Sadate ngo uzamusaba kwegura amwereka umushinga mwiza azabyemera anamuyoboke | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:37 55

Sadate ngo uzamusaba kwegura amwereka umushinga mwiza azabyemera anamuyoboke

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko uzamusaba kwegura amwereka imishinga myiza yateza imbere ikipe, azamwumvira akegura ndetse akanamuyoboka.

Sadate Munyakazi yagiranye ikiganiro na Radio Rwanda uyu munsi

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nyakanga, yavuze byinshi kuri iyi kipe ayabora itarahiriwe na Shampiyona ya 2019-2020 kuko yambuwe igikombe na mukeba wayo APR FC.

Abajijwe ibyo kuba yaregujwe akinangira nyamara yarigeze gutangaza ko umuyozi udafitiwe ikizere n’abo ayobora yagakwiye kwegura, yasubije ko uzamwereka imishinga yateza imbere iyi kipe akamusaba kwegura nawe azabikora.

Ati “Umuntu uzansaba ko negura anyereka ejo hazaza ha Rayon Sports ko ari heza, akavuga ati ‘ngiye kububakira stade, nta birarane bizongerera kugaragwa muri iyi kipe, nzabagurira abakinnyi beza n’ibindi’ nzegura, ikibazo abo bose babinsaba nta n’umwe ubona azabikora.”

Tariki ya 25 Gicurasi 2020, Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse Komite iyobowe na Munyakazi Sadate, ishyiraho ubuyobozi bushya bugizwe n’abagabo barindwi.

Ubwo buyobozi bushya bwari bugizwe na  Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Emile, Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper.

Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida w’iyi kipe by’umwihariko akaba yari Umujyanama wa Munyakazi Sadate kugeza muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yirukanwaga, yavuze ko bateguye inama  igamije gusaba Munyakazi Sadate kwegura.

Rutagambwa yatangarije itangazamakuru ko Umuryango wa Rayon Sports wifuza ko Komite Nyobozi y’ikipe yegura kuko yagiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu basabye Sadate kwergura kandi harimo Umuyobozi wa Gasogi United usanzwe ari nyiri Radio/TV1, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), wigeze kugira ati “Reka njyewe ntange inama ntitaye ku bindi ibyo ari byo byose. Sadate yiyubahe n’umuryango we areke gukomeza gukururana kuriya. Sadate ni inshuti yanjye nubwo ibyo ngiye kuvuga bishobora kumubabaza…

Sadate reka gukomeza kururu kururu ya hato na hato. Bireke, baje kugutura umutwaro kuko iyi kipe ishobora kugutera agahinda kandi ukiri muto. Icya kabiri, ukeneye icyubahiro abana bawe n’umugore wawe bakugomba.”

Abantu batandukanye barimo Perezida w’abafana ba Rayon Sports, Perezida w’ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports, basabye Munyakazi Sadete kwegura, bose bahurizaga ku kuba yarareze ikipe ayoboye gutanga Ruswa.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu MUNYAKAZI nta heza azageza kuri Raon Sports kuva yazamo induru zaravuze mu Ikipe.

  • Njyewe mbona wagirango Munyakazi yatumwe gusenya rayonsport, ikigoye nukumenya uwamutumye, ariko uko biri kose iminsi ntibeshya izabitwereka

  • Hahahaaa!

    None se ibyo asaba uwamusaba kwegura we arabishoboye (stade, ibirarane, ibikombe, etc)?
    Uyu muhungu mbona ashobora kuba atazi icyo kuyobora bisaba, cyane cyane kuyobora Rayon Sports aho za miliyoni z’abantu baba baguhanze amaso.

    Ibyo yanditse n’ibyo avuga bigaragaza ko atari mature and responsible bihagije ku buryo yayobora iriya kipe!!
    Yari guhera ku rwego rungana nawe nko kuba ushinzwe ubugenzuzi cyangwa kuyobora ikipe y’abana akabanza agakura akaniga.

    Niyo mpamvu aguma ahanganye n’abantu nka ba KNC!!
    Uretse ko nta n’uwabura kwibaza icyo ari kurwana nacyo mu gihe abantu benshi bavuga ko batamushaka. Yari akwiye kubabisa akajya kwita ku mugore n’abana kuko imikino nitangira bishobora kuzamugora kuko amagambo no guseka bizasimbuzwa ibikorwa, ibitego n’intsinzi.

    Zari inama na esprit ya bien wa mugani w’abaturanyi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *