYell ukora Rap mu guhimbaza Imana n’abandi…

Cyari igitaramo cyashimishije abantu bakitabiriye cyane, aho aba bahanzi bacurangaga muzika mu buryo bugezweho cyane, abakitabiriye nabo bakirekura bakabyina cyane bakagaragaza ibyishimo bahimbaza Imana.

Beauty for Ashes igizwe n’abantu barindwi  bavuga ko buri mwaka bazajya bakora igitaramo gikomeye nk’iki.

 Deo Munyakazi, arakoresha inanga nyarwanda mu kuririmbira Imana

Deo Munyakazi, arakoresha inanga nyarwanda mu kuririmbira Imana

Ni ibyishimo cyane ku bitabiriye iki gitaramo

Ni ibyishimo cyane ku bitabiriye iki gitaramo

v

Ntabwo bikiri kuramya gusa, abantu barirekura bakabyina bikomeye

Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu benshi cyane

Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane

Olivier Kavutse (ibumoso) araririmbana na Columbus

Olivier Kavutse (ibumoso) araririmbana na Columbus

Ni umuziki ubavana mu byiyumvo bisanzwe

Ni umuziki ubavana mu byiyumvo bisanzwe

Apotre Mignone umuyobozi wa Women foundation mu bitabiriye iki gitaramo

Apotre Mignone umuyobozi wa Women foundation mu bitabiriye iki gitaramo

Kimwe na Patient Bizimana

Kimwe na Patient Bizimana

Kavutse aririmbira abitabiriye iki gitaramo

Kavutse aririmbira abitabiriye iki gitaramo

Abakirimo bagaragaje ibyishimo cyane

Abakirimo bagaragaje ibyishimo cyane

Aline Gahongayire (ubanza ibumoso) mu bagaragaje ibyishimo byabo

Aline Gahongayire (ubanza ibumoso) mu bagaragaje ibyishimo byabo

Israel Mbonyi yari yitabiriye nawe

Israel Mbonyi yari yitabiriye nawe

Urubyiruko ruraceza cyane uyu muziki w'Imana

Urubyiruko ruraceza cyane uyu muziki w’Imana

Adrien Misigaro yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane

Adrien Misigaro uba Texas yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane

Byari ibyishimo cyane kumubona ku bakunda indirimbo ze

Byari ibyishimo cyane kumubona ku bakunda indirimbo ze

GaYell akora Rap ahimbaza Imana

GaYell akora Rap ahimbaza Imana

Igitaramo cya Beauty for Ashes cyatanze indi sura ya Gospel Music mu Rwanda

Igitaramo cya Beauty for Ashes cyatanze indi sura ya Gospel Music mu Rwanda

Photos©D.S Rubangura/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock