Girl in a jacket Sadate ngo ubu Rayon iri ku murongo ati “Ibyabaye tureke kubitindaho” | UMUSEKE

Sadate ngo ubu Rayon iri ku murongo ati “Ibyabaye tureke kubitindaho”

Munyakazi Sadate Perezida wa Rayon Sports, uherutse kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) nk’umuyobozi w’iyi kipe, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko ibibazo biyirimo bigomba kuba bikemutse mu minsi itatu ndetse ko ubu iyi kipe iri ku murongo igisigaye ari ugukomeza kuyubaka.

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports

Hashize igihe mu miyoborere ya Rayon Sports havugwamo ibibazo. Munyakazi Sadate yagejeje ikibazo cye kuri RGB na yo iragisuzuma iza kwemeza ko ari we Muyobozi wemewe n’amategeko, kuko yavugaga ko hari abihishe inyuma ya Statut bashaka gushimuta iriya kipe babinyujije mu muryango wa Rayon Sports.

Mu butumwa yageneye abakunzi b’iyi kipe nyuma yo kwemezwa na ruriya rwego, yavuze ko nk’uko yabasezeranyije ko mu minsi itatu, biba byasobanutse hakamenyekana umuyozi wayo, avuga ko mu minsi itatu ibibazo biri muri iri kipe biba byakemutse.

Ati “Nkuko nabibasabye ku wa Kabiri ushize nari nabasabye ko mwihangana iminsi 3 kugira ngo mu menye icyo Ubuyobozi butugiraho Inama, habaye ibibazo byasabaga ko hatangwa umurongo, ubu uwo murongo urahari ikigamijwe ni ukubaka ikipe yacu.”

Yongeyeho Ati “Uwambajije ikibazo cy’uko ibibazo binyuranye biterwa cyane cyane n’imishahara ndetse n’amafaranga yaguzwe abakinnyi, ndagira ngo mubwire ko mu minsi itatu ibyo tuba tubikemuye nko ku kigero cya 60% ku buryo byibura mu minsi iri imbere dutangira ibindi bikorwa.”

Sadate asaba abakunzi ba Rayon Sports gushyira hamwe kugira ngo ibibazo biri muri iriya kipe bibashe gukemuka vuba.

Ati “Aka kanya icyo dusabwa ni ugushyira hamwe tukunga ubumwe tugatanga ibitekerezo biteza imbere ikipe yacu ndetse n’ubundi bufasha, mureke tugendere hamwe ugize aho asobwa tumukosore n’ufite aho yafasha tumushyigikire, ibyabaye byararangiye tureke kubitindamo gusa bidusigire amasomo y’ubu n’igihe kizaza.”

Nyuma y’ibabazo iriya kipe yahuye na byo birimo kutumvikana k’ubuyozi buriho ndetse n’abahoze bayiyobora, Rayon Sports FC imaze gutakaza abakinnyi batatu (3) babazangagamo barimo Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric ndetse na Irambona Eric wari umusimbura wa Rutanga ku ruhande rw’ibumoso inyuma.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Reka dushimire RGB ko itabaye Rayons Sport mu maguru mashya ikavana urujijo mu bantu kandi ikoresheje ukuri. Tubonereho umwanya wo kunenga abanyamakuru bamwe bakoresheje amaradiyo yigenga mu Rwanda bakorera bakenyegeza umuriro kugeza n’ubwo baca imanza ubona zibogamye kandi batabishinzwe. Ibyo bigatanga isura mbi ku itangazamakuru ryigenga ryo mu Rwanda.

    Birakwiye ko amaradiyo yigenga ataba indiri yo gusebanya no guca imanza zidafitiwe ibimenyetso gihamya, kandi zikanirinda kuba urubuga rwo aho abanyamakuru bamwe bashyira imbere amarangamutima yabo bakirengagiza gukora ubusesenguzi bwa kinyamwuga.

  • Arabikora ate yavuye mu gihano Cya Ferwafa ? Cyangwa cyavuyeho ? Munsobanurire

  • Congs kuri sadate turamushyigikiye pe!

  • Ngo Rayon iri kumurongo? Kereka niba ari wawundi utukura abayobozi bahora batubwira.

    • None se ko yashinje ikipe ayoboye matches fixing buriya abona byararangiye Rib itazabyinjiramo? Ikintu FIFA yanga urunuka. Muribuka uko Juventus byayigendekeye? Kuki mudaha agaciro iriya baruwa yandikiye Rib? Kereka navuga ko yikiniraga, birashoboka se? Ntawarubara

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *