RWANDEX: Fuso yacitse feri igonga abantu umwe arapfa, uyu mugore ararokoka – UMUSEKE

RWANDEX: Fuso yacitse feri igonga abantu umwe arapfa, uyu mugore ararokoka

Kicukiro – Mu murenge wa Kicukiro Akagari ka Gashuru uyu munsi ku gasusuruko, ku muhanda uri kubakwa, ikamyo yamanutse Sonatubes igana nka Rwandex icika feri igonga imodoka ebyiri na moto imwe, umuntu umwe wari utwawe kuri moto yahasize ubuzima.

Aha ni mu muhanda uri gutunganywa ureba imbere uba uzamuka ugana Sonatubes, Break Down iri gukurura Rav4 yagonzwe ikajya hanze y'umuhanda

Aha ni mu muhanda uri gutunganywa ureba imbere uba uzamuka ugana Sonatubes, Break Down iri gukurura Rav4 yagonzwe ikajya hanze y’umuhanda

Ababonye iyi mpanuka babwiye Umuseke ko uyu wapfuye yabonye iyi Mitsubishi Fuso ibaturutse inyuma yahoreye ivuza amahoni igenda nabi cyane akagira ubwoba agasimbuka moto.

Ngo yaguye mu nzira yayo ihita imuca hejuru naho motard we ahungira mu rundi ruhande aragwa ariko ntiyagira icyo aba bikomeye.

Iyi modoka yacitse feri ahamanuka yagiye igonga ibindi bintu bitari ibinyabiziga ariko inagonga n’izindi modoka harimo imodoka ya Toyota Coaster, Toyota Rav4 n’indi moto imwe yariho abantu babiri nabo bakomeretse.

Abari muri izi modoka bavuga ko Imana ariyo yabarinze kuko nka Rav4 yo yayikubise irenga umuhanda ndetse igwa mu muyoboro w’insinga z’amashanyarazi zitaratunganywa neza mu bwubatsi bw’umuhanda buri gukorerwa aha.

Imbere gato ni Rwandex, aha ni ahari Coaster yagonze na moto yariho abantu babiri bakomeretse

Imbere gato ni Rwandex, aha ni ahari Coaster yagonze na moto yariho abantu babiri bakomeretse

Uwabonye iyi mpanuka witwa Mbarushimana Floribert ati “uriya upfuye yasimbutse moto ihita (Fuso)  imuca hejuru, uwari umutwaye we ntiyamukozaho. Gusa Imana yahabaye kuko iyi mpanuka yabaye nta modoka  na moto nyinshi zirimo hano kandi ubusanzwe hahora ambouttillage kandi yamanutse abantu tuyireba tuvunza induru abantu bakava mu nzira.”

Uwitwa Niyomugabo Emmanuel ati “ Bene izi modoka zigomba gukorerwa igenzura kenshi zikajya mu muhanda zidafite ikibazo. Ubu ni Imana yaburiye abantu mbere naho ubundi iba ibaye nkimwe yabaye Centre” {impanuka nk’iyi ariko yo ikomeye cyane yabaye Kicukiro- centre umwaka ushize}.

Umugore wari utwaye imodoka ya Rav4 yamugonze imuturutse inyuma, bisa naho ariyo yayigabanyirije umuvuduko, iyi Toyota Rav4 yahise irenga umuhanda ariko uyu mugore ku bw’amahirwe ntiyagira icyo aba.

Imodoka uyu mugore yari atwaye isa naho ariyo yayigabanyirije umuvuduko ibasha guhagarara igeze imbere gato itagonze ibindi bintu

Imodoka uyu mugore yari atwaye isa naho ariyo yayigabanyirije umuvuduko ibasha guhagarara igeze imbere gato itagonze ibindi bintu n’abantu

Yavuze ko Imana ariyo imukijije iyi mpanuka

Yavuze ko Imana ariyo imukijije iyi mpanuka

Uyu mugore wari utwaye Rav4 ngo yumvise abantu bavuza induru abandi bifashe mu maso.

Ati “Numvise induru, ndebye kuruhande mbona abapolisi bifashe mu mutwe, ndebye mu kirahure mbona yansatiriye {Fuso} cyane, yahise inkubita numva imodoka imeze nk’igurutse nanjye ndayikata {nk’ushaka guhunga} ihita igwa hano. Urabona ko ari Imana ikinze akaboko.”

Abari muri iyi modoka bavuga ko Imana yabarinze cyane

Abari muri iyi modoka bavuga ko Imana yabarinze cyane

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. mahoro jack

    06/12/2017 at 2:35 pm

    Imana niyo irinda abantu bayo. Ubu kandi umunsi baziciye nabwo muzasakuza muti Leta ntituma abantu bakora: ziriya modoka zifite defaut mecanique.

  2. Kamana

    06/12/2017 at 3:00 pm

    Izi Fuso hakwiye gufatwa ingamba zo kuzihagarika buhoro buhoro ntizizongere kwinjizwa mu gihugu kuko bikunze kuvugwa ko zifite inenge mu mikorere yazo ya tekiniki. N’abashoferi bazitwara ubwabo barabyemeza.

  3. ppp

    06/12/2017 at 3:26 pm

    izi ni ingaruka za permis ya ruswa(abantu benshi batanga ruswa bakagura permis)nta code de la route bazi.nta modoka.ntakugira committment ngo n ababizi bagire ishyaka ryo kuyubahiriza.baba biruka basiganwa .Imana imbabarire pe mu Rwanda hasigaye hari impanuka zikabije.leta ibona atari ikibazo??cg ni uko bo bitwara mu zabo ubwo iby abandi ntibibareba.nyamara twisubireho image y abayobozi babishinzwe bakanuma izaba mbi mu maso ya rubanda bikomeje gutya.aho hasigaye hari impanuka zikabije hari umunsi usigaye ushira zitabaye??nyamara hari ahandi ubona impanuka gake nkanjye igihugu mazemo imyaka itanu ntabwo nbivugiye kwirata cg iki kindi kuva nahagera ntabwo ndabona impanuka.kdi ubona impamvu.kwiga ibijyanye ni imodoka biri strict bifite n amategeko akomeye nta ruswa ntiwabona aho uyinyuza.niba ari controle technique bagufashe utayikoze baguca amande akubye gatatu igiciro wari kuyikoresha.icya gatatu ari nacyo gituma bigenda neza bigisha abantu bakabashyiramo imyumvire ivuga ngo ibi tukwigisha ni inyungu zawe,za bagenzi bawe, za communautes, z igihugu babibashyiramo pe ntibigomba polosi nyinshi zibacunga ntibakorera ku jisho.bubahiriza amategeko kuko bigishijwe bakabyinjizwa .ngaho namwe mubigenze mutyo.mwabikoze ku masashi.mubikora kuri passparum.icyo abanyarwanda biyemeje bakigeraho.nimwihangane muhindure strtegie mukoresha ubu abantu badashira mwo kabyara mwe.amahoro.Imana ibarinde

    • Mike

      06/12/2017 at 4:29 pm

      Uvuze ubusa rwose ndakeka ariyo mpamvu wahisemo guhisha izina ryawe.

  4. Charlotte

    06/12/2017 at 5:38 pm

    nyamara mike uyumuntu ppp umutukiyubusa ibyavuga nukuli

  5. Kalisa

    07/12/2017 at 10:17 am

    Imana yakire uriya muvandimwe wahasize ubuzima. Naho ibyo kuba yaratanze ruswa ngo abone permis ntiwabihamya kuko ntabyo uzi cyakora bibere isomo abandi bashoferi bajye bita ku kujyana imodoka zabo muri controle technique ku gihe kd birinde uburiganya ubwo aribwo bwose.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock