Sadate ngo guhagarara bwuma mu bibazo yabifashijwemo n’umuryango we umuba hafi – UMUSEKE
  • 28/09/2020 8:43 04

Sadate ngo guhagarara bwuma mu bibazo yabifashijwemo n’umuryango we umuba hafi

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yashimiye umugore we ndetse n’abana be bakomeje kumuba hafi mu bihe bikomeye yakomeje kunyuramo muri ibi bihe amaze ayobora iyi kipe.

Ngo umugore we yamubaye hafi cyane

Kuva uyu mwaka watangira, Izina Sadate ntawashidikanya ko ari ryo ryavuzwe cyane mu bantu bari mu ruganda rw’Imikino muri rusange ariko by’umwihariko muri Football.

Ntiyavugwaga neza gusa ahubwo benshi banamuvugaga nabi, bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon bamusaba kwegura ngo kuko ayoboye nabi iriya kipe isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Sadate wigeze no kuvugwaho ko yegujwe na bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe, asa nk’uwatsinze igitego cy’umutwe ubwo yitabazaga urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rukemeza ko mu mategeko Sadate ari we muyobozi wemewe wa Rayon Sports.

Uyu mugabo ubu ni na we ufatwa nk’umuyobozi rukumbi muri iriya kipe nyuma y’uko ruriya rwego rubaye ruhagarikiye izindi nzego zose za Rayon Sports.

Sadate na we wanyuzagamo akagaragaza ko atajya aripfana, yagiye yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, akavuga amagambo aremereye agaragaza ko akateretswe n’Imana ari yo ikamena.

Uyu munsi yaganiriye na Flash FM, agaruka kuri biriya bibazo yanyuzemo, avuga ko icyamushoboje gukomeza kubinyuramo yemye ari ukuba umuryango we warakomeje kumuba hafi.

Ati “Amahirwe nagize ni ukugira umuryango mwiza, iyo bumvise abantu bantuka bamba hafi. Umugore wange yambajije niba mparanira ukuri, ambaza niba mfite umutima wo kwihanganira ibiri kumbaho, ndabimwerera, na we ansezeranira kuntera inkunga yo kumba hafi mu bihe byose nzaba ndimo, ndamushimira.”

Sadate yasabye abakunzi ba Rayon Sports kusenyera umugozi umwe kugira ngo bateze iyi kipe imbere, bizabafashe kwitegura umwaka w’imikino utaha neza.

Mu kiganiro Perezida Kagame Paul aherutse kugirana na RBA, Umunyamakuru wari ukiyoboye yamwibukije ko ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri iyi manda, yigeze kugaruka ku ba Rayon, amubaza niba yaba yarumvise ibibazo bivugw amuri iyi kipe.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yumvise ko muri iriya kipe harimo amakimbirane ndetse akaza kubiganiraho na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa amwizeza ko azabikemura.

Mu minsi yashize kandi, Minisitiri Mimosa yabwiye Itangazamakuru ko ibibazo biri muri Rayon bitazarenza ukwezi bitabonewe umuti.

Yashimiye umugore we

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muri make udusenyeye Rayon dushobora gutangira kumukeka gusa muzagenda kandi muzasiga Rayon nkuko nabandi bayisize. Za panthere noire zaragerageje nubutegetsi ariko yakomeje kubaho nubu iracyariho kandi izakomeza kubaho kuko iri ikipe iri mu mitima y’abanyarwanda Umubyeyi wawe avuka afana Rayon ukavuka ufana Rayon umwana wawe akavuka afana Rayon bigakomeza gutyo guhera 1968.

  • Ndasabako leta yazakora uburyo amakipe yaba nka company zubucuruzi kuburyo zigurishwa zikagurwa nababishoboye akajagarikakavaho. Abobinaniye igayirwakwisoko induruzikavaho .

  • Sadate ntakigenda cye. Niyo yakomeza kuyobora se bimaziki

  • harya uyu mugore afana iyihe kipe? Ndakeka atari rayonsport. Ubwo rero nta yindi nama yari kuguha kuko umusonga w’undi utakubuza gusinzira.

  • Nyamara Sadate muramurenganya. Kandi ndahamya ko muzamugarukira mwese mu gihe muzabona Rayon Sport ifite umuringo uhamye igenderaho atari nka mbere uwazaga wese kuyiyobora yashyiragaho ibye uko abyumva akurikije inyungu abibonamo. Umunsi uyu murongo nyawo nuboneka umuyobozi uwari we wese wa Rayon azajya awukurikiza. Naramuka awuciye ku ruhande abibazwe. Naho ubundi Sadate mumuhe akanya abanze agorore ibitari bisobanutse imyaka n’imyaniko. Kandi ndabona neza ko nyuma y’ibi turigucamo ibihe byiza aribyo bizakurikiraho. Abafaransa nibo baciye umugani ngo” Après la pluie le beau temps”.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *