Ryoherwa na Internet ihendutse MANGO Telecom ikuzaniye muri Promotion 'AGAHEBUZO' - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:57 04

Ryoherwa na Internet ihendutse MANGO Telecom ikuzaniye muri Promotion ‘AGAHEBUZO’

Sosiyete ya mbere mu Rwanda icuruza Internet inyaruka ya 4G, MANGO Telecom Ltd. ikuzaniye internet inyaruka cyane kandi ihendutse, ifite ibishya byinshi muri Promotion AGAHEBUZO.

  1. Iyi internet igura amafaranga make cyane.
    5GB ni Frw 3,500 mbere 3GB zagurwaga Frw 3800
    10GB ni Frw 5,500 mbere 10GB zagurwaga Frw 17,000
    30GB ni Frw 16,000 mbere 30GB zagurwaga Frw 45000
    50GB ni Frw 26,000 mbere 50GB (Day)+100 GB(Night) zagurwaga Frw72000
  2. Iyi internet ushobora kuyikoresha yashira ukagura indi nubwo ukwezi kwaba kutarashira.
  3. Iyi internet kuyigura biroroshye, ukoresha Application ya LTE RWA uvana kuri Google ukayishyira muri telefoni yawe hamwe ubika izindi Application, (Playstore) hanyuma ukabasha kugura internet yawe (IPAKI) wifuza, waba ukoresha momo, Tigocash cyangwa Smart card.

Kuki iyi Internet idakwiye kugucika?

Sekamana Mathias Joshua ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Mango Telecom mu buryo buri Digital, avuga ko Poromotion AGAHEBUZO yatangiye tariki 10 Gicurasi, izarangira tariki 9 Kanama 2020. Avuga ko iyi Internet igenda neza, idacika izafasha cyane abantu bakirimo gukorera akazi kabo mu rugo, kandi ngo irahendutse cyane ugereranyije n’ahandi bagura Internet kandi yo ni 4G.
Ati “Ikiza cy’aya Mapaki umuvuduko wayo uri hejuru kuko nta we muba muyisaranganya binyuze ku munara, uba urimo gukoresha stock yawe, ikindi ishobora kumara ukwezi bitewe n’akazi wayikoresheje ntabwo ari unlimited, ishira bitewe n’ibyo wakoze, kandi iyo ishize uhita ugura indi bidasabye ko utegereza ukwezi.”
Application ya LTE RWA uvana kuri Google ni yo bakugira inama gushyira muri telefoni yawe muri (Playstore) hanyuma ukabasha kugura internet wifuza, waba ukoresha momo, Tigocash cyangwa Smart card.
Ubundi buryo ni ukujya mu Maduka ya Mango Telecom akwegereye:
I Kigali:
Hari iduka mu T2000
Kigali City Tour (hasi)
Hafi y’inyubako ya Pension Plazza ahanzi nko kuri 4G square
I Nyamirambo kuri 40 ku cyapa
Nyabugogo ku muhanda ujya mu Ntara y’Amajyepfo hateganye na BK
Kicukiro Centre mu Isoko rishya
Ku Gisozi mu Gakinjiro
Kibagabaga muri Master Coffee
Kuri Remera Corner ahakorera ibindi bigo nka MTN, na BK
I Kabuga ku muhanda ujya Rugende
No mu Ntara ahantu hatandukanye aho wabona icyapa cya Mango Telecom wabona iriya Internet ihendutse.
Sekamana Mathias Joshua ati “Abakiliya bacu duhora tubashakira ibyiza, Promotion AGAHEBUZO nirangira tuzamenya icyo abakiliya bacu bifuza kurushaho.”
Wahamagara Tel: 25 50 cyangwa 0786 666 666. 
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mango isigaye yaragabanyije ingufu z’umuvuduko wayo ni 2G kabisa udafite ubuhamya bwabyo azagure azatubwira. Ikibazo gikomeye n’uko bakubwira ko babikoze ku bushake Kandi twitwa ko twishyura 6000 fr ku kwezi. Biteye isoni

  • Mugisha we, icecekere muvandi. Hari ibibabaza n’ubwo ntacyo wabirenzaho,ariko ukuri kw’aba bagabo ntako. Mperutse kugura iya 24,000 nibeshya ko ari yo izamfasha akazi,ariko yo noneho irarutwa n’iya 6,000. Nabajije abazicuruza, bati package za leta ni zo zihuta. Niba bibananiye,bareke twisubirire kuri gakondo turwane na Airtel na MTN tugure MB z’100 birangire

  • Iyo 4G yabyu rwose yabaye fake cyane. Mugani wuriya wagira ngo ni imwe yo muri 2002. Banza ari 1G. Nanjye namaze kuyivaho nzongera nyikoreshe wenda ninumva ko yisubiyeho. Yamaze kubona abakiriya benshi irabyimba ariko izabyicuza. Nzemera mpendwe na MTN nta kundi

  • MANGO muzi gukora publicité ariko service yanyu iri hasi cyane kandi ntabwo muri honnête !

    Ibyo mbivugira ukuntu mwadufatiranye turi mu mazu tudasohoka,mugatangira kutwohereza msgs zidusaba kuva kuri internet ya 6.000F tukajya kuya 24.000F.

    Twahise tubatera ikizere rwose!

  • Mango muratubeshya nihaboneka indi comany muzakuraho muzibagirana

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *