Girl in a jacket Sadate yahagaritswe amezi 6 mu mupira w’amaguru ati “iki kemezo ndakijuririra” | UMUSEKE

Sadate yahagaritswe amezi 6 mu mupira w’amaguru ati “iki kemezo ndakijuririra”

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahanishije Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru naho Umuvugizi w’ikipe Nkurunziza Jean Paul ahanishwa kutazagaragara imikino ine ku kibuga.

Sadate yahise atangaza ko azajuririra iki kemezo

Tariki 5 Gicurasi 2020 Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports n’umuvugizi w’Ikipe, Nkurunziza Jean Paul bitabye  FERWAFA ngo basobanure amagambo batangaje nyuma y’ikemezo cyo gufatira ibihano Rayon Sports yari yanze kwitabira imikino y’igikombe cy’Ubutwari.

Ku mugoraba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Gicurasi, Munyakazi Sadate abinyujije kuri Twitter yavuze ko FERWAFA yamuhagaritse amezi atandatu nyuma yo kumva ibisobanuro yatanze.

Ati: ’’Muraho mwese, imyanzuro ya Komisiyo y’Imyitwarire ya FARWAFA imaze gusohora, impagaritse amezi 6 mu bikorwa by’umupira, icyemezo tukazakijurira ku wa mbere. Mugire umugoroba mwiza.’’

Umuyobozi wa Rayon Sports yahawe ibihano nyuma y’amagambo aharutse kwandika kuri Twitter anenga ubuyozi bwa FERWAFA ku kemezo cyo guhana ikipe ye.

Ariya magambo yari yanditse avuga ati : ‘Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe…’

MUGABE Jean Paul
UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Igisetsa ni uburyo Ferwafa yitendeka kuri Rayon wagirango barayiyitumye hhhhhh ni hahandi bagabo, Rayon yabayeho mutaraza nubundi muzagenda muyisige kuko yo iri mu mitima yacu naho mwe mukaba hanze yayo. Nimukomeze musenye football yo mu Rwanda ngo murarwanya gikundiro.

  • Wakwicecekeye wa mugabo we, urahanira iki ubwo?Itonde kuko vuba aha cyane ushobora nawe kuziyahuza ishuka.Mwagiye mumenya aho muri.

  • Niba kiriya cyemezo kitafashwe n’Inteko Rusange ya FERWAFA jye ndumva nta gaciro gifite mu mategeko. Ni gute se umukozi yahagarika umukoresha we?

  • Rayons Sport na Kiliziya Gatolika ni instututions zitera icyugazi abantu bazaruhuka ari uko bazipfukamishije. Uwo mugambi abawufite ntibazigera bawugeraho, ari ko bazabona ko bibeshye kandi bishyize ku karubanda impitagihe,harabaye degats nyinshi zitari ngombwa.

  • Ndabona noneho FERWAFA ihisemo intambara yeruye na Rayons Sport. Abibeshyaga ko Rayons Sport yari ifitanye ikibazo na De Gaule, ngira ngo ubu baribonera uwo bahanganye by’ukuri uwo ari we.

  • Guys mureke two gutandukira ahubwo turebe facts
    1) Hahanwe Sadate na JPaul ntabwo ha hanywe Rayon Sports Associations kuko ibyo bavuze nukugumura no kwangisha abantu ubuyobozi bwashyizweho nabandi abanyamuryango
    2) Ibitagenda neza muri Ferwafa harabandi binyuzwa either muri AG or ukabandikira
    3) Intwaro yaranze mandat ya Sadate yose ni amagambo gusa kuko nkuko ajya abyivugira we ikingenzi nukwigarurira abakunzi ba rayon sukuyiteza imbere
    4) Ba rayon muze gutabara equipe yacu kuko Sadate ataraza Rayon yahozeho nanagenda Izahoraho
    5) Guhera muri November ababizi neza nibwo iyi crise yokutahemba yatangiye; Inama idasanzwe yabereye kumuhazi nizindi muziko kwari ukwishakamo cash rero ikibazo si Sadate ikibazo namikoro
    6) Ntamuterankunga warukifuza gukorana na Sadate ( Skol muzi ibyaho, Yemwe Airtel yanze gusinya kandi byari bigeze kuri final doreko Sadate we yari yasinye Bralirwa ifite ubwoba mbega namwe murabyumva)
    7) Yahagaritse amasezerano nabakozi( Abakinnyi) kandi End June bizaba bisobanura ko bose ari free Agent ( tuzakinisha nde muri September?)
    8) Rayon ihemba agera kuri 20Million only mubakinnyi na staff technique ukubye guhera February ni 100Million kugera mukwa cyenda ukuyemo aya chomage technique ( April, May,June)( Sadate iyo ahaguma yarikuvahehe kweli ntawukifuza gukorana nawe ntanumu rayon washyiramo aye ngo ashye abireba)
    Inama
    A) Sadate ubunyo icyo bita plan de sorti igendere ureke abarayon nibibazo byabo wemere uhombe ayo washoye nubundi siwewe wenyine rayon ihombeje uzaperereze
    B) Imena muterane mushyireho committe de soutien iyobore for 6 months mugarure umutuzo nubwumvikane nububanyi bwiza nabafatanyabikorwa
    C) Mutegure AG bitarenze September
    D) Mwegere abakinnyi umwe kurumwe mubahe ihumure
    E) Habeho special fundlising iherekejwe na tombora idasanzwe ikusanye inkunga ngoboka yo kuzahura equipe bitabaye ibi turisanga habi
    F) Amategeko n amabwiriza bikurikizwe kandi byubahirizwe
    MURAKOZE

  • Ihangane Sadate nubwo bitari bikwiye humura Imana iri kumwe nawe kandi ibi bizagira iherezo. Vive Sadate… Vive Rayon Sports

  • Komera mugabo ugira ukuri abakunzi ba Rayon Sports ntiduteze kugutererana kandi Ikipe yacu izakomera birushijeho n’ubundi ujya kwiruka abanza agasubira inyuma gato, don’t worry muntu w’Imana

  • Yuri we uri Gatumwa, wasanga nawe iri muri Rayon ya Kicukiro ya 2013

  • Uyu muyobozi wa rayon Sports yararenganye ntawutabibona ko FERWAFA inaniwe, wowe wiyise yuri biraboneka ko udakunda rayon , uravuga ngo ntihahanwe Rayon ubwo ushatse kuvuga ko uwanga President w’Igihugu cyacu atanga uRwanda? mwagiye mureka mwa bantu mwe ko twese ntawe utazi ubwenge ni nde se utabona ko sadate ari umuyobozi ugira ukuri kandi ufite icyerekezo nubwo ananizwa? hanyuma rero FERWAFA kuko yanga rayon izanye ibintu byarangiye kera ibikubise aho yongeraho n’ibihano ntawutabona ukuri n’ubundi ni ka karengane ka rayon sports gakomeje gukorwa gusa ikibabaje ni uko gakorwa n’abakagombye kuyirengera kuko nayo ari abanyamuryango ba FERWAFA, bayobozi ba FERWAFA rwose inshingano mwahawe zirabananiye nimwibwirize mwegure pe n’ibi byerekanye ko mudashoboye mwibera mu matiku, ngaho se nimutere intambwe muhane n’umukinnyi wa APR witwa MUHADJIRI wajugunye ingobyi y’abarwayi cg mufatire ibihano Emille umuyobozi w’abafana ba APR wadukiriye abantu akabatuka kugeza ubwo abahinduye inzoka akabambura ubumuntu? mwabikozeho iki? amateka azagenda yerekana imiterere yanyu. Sadate we niyihangane nyine azize ibitekerezo byiza biteza imbere ikipe mu gihe FERWAFA yo itifuza ko rayon yatera imbere.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *