S. Mula arasaba Police guhagarika uwamusebeje ko 'inzara igiye kumutsinda mu nzu' - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:07 41

S. Mula arasaba Police guhagarika uwamusebeje ko ‘inzara igiye kumutsinda mu nzu’

Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yikomye umwe mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga ukomeje kumusebya ko we n’umuryango we bamerewe nabi ngo akaka inkunga yo kubatabara. Uyu muhanzi yasabye Police y’u Rwanda guhagarika uyu muntu umusebya.

Umuhanzi Social Mula

Uyu muhanzi wifashishije imbuga nkoranyambaga, yagaragaje ubutumwa buherutse gutangwa n’uwitwa Kasuku Media kuri Instagram wanditse asaba abakunzi b’uyu muhanzi gukusanya inkunga ngo bagatabara Social Mula.

Ubutumwa tutifuje kugaragaza hano, uyu Kasuku Media avuga ko ngo Social Mula n’umugore we ngo benda gupfira mu nzu.

Social Mula wateruye ubu butumwa akabushyira kuri Instagram ye, yikomye uyu wiyita Kasuku Media avuga ko atari rimwe cyangwa kabiri amwibasira.

Avuga ko uriya muntu akomeje kugaragaza urwango amwanga ariko ko adakwiye kurengera ngo azanemo n’umuryango we.

AtiNdagusabye ubutaha ntihazagarukemo (Maman w’umwana wanjye ndagusabye) hanyuma njyewe uzajye untuka uko ushaka ntakibazo.”

Social Mula kandi yasabye uyu muntu kudakomeza kumutoneka kuko muri ibi bihe atorohewe kuko ari kwibuka abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati Nakiriye ubutumwa bwinshi bunyereka ibyo wakoze ngo utume mpungabana ariko ndakumenyesha ko nkomeye nubwo ndi mu bihe bigoye byo kwibuka abanjye bazize Genocide yakorewe abatutsi 1994.”

Social Mula kandi yagize ibyo asaba inzego zirimo Police y’u Rwanda agira ati Ko mwazajya mudufasha gutangaza ko hari abantu basebanya kuri izi mbuga zifasha benshi buri munsi kuko nta gihe batagejejweho ababikora kuko hari abafata ibi binyoma nk’ukuri.”

Uyu muhanzi ukubutse ku mugabane w’Iburayi gutaramira abanyarwanda batuyeyo, yananyuze kuri Twitter yongera kugira icyo asaba Police y’u Rwanda kutarebera ibikorwa nk’ibi bimusebya bigamije kumuhindanyiriza isura.

Ati ibi bintu bibangamiye society kuko hari abafata ibi nk’ukuri mu gihe ababikora ntacyo bishisha kuko babona ntagikorwa n’inzego zibishinzwe kandi bibangamiye bikomeye abo bikorerwa icyo nizeye ni uko turi mu gihugu kigendera ku mategeko ku buryo bitananirana kumuhagarika.”

Social Mula yagiye agaragaza ubutumwa bw’ibinyoma uriya muntu yagiye amutangaho birimo nk’ibyo yanditse avuga ko uyu muhanzi “yatawe muri yombi kubera ubujura.”

Mu kiganiro kigufi uyu muhanzi yagiranye n’Umuseke kuri Telephone yavuze ko nta byinshi avuga kuri iki kibazo cy’umuntu umusebya ariko ko ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi avuga ko umuntu uri kumusebya kuriya atamuzi.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • 😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂show buzz 🐝🐝🐝🐝🐝🐝🐝🐝🐝🐝🐝🐝🐝🐝 nibwo koko ikigera mu Rwanda ndabyemeye🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣 ubwo sociale Mula abaye Kimu Kardashian ntago yahamagara 👮‍♀️👮‍♂️👮‍♂️👮‍♂️👮‍♂️👮‍♂️👮‍♂️👮‍♂️👮‍♂️ haza bataillo 😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂 Ndumiwe biriya nibyo kuryoshya mu buhanzi bwanyu
    Ubwo rero urantunguye
    Niyo mpamvu nkunda Butera Jeanne❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️Aziko agomba kuvugaho byiza or bibi nka bandi ba star bose
    Wagirango social Mula nzi ibibera ku mbuga za aba star bakuru🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣gusa bi mubabaje ibigambo bya Kasuku yazicwa Na agahinda
    Ni nku uwarakazwa Nuko Amber Rose Na Kim Kardashian Na ba Timberlake Na abandi
    Ibi jambo byabo ba star bose ni ukuvuga hushyudhya show No kugurisha
    Ibyo rero Nta polis ibizamo
    Cyakoza yagukubise😂😂😂😂😂zo ni🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔🚔zikagutabara ngo bavuzeko Ufite inzara utanga ikirego muri 👮‍♀️ sha namwe rwose muransetsa
    Ntago Uri umustar kuva Uyu munsi
    Ntago byoroshye kuba umustar muri 2020 twose baba bari kudukururanka ama🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈🐈 jyenda wibuke uryame wibutse inda birashira
    Ntimukabe ibifura😂😂😂😂😂😂😂😂😂 show buzz ni guseka, gucuruza, guterana ubuze aribyo mugifaransa bita rigoler et chahuter sans risques ubwo rero nimba show buz yanyu nta rigoler karabanyariye muzahora muri police 👮‍♀️ muyigorer ubusa kuko Biriya Nta mukunzi wawe ubifata nku ukuri ni just for 😆😆😆😆😆😆😆😆

    • Wowe wiyise igifuraaa ntugashyigikire amafuti, ngaho nyumvira nawe uho ugiye aho mu banyamahanga niba batararezwe ni ibyabo ,ntukicwe n ubukoroni mu mutwe kuburyo wumva ko ikibi kitwa Cyiza ngo ninako n abanyamahanga babikora rwose aho werekanye kwisuzugura kuko twe umuco ni umuco ntago twiyandarika uwiyandaritse aracyahwa, uwo gasuku rero ariyandaritse ni byiza ko acyahwa kandi akihanangirizwa, naho iyo mico mibi uvoma imahanga uyisubizeyo niba basebanya ni ibyabo uwo mwanda ntiwemewe iwacu, kandi uvuze Bose ni uko baba bisebya nabo ubwabo uzarebe ibyo bamenyekaniyeho ko Atari ibikorwa by urukozasoni urebe uko bahinduye imibiri yabo ko atari imikorano maze ureke kuzana iyo myenda yabo kuko twe twararezwe niyo mpamvu n urengereye tuzamucyaha.

  • abantu basebya abandi murikigihe turimo cyo kwibuka abacu bishwe urwa gashinyaguro sibyiza bakagombye guhumuriza umuntu Mula ihangane nubutarubu bwarakeye muvandimwe ntibazi ko twamaze iminsi 100 ntacyo kuryama nokunywa nkaswe ubu abo baravuga ubusa

  • 1.Ibyo uyu kasuku avuga ntagaciro bifite s.mula ntiyari akwiye kubitindaho, ahubwo s.mula niwe ari gutuma kasuku agera kuntego ye. ibyo kasuku avuga ni preuve yerekana ko kasuku est jaloux de la reussite de s.mula. (kasuku est un imbecile, et la bonne reponse pour les imbecile c’est le silence.)
    reka nisobanure impamvu nise gasuku un imbecile: yewe uwariwe wese arazi ko en avril 1994 abantu bapfuye, oui, les gens sont morts au Rwanda, et c’est très regrettable! ubwo rero ibyo kasuku yakoze yabikoze mugihe kitarico d’ou c’est imbecile, ubwo rero umuntu aho ari hose, atitaye kubwoko canke andi mateshwa atandukanya abantu iki ni igihe co kuzirikana amaraso y’inzira karengane yariko aramenka mugihe nkiki.

    2.S. mula reka nkwibwirire, par exemple niba umuntu agututse ati:”tu es un dechet de la société”, maze ugashavura, ubwo uba werekanye koko que “tu es un déchet de la société”,arikoiyo uzi ko hari ibyo wagezeho mubuzima (nka s.mula afite des gros titres dans la musique africaine) ubwo umuntu auguste ngo “tu es un déchet de la société” wakwisekera ukamwihorera (self confidence). dans ce meme cadre, niba umuntu avuze ngo urashonje warangiza ukava mubyawe, tu perds les pedales, ukarakara, ugatabaza police n’itangazamakuru ubwo ntawamenya wasanga agatara katse, duke wakuye i burayi tukaba twashize ubwo rero turi benshi dukunda ibihangano byawe tumenye ukuri kw’ibintu twatabara, kandi twatabara en silence tutarinze kubinyuza muri media nkibyo maze iminsi mbona hanzaha umuntu ajyanira ikiro c’umuceri umuturanyi akitwaza na CAMERA.

  • uko mbyumva nzineza ko Kasuku afasha benshi bashonje kdi mulla yavuze ko atamuzi nakwibuka uburyo yafashijwe…. niyo ngo bayihera Amalon njye Jaysqwezeer turaziranye nibyo mulla yihakanisha arabizi arashaka hit kdi covid ntiyoroshye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *