Rwandair aho ‘guhagarika abakozi’ yagabanyije imishahara hagati ya 8% na 65% - UMUSEKE
  • 04/06/2020 8:57 21

Rwandair aho ‘guhagarika abakozi’ yagabanyije imishahara hagati ya 8% na 65%

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, (Rwandair), yatangaje ko izagabanya imishahara y’abakozi bayoho kuva ku 8% kugera kuri 65% kugira ngo ibashe guhangana n’ingaruka z’ubukungu yatejwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu ibaruwa Sosiyete yahaye abakozi bayo ivuga ko ikemezo cyafashwe kugira ngo hatabaho kwirukana cyangwa guhagarika abakozi.

Iyi sosiyete yongereye igihe cyo guhagarika amasezerano y’Abatwara indege na bamwe mu bakozi badakenerwa cyane kugera igihe bazahabwa andi mabwiriza.

Ibaruwa igira iti “Uyu ni umwanzuro ukomeye, ariko ikemezo cyafashwe ni cyo gikwiye muri iki gihe.”

Umwe mu bakora muri Rwandair utashatse gutangaza amazina ye, yabwiye BBC Great Lakes ko ikemezo cyafashwe kitabatunguye.

Ati “Birababaje, twari dutegereje umwanzuro utari mwiza muri iki gihe. Iki ni cyo gihe kigoye nanyuzemo mu myaka ine maze nkorera Rwandair.”

Muri iki gihe Rwandair ijya mu byerekezo 26 bitandukanye ku Isi, muri Africa, Asiya no ku mugabane w’Uburayi, tariki 19 Werurwe nibwo Sosiyete yafashe ingamba zo guhagarika ingendo kubera kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Muri iki gihe u Rwanda rukomeza kubona imibare mishya y’abanduye Coronavirus, ku cyumweru hatangajwe abagera 8 banduye bituma bose hamwe bagera ku 191, muri bo 92 baravuwe barakira barimo 4 bakize kuri uriya munsi.

BBC

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nkeka ko iyi “option” ariyo nziza kuruta kwirukana abakozi.N’ahandi ku isi ibintu birimo kudogera.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke “uwo munsi uteye ubwoba cyane “nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

  • Ariko ubundi Rwandair ni iya nde? Si iya Leta y’u Rwanda, nyamara imyenda igera kuri miliyari ebyiri z’amadolari yashowemo nitwe abanyarwanda tuzayishyura!! Kimwe n’ariya yagiye kuri Kigali Convention Center, nayo utamenya neza nyirayo. Hari uwari wabona itangazo ryo gupiganira umwanya uwo ari wo wose muri Rwandair? Niba ahari mwiseguyeho!! Kuva yashingwa ikorera mu gihombo, Leta ikayimeneramo miliyoni 50 z’amadolari buri mwaka, kandi n’ubundi ikaguma muri negatif. Bafunga batafunga, bahemba batahemba, ntacyo umuturage w’u Rwanda usanzwe abyungukiramo. Iyi ni business kubo mu nda y’ingoma gusa. Nibo igaburira bonyine, ariko itumbagiza n’umwenda w’amahanga tuzishyura n’abana bacu.

  • Ewana ya miliyoni iyo bayishyira muri Rwanda air ubu aba baba bakomeje guhembwa bagahaha umuhinzi akunguka leta ikazasarura nimisore kuri bombi.

  • RDB nayo bakoremo kuko ihemba akayabo kandi muriki gihe ntacyo yinjiza.

  • @Le Cynique ,uvuze ukuri.Biriya ni ibigo bya Leta biha akazi abantu bamwe bo mu kazu,baturutse muli Ug….Ubu ikibazo dufite si amoko,ahubwo naho umuntu yaturutse.Erega burya mu Rwanda nta kibazo cy’amoko kihaba.Ahubwo ibibazo (intambara na genocide) tubiterwa n’agatsiko k’abantu bamwe bashaka kwikubira ubutunzi bw’igihugu.Genocide yatewe n’abakiga bangaga kurekura ubutegetsi.
    Niwitegereza neza,uzasanga ibigo bikomeye bya Leta biyoborwa n’abantu bavuye aho uzi nawe.
    Ni ikibazo kizateza ibindi bibazo mu myaka iri imbere.

    • @ Rwahama,abo uvuga wibatsinda.Twese turabazi.Ni abaturutse mu majyaruguru y’igihugu.Ntaho bataniye na babandi kera bavugaga ngo “Iki ni icigo cacu mwaaa”.Nibo babasimbuye.

      • Muri make urwayishe ruracyayirimo. Njyewe nzajya nisomera minifesto ya RPF batugulishije muri 1989 ubundi njye gusinzira nizerako nibucya bamwe murabo bazaba baraye babitekerezaho bugacya badutangariza ko basubiye muriyo manifesto ko ariyo bagiye gushyira mu bikorwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *