Sadate mu magambo aryohereye ku isabukuru y’umugore we, Bamporiki yungamo n’Ikinyarwanda gihanitse | UMUSEKE

Sadate mu magambo aryohereye ku isabukuru y’umugore we, Bamporiki yungamo n’Ikinyarwanda gihanitse

Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi yateye imitoma umugore we amwifuriza kugira isabukuru nziza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki na we abifuriza ibyiza mu magambo y’Ikinyarwanda gihanitse.

Munyakazi Sadate n’umugore we

Abinyujije kuri Twitter ye, Sadate Munyakazi yagaragaje ko umugore we uyu munsi yagize isabukuru y’amavuko, amushimira akoresheje imvugo yuje amagambo aryohereye.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto ane, agaragaza Sadate ubwe n’umugore we bari mu bihe byiza binyuranye, yavuze ko uyu munsi w’isabukuru ye usobanuye byinshi ku buzima bwa bombi we n’umufasha we.

Yagize ati “Umunsi w’amavuko yawe niwo munsi w’Ingabire zanjye, wambereye Umugisha kuva mu Bwana bwacu reka mvuge nti warakoze, urabizi neza ko Ari ukugera ku ndunduro mugore mwiza  Mama w’abana banjye, ni wowe nkesha ibyishimo warakoze. Joyeux anniversaire ma très chère épouse byishimooooo.”

Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa basanzwe bakoresha uru rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki.

Uyu muyobozi usanzwe akoresha amagambo y’Ikinyarwanda kiri hafi y’inshoberamahanga, yifurije ibyiza uyu muryango wa Sadate n’umugore we.

Hon Bamporiki yagize ati “Iyaduhanze nibahunde kurambana, mubyarire u Rwanda abakogoto bazarurasanira ngo rwande n’ejo. Indunduro y’urukunda ni Nkunda na nyuma yejo. Nimwishyuke.”

Mu bandi batanze ibitekerezo, barimo abagarutse kuri ariya magambo asize umunyu, Sadare yabwiye umufasha we, nk’uwitwa Tuyizere Eugene wagize ati “Kabisa imitoma iraha! Anyway, happy birth day to HER!!”

Yamwifurije isabukuru nziza
Umugore we na we asanzwe ari umurayon

UMUSEKE.RW

19 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mbega byiza.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ukurongora no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

  • Sadate aravuga iby’urukundo, Bamporiki akazanamo ibyo kubyara abakogoto barasana “banda” u Rwanda! Murabyita ikinyarwanda gihanitse kandi ari agahomamunwa!! Bamporiki aragira ngo abana ba Sadate bazarasane bagure u Rwanda (kwanda ni ukwaguka cyangwa kwagura) barwomekaho iyihe minyago y’intara n’uturere? Biri mu maboko yande uyu munsi? Nabe acishije make Bamporiki bamwe turacyunamiye Kizito. Amagambo yamuvuzeho mbere y’uko avamo umwuka turacyayazirikana.

    • Urugamba si urw’imbunda n’amasasu gusa hari n’urw’imibereho myiza, urw’ubukungu n’izindi. Kurasanira uRwanda rero ni imvugo ishushanya ivuga kurwanira ishema ry’U Rwanda rugakomeza kwanda rugakomeza kuba runini mu buhangange kuko mu buso byo nawe uretse kwigiza nkana urabizi ko bidashoboka muri ibi binyejana. Ubukungu n’ubukire bw’igihugu ni abanyarwanda. Abo bana rero bashobora kuba abakogoto muri science na technology zitandukanye bakavumbura byinshi bigirira isi n’u Rwanda akamaro; mu buhanzi, mu mikino, muri cinema n’ibindi. Kuba ibihangange kw’abana b’u Rwanda ni ko kwaguka (kwanda) k’u Rwanda.

      • Uko Niko kuri rwose , kubyara inkira kamaro Apana inkwiza murongo , urakoze cyane ex

        • Yannick uramugurishije none wagiye kuyaryohamo ku mazi. Ryangombe azagukubita inshuro sha

      • rwivanga, urababaje

  • kuki Rayon sportl uyu munsi itak
    innye

  • Kwifuriza umubyeyi kubyara abakogoto!! Abatararwanye intambara usanga ari bo ba mbere bazishimagiza!! Bifuriza ababyeyi kuziraga abana babo!! Buriya Bamporiki arateganya kuzohereza abana be ku rugamba rwo kurasanira u Rwanda? Azabanze abibahemo urugero niba yumva bimuri ku mutima, maze azabarage kusa ikivi azaba yaratangiye. Ariko se ububi bw’izo ntambara ntabuzi, cyangwa arigiza nkana? Hari andi magambo meza umuntu ashobora gukoramo imitoma atari ayo kogeza intambara.

    • Wowe wiyise gahinda nawe iryo zina ntiwaryitita iyo utaba uri mu isi yuzuye intambara, kuba umukogoto ni byiza cyane kuko uhangana n isi, uyu munsi se dukandamijwe n abazungu kuki?

  • HAHAHA! Bamporiki aransetsa!

  • Ngira impungenge n’ubwoba iyo abashakanye bayobotse imbugankoranyambaga bagashyiraho ibyo bakagombye kuganira nk’umuryango bari mu muryango.Akenshi divorce iba ikomanga ku muryango!Niba uwo mwashakanye umenya ubwiza bwe umunsi umwe umenye ko urugo rwanyu ruri mu manegeka!

  • Abazi ikinyarwanda njye munsobanurire icyo iri jambo Nyakubahwa BAMPORIKI yasoresheje risobanuye aho yagize ati ” nimwishyuke! ” Madamu Sadate nanjye reka mbonereho mwifurize isabukuru nziza kandi Sadate nawe mwifurije ibihe byiza kuko Gikundiro yacu ayiyoboye neza icyo dutegereje kugeza ubu ni ibikorwa mu kibuga icyo twita final results!

    • Mwishyuke bisobanura bonne chance l guess

    • KWISHYUKA ni ijambo rya kera rituruka ku nshinga-muzi “GUSHYUKWA”. Bivuga KWAGUKA (To expanda=To be in a vigorous state=to flourish=to prosper) ariko byose biganisha ku MUNEZERO, ritandukanye no KWANDA ryo bivuga kwaguka ukagera ahandi hirya (space). KWISHYUKA ryakundaga gukoreshwa mu bisigo by’abami, ari nabwo ryafashe igisobanuro cyo KWISHIMA.

      Iraramukirwa Rukaza
      Iti ni jye warugira mu rwango,
      Rwunguko rwa Rwimikore
      Namukingiye ingabo,
      Mwimika ingoma
      Mubera intwari.
      Murasanira ntageza
      Nimana Nzihira i Ntazimiza,
      Bizinzo barishyukana.
      Ingororano z’ubutwari
      Ni jye wazibanza,
      Nabaye nk’Imana
      Ndema uru Rwanda.
      —————————
      Ngo urakima wimuye abanzi
      Mwagirwa wa Bimira-jabiro,
      Wa Jabo ritavaho
      Abakuvuka-mbere ,
      Ngo kirage ingoma.
      Uraramukiwe uturamutse
      Nk’Abami ba Kimposha.
      Ab’icyenda-rubu ngo kishyuke,
      Udukomereje amarembo nka Rukuge.
      Udutsindiye amarembo nka Rukozo
      Wakoze ibishimwe,
      Iyaguhweje urakayihwitana.

  • Reka nsubize Honorable Bamporiki.
    Imana iragaba ntihunda ngo ihundagaze nk’uko inkoko ihundagaza imishwi imaze guturaga.

    U Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byose ku isi rurwana ni intambara y’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga ari ryo rihuza ibihugu byose ku isi.
    Sintekereza ko u Rwanda rugikeneye abakogoto bafashije umwami Rwabugiri mu bitero bya nyuma byari bigamije kwagura u Rwanda,
    Ibikoresho byo gutera cyangwa kwivuna umwanzi byishyizwemo ikoranabuhanga rihagije ku buryo ahagwaga ingabo nyinshi mu rwego rw’ubutasi hasigaye horezwq indege zitarimo abazitwaye kandi zikayoborwa n’ikoranabuhanga bwo ku rwego rwo hejuru.
    Naho kwanda rwagura imipaka yarwa byarangiranye n’inama ya Berlin yo mu 1884-1885 aho ibihugu by’I Burayi byigabanyaga Afrika.
    Ubu u Rwanda rukeneye kwaguka rubikesha Abayobozi barwo barutekereza bakaruha umurongo rugenderaho mu bikorwa byaryo by’itermbere.
    Imana yiremeye Nyakubahwa Paul Kagame imuha byinshi birimo ubwenge n’ubushishozi maze imugabira u Rwanda ho umuyobozi warwo w’ikirenga. Tuzi aho yaruvanye n’aho arugejeje. Imana ikomeze iimurikire ubwenge bwe.
    Natekereza ko rwaguka mu mipaka, azi uko azabivuga atabisaba mu nteko mpuzamahanga igiramo ijambo rikomeye maze inteko imwegurire aho azaba yabonye u Rwanda rwabyazwa umusaruro

  • jye uyu Saidati mbona ntakigenda ntamuntu wumuyobozi ujya mutuntu nkutu niyo mpamvu rayon imwishisha jye mbona nudufranga yarabitse twa rayon yaraye atunyunyuje muri anniversaire yumugore we mutoto kwa mafikiri huyu jama.

  • Nange ntyo: ni agahebuzo rwose kubwira uwo mwubakanye ko ukimukunda, ariko kubijyana mu binyamakuru nk’aho umwamamaza muri njyanama y’akagari cg umurenge sibyo. Pyschologiquement haba hari ikitagenda noneho ubwonko bukagutegeka gutanga abagabo.

  • Nange ntyo: ni agahebuzo rwose kubwira uwo mwubakanye ko ukimukunda, ariko kubijyana mu binyamakuru nk’aho umwamamaza muri njyanama y’akagari cg umurenge sibyo. Pyschologiquement haba hari ikitagenda noneho ubwonko bukagutegeka gutanga abagabo.

  • Haaaaaaaaaaa! Giramahire aranyumije noneho! ubwo rero abashyira abo bakunda mu itangazamakuru baba babamamaza? uti haba hari ikitagenda ubwonko bukagutegeka gutanga abagabo??? ndumiwe pe! njye si uko mbyumva ahubwo ni ukugaragaza amarangamutima ya muntu, wabikora muri mu rugo ariko no kuri social media mbona nta kibazo kibirimo. Komereza aho Sadate kandi wibuke ko ejo iRubavu dukeneye kuhakura intsinzi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *