Saa sita z'ijoro: Amabwiriza mashya yateye benshi guhaha, abandi barara ijoro bagenda - UMUSEKE
  • 05/04/2020 2:50 19

Saa sita z’ijoro: Amabwiriza mashya yateye benshi guhaha, abandi barara ijoro bagenda

Amabwiriza yasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yatangije kubahirizwa saa sita z’ijoro, arasaba abaturarwanda kuguma mu ngo zabo abakora ingendo zikaba ari izikenewe cyane, ingendo z’imodoka ziva mu Ntara zitwaye abantu ntizemewe, ndetse no gutwara abagenzi kuri moto ntebyemewe, n’imipaka irafunze, Umuseke wageze i Nyamirambo na Nyabugogo mu masaha y’igicuku tureba uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa.

Amafoto yafashwe icyo gihe, i Nyamirambo abantu baraye bahaha kugira ngo buke byinshi mu byo bakeneye babifite mu ngo zabo.

Bamwe mu bafite amabutiki babwiye Umuseke nta mabwiriza bahawe adasanzwe yo kurara bacuruza, ngo baraye bacuruza kuko babonye abantu babagana bashaka ibintu ari benshi nk’uko twabibwiwe n’uwitwa HAKIZIMANA Emmanuel.

Gusa n’ubwo abakiliya bari bisutse ari benshi ntawazamuye ibiciro, abaguse batubwiye ko byari ibiciro bisanzwe.

 

Nyabugogo hari abaraye muri gare

Umuseke wageze muri gare ya Nyabugogo, hari bamwe bari bazamuye ibiciro by’ingendo kandi amasaha yo kugenda yarenze. Kujya i Rusizi byari Frw 10000 bamwe bayishyuye, ariko biza kuba ngombwa Police itegeka ko bayasubizwa.

 

Imodoka ya Trinity yerekeza Tanzania yagiye saa kenda za mugitondo barayireka iragenda, nta Munyarwanda wari wemerewe kugenda hagendaga abanyamahanga gusa.

Imodoka ya Trinity yagiye ahagana saa kenda za mu gitondo yerekeza Tanzania

Imodoka za Volcano zari zerekeje Uganda zasabwe gusubira muri Gare Nyabugogo, abagenzi basubizwa itike yabo.

 

Amabwiriza yageze no ku tubare ntiwari kumenya ko ari muri weekend

 

Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Leta yacu niyigaye kuba yatunguye abantu,ikabaturaho ikemezo.Yagombaga nibuze kubaha umunsi umwe wo kwitegura.Gusa cyari ikemezo kiza.

  • @ Karekezi: Abanyarwanda tugerageze kwitwararika ku byemezo bidasanzwe cg bifatwa nk’ibikomeye Leta yacu irimo kutugezaho kuko bijyanye n’igihe igihugu ndetse n’isi irimo nacyo kidasanzwe.
    Twumvire ndetse dushyire mu bikorwa ibyo ubuyobozi bwacu budusaba kuko nibyo bikenewe aka kanya.
    Murakoze.

  • Karekezi ngo Leta yigaye kubyemezo ifata.ubuse wowe wishimiye ko abantu bapfa bishwe no kutumvira.buri wese afite aho yari ari yahagumye ikimuraza nzira agenda ni igiki?njyewe mboneyeho gushima ingamba zose Leta uafashe ngo iturengereny”umwihariko ndasaba abaturage kumvira inama bagirwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *