Sadate yandikira RGB ayimenyesha ko hari abashaka gutwara Rayon Sports ku ngufu | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 12:29 09

Sadate yandikira RGB ayimenyesha ko hari abashaka gutwara Rayon Sports ku ngufu

*Bariya bantu ngo batumye Rayon Sports idasora agera kuri miliyoni 200Frw,
*Ikipe batumye ijya mu gihombo cya miliyari 1Frw
*Yavuze amaganya yose n’ukuntu bamugora mu buyobozi,
*Ngo ntibashaka ko ibyabo bimenyekana

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB) arumenyesha ko hari abantu biyitirira Rayon Sports ndetse ngo bashatse kuyigira iyabo ku ngufu mu nyungu zabo. Ibaruwa yanditswe kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2020

Sadate avuga ko bariya bantu bashaka gushimuta Rayon Sports bakora ibishoboka byose ngo babangamire imikorere ya Komite ye

Mu ibaruwa ndende yandikiye ruriya rwego Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko iriya kipe hari abantu bashatse kuyiyitirira mu nyungu zabo kugira ngo bayegukane.

Ati: “Hari abantu bashatse kwiyitirira Rayon Sports yavukiye mu Karere ka Nyanza, ihabwa ubuzima gatozi mu mwaka wa 1968, abashatse kuyiyitira bavuga ko ikipe yavukiye Kicukiro mu mwaka wa 2013, kandi ibi binyuranyije n’amategeko agenga Imiryango nyarwanda itari iya Leta.”

Sadate akomeza asaba RGB ko ibi biri mu byatumye habaho inyerezwa ry’umutungo muri iriya kipe ndetse no kutishyura imisoro nk’uko byari biteganyijwe.

 

IBARUWA MUNYAKAZI SADATE YANDIKIYE RGB

Twumvise amakuru mu binyamakuru binyuranye ko hari Umuntu witwa NGARAMBE Charles wabandikiye abamenyesha ko ari we uhagarariye Umuryango wa RAYON SPORTS imbere y’amategeko, niba ari byo twagira ngo mudukundire tugire icyo tuvuga ku byo yanditse.

RAYON SPORTS yavutse mu 1965 ivukira i Nyanza, yahawe ubuzima gatozi n’iteka rya Minisitiri N° 72/01 ryo ku wa 25 /05/1968, Itegeko N° 04 /2012 ryo ku wa 17 /02/2012 rigena Imitunganyirize n’Imikorere by’Imiryango nyarwanda itari iya Leta mu ngingo yaryo ya 39 iteganya ko Imiryango nyarwanda itari iya Leta yari isanzweho igomba guhuza imikorere n’amategeko ayigenga n’iri tegeko (Harmonizing functioning and statutes of national non – gouvernmental organisations with this Law / Conformité des statuts et du fonctionnement des organisations non – gouvernementales nationales à la présente loi).

Mu ngingo yaryo ya 40 iteganya ko imiryango nyarwanda itari iya Leta isanzwe ifite ubuzimagatozi ntiyongera kubusaba.

Mu mwaka wa 2013 tariki ya 12 Kanama abantu bayoboraga Rayon Sports baricaye aho kugira ngo bahuze Statut yacu n’itegeko nk’uko byateganywaga n’Ingingo ya 39 y’Itegeko navuze haruguru bashatse guhita bagira RAYON SPORTS iyabo ku ngufu, cyangwa bakoresheje amayeri maze mu irangashingiro rya Statut bakoze icyo gihe bavuga ko “bashinze bundi bushya RAYON SPORTS” muri uwo mwaka wa 2013, banavuga ko ivukiye i Kicukiro ndetse ko abasinye kuri iyo statut ari bo ba nyiri RAYON SPORTS, ibi babikora bagamije kuyiyitirira no kunyereza RAYON SPORTS bakoresheje amayeri ariko kandi babikora banyuranyije n’itegeko twavuze haruguru mu ngingo yaryo ya 39 ndetse n’iya 40.

Nyuma y’ibyo habaye Impaka z’urudaca muri RAYON SPORTS aho uwo muryango ufite Ikipe ikunzwe n’abantu benshi yisanze iyobowe na Komite eshatu zitigeze zihuza imikorere, ibi byatumye inzego zinyuranye zitugira inama maze mu nama Rusange y’Umuryango wa RAYON SPORTS yo ku wa 22 Ukwakira 2017 yateraniye Sport View (Hotel) ifata imyanzuro ikurikira :

  1. Hatowe amategeko shingiro ndetse n’amategeko ngenga mikorere y’Umuryango
    2. Hatowe Komite Imwe ihagarariye Umuryango imbere y’amategeko iyobowe na Bwana Muvunyi Paul;
    3. Hemejwe ko abazajya bitabira Inteko Rusange ari abahoze ari aba Perezida ba RAYON SPORTS, Abahagarariye amatsinda y’abafana (Fan Club), Umunyamuryango uzajya abasha gutanga Umusanzu wemejwe kugira ngo witabire Inteko Rusange;
    4. Manda yagizwe imyaka ibiri;

Umuryango wakomejwe kuyorwa n’uwuhagarariye Umwe (Représentant légal) watowe ari we Bwana Paul Muvunyi ndetse akoresha Inteko rusange zinyuranye harimo iyabereye Kanyinya ndetse n’izindi. Manda ye irangiye tariki ya 14 /07 /2019 mu Nama y’Inteko Rusange yateraniye TUZA IN mu Bugesera natorewe kuyobora Umuryango wa RAYON SPORTS. Mu nama y’inteko Rusange yateranye tariki ya 19/01/2020 iteranira kuri MUHAZI KING FISHER HOTEL twavuguruye amategeko shingiro yacu nk’uko mubisanga ku nyandiko mvugo y’iyo nama musanga ku mugereka.

Ngarutse ku bivugwa ko byanditswe na Bwana Ngarambe Charles aho avuga ko ari we Représentant Légal ngo kuko ari we ugaragara mu nyandiko zatse ubuzimagatozi muri RGB (na byo akaba yarabikoze mu buryo bunyuranyije n’Itegeko), uretse ko yabwatse mu buryo bunyuranyije n’itegeko ariko kandi ntago kuba ari we watse ubuzimagatozi bisobanura kuzaba Représentant Légal ubuzima bwe bwose, kuko yarasimbuwe ndetse ku mugereka mboherereje inyandikomvugo y’ihererekanyabubasha yakozwe na Komite yamusimbuye. Icyo yitwaza ko hatandikiwe RGB hamenyeshwa ko yasimbuwe iki na cyo ntikimuha ububasha bwo gukomeza kuba Représentant Légal kuko yasimbuwe mu matora na we ubwe yigiriyemo uruhare ndetse mu nama y’Inteko rusange yatumije akanayobora yewe akanakora ihererekanyabubasha.

Madame Umuyobozi Mukuru tukaba twibaza aho yarari mu gihe cy’Imyaka yenda kugera kuri ine asimbuwe??? Mu by’ukuri nk’uko nabibagaragarije uburyo hashinzwe Umuryango wa Rayon Sports mu mwaka 2013 binyuranye n’Itegeko ariko hejuru y’ibyo icyabiteye ari na cyo gituma uyu munsi abantu badashaka ko RAYON SPORTS igira umurongo ngenderwaho, ngo ikorere mu mucyo kandi itere imbere ari na wo murongo dufite uyu munsi nka Komite ya RAYON SPORTS biterwa n’impamvu zikurikira:

  • Abantu bakunda kuduruvanga muri RAYON SPORTS ni abafite ibyo bayishakamo binyuranyije n’amategeko ndetse n’abayishakamo indonke;
  • Abantu nk’abo ni abashaka guhisha amakosa yakozwe y’Imicungire y’Umutungo, uyu murage ukaba warabaye karande muri RAYON SPORTS, nushatse wese kuwuhindura cyangwa kubikurikirana akaba agira ibibazo bikomeye atezwa n’abo bahoze bayobora batifuza na gato ko ibyo byashyirwa ahagaragara.
  • Muri rya hererekanyabubasha ryakozwe na Bwana Ngarambe Charles igihe yatangaga ubuyobozi hakaba harimo raporo ya Audit yo ku wa 03/03/2016 y’abari abagenzuzi ba RAYON SPORTS igaragaza amakosa akomeye yakozwe n’abari abayobozi mu micungire y’umutungo tutanibagiwe ibyagiye bigaragara mu igurisha ry’abakinnyi, amafaranga yinjira kuri Stade tutazi irengero ryayo n’ibindi byinshi, Umuntu wese ushaka kugira icyo abikoraho akaba ahura n’ibibazo nk’ibyo turimo guhura na byo aka kanya;

Madame Umuyobozi Mukuru, twe nk’abayobozi ba RAYON SPORTS tukaba tudashobora kureberera ibyo byose kuko byamunze Ubukungu bwa RAYON SPORTS ndetse bimunga ubukungu bw’Igihugu kuko nk’ubu igenzura ry’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kwinziza Imisoro n’Amahoro ryagaragaje ko hanyerejwe imisoro irenga miliyoni 229 hagati y’umwaka wa 2014; 2015; 2016 hakiyongeraho amadeni n’ibihombo birenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda tukaba tubona igihe kigeze kugira ngo ibi byose bisobanurirwe abanyamuryango n’Abanyarwanda.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubundi ntibizoroha.

  • Ihangane Sadate ntawe wa mbere iryo tekinika ribayeho uzarebe Pasteur Bizimungu nizereko wowe utazafungwa ahubwo.

  • Ngiyi impamvu ntajya niruka inyuma y’umuyaga. Ubu uyu,ibyo arimo arabizi cg? Yarangiza ngo afitiye impuhwe Rayon Sport. None basi yarwanaga yishyura ideni abamubanjirije basize?
    Wenda Sarpong yazize imvugo itari nziza yakoresheje,ariko abantu tuzamwifuza. Ibi bintu byose byari bipfuritse ahantu,ahubwo we yakuye ibipfuko ku mwobo umwotsi urazamuka. Bamuhora ko akojeje agati mu ntozi. Muzamukumbura tu. Naho uyu mugabo simuzi,ntacyo mpfa na we, ariko ubushobozi bwo kuyobora Rayon Sport,n’ubwo ntari umufana wayo,ntabwo afite.

  • Ibaze nkubu tukumva Rayon sport itejwe icyamunara, ikagurwa na Gasogi Utd

  • Nyamara ikibazo uyu mugabo afite kiroroshye kugikemura,
    Aba rayon nitwihangane umwaka umwe wa manda ya Sadati asigaje kuyobora irangire, we wenyine saison itaha azahita ata rayon yiruke, none c ko ntabakinnyi afite, n’ikipe ikaba irimo imyenda, abantu akaba avuga ko bayimunze kandi nyamara tuziko yabashije kujya ibaho kubera abantu bayo, abaterankunga akaba atari gukorana nabo neza. ubu izindi kipe zirimo gushaka abakinnyi, rayon yo imeze gutya.
    Murumva c azashyira nde mu kibuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *