S.Sudan: Riek Machar yashyize yemera kongera kuba V/Perezida wa Salva Kiir - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:29 39

S.Sudan: Riek Machar yashyize yemera kongera kuba V/Perezida wa Salva Kiir

Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir; yemeye kwiyunga na Guverinoma iriho akongera akaba Visi Perezida wa Mbere muri ubu butegetsi amaze igihe arwanya.

Riek Machar yemeye kongera kuba V/Perezida wa Salva Kiir

Riek Machar azafata uyu mwanya ejo ku wa Gatanu mu gushyiraho ikiswe Guverinoma y’amahoro kizwi nka Transitional Government of National Unity (TGoNU).

Dr Riek Machar uyobora ishayaka Sudan People’s Liberation Movement-in Opposition (SPLM-IO) uyu munsi yahuye na Perezida Salva Kiir i Juba bemeranya ko bagiye gushyiraho ubu butegetsi bitarenze tariki ya 22 Gashyantare.

Dr Machar yagize ati “Twaganiriye byinshi birimo gushyiraho Guverinoma ihuriweho nk’uko twabyiyemeje.”

Uyu muyobozi umaze igihe arwanya buriya butegetsi agiye kwinjiramo, yavuze ko uku kwishyira hamwe bizatuma igihugu cyabo gitemba amahoro.

Ati “Abanyasudani y’Epfi ntibazongera kujya mu kaga ukundi, njye na Perezida twemeranyijwe uburyo tugomba gushyira mu bikorwa ibikubiye mu bwumvikane.”

Muri 2013 Perezida Salva Kiir yirukanye Dr Riek Machar n’ubundi wari Visi Perezida we wa mbere amushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwe, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’urudaca zahitanye abanyagihugu benshi.

Muri 2018 aba bagabo bombi bemeranyijwe gusangira ubutegetsi basinya n’amasezerano ariko ntiyakubahirizwa kuko Machar yakomeje kwinangira.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Politike ni uburyarya.Abangaba ejo umwe azica undi.Muribuka ubushize ko bashatse Riek Machar ngo bamwice bagasanga yahunze bakica generals be.Mwibuke Museveni abeshya president Okello bagasinya ko bumvikanye I Nairobi.Hanyuma Museveni akamuca inyuma agafataKampala.Mwibuke nanone Dr Savimbi Jonas yumvikana na Dos Santos.Nyuma yarahunze bica aba Generals be babaga i Luanda.Nkuko umufaransa yabivuze,Politike ni ubuhanga bwo kubeshya.Hakorerwamo ibintu byinshi bibi:Kwicana,kugambana,kubeshya,ubuhemu,intambara,etc…Niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Ahubwo bagakora umurimo yabahaye wo kubwiriza abantu.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe kugirango babeho.

  • Rutebuka ibyo uvuze niko kuri pe!! Politike ni ubuhanga bwo kumenya kubeshya, resultat ikaba ibikorwa byo kwicana! muri bariya ongeramo na John Grang waharaniye ubwigenge bwa kiriya gihugu, wibuke uko yagambaniwe na Museveni avuye Kampala indege ye ikarasirwa mukirere cya South Sudan. Bibagirwa vuba sha

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *