Sadate yasabye abakunzi ba Rayon kwitanga ngo ikipe yabo idasenywa na Coronavirus - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:22 43

Sadate yasabye abakunzi ba Rayon kwitanga ngo ikipe yabo idasenywa na Coronavirus

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatanze ubutumwa busaba abakunzi b’iyi kipe kwitanga uko bifite kugira ngo ikipe yabo idasenywa n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye Shampiyona y’umupira w’amaguru iba ihagaze.

Munyakazi Sadate yatanze ubutumwa buhamagarira abakunzi ba Rayon kwitanga ngo ikipe yabo idasenywa na Coronavirus

Mu butumwa yanyijije ku rubuga rwa Twitter, Sadate yavuze ko muri ibi bihe ikipe ya Rayon Sports ikeneye imbaraga z’abakunzi bayo.

Yagize ati  Équipe wihebeye iragukeneye burya Inshuti nyanshuti uyibona mu bihe bikomeye, Turwanye Coronavirus tunaharanira ko itadusenyera Équipe ni wowe ni njyewe bo gufasha Rayon kudasenywa na Cov 19…”

Uyu muyobozi wa Rayon Sports yakomeje asaba abakunzi bayo kwitanga uko bifite ku buryo n’ufite igiceri cya 100 Frw yatanga umusanzu we.

Ati “…utanga icyo ushoboye, kanda *610# hera ku giceri cy’i 100 uraba…”

Ikipe ya Rayon Sports itari guhirwa muri Shampiyona y’umupira w’amaguru iherutse guhagarikwa kubera Coronavirus, biherutse gutangazwa ko ishobora gutandukana n’umufatanyabikorwa wayo w’imena Skol.

Ubusanzwe Rayon Sports amafaranga yayo menshi ikoresha mu bikorwa byayo bya buri munsi iyakura mu bafana bayo baba abitanga ndetse n’abaza kuyishyigikira ku kibuga mu mikino iba yakiriye ku buryo bishobora kuyigora muri ibi bihe Shampiyona yahagaze kandi abakinnyi n’abayobozi bayo bakaba bakomeje guhembwa.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru kandi, Sadate na bwo yifashishije Twitter yari yavuze ko yumvise amakuru yatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko Rayon Sports imaze amezi ane idahemba abakinnyi bayo.

Uyu muyobozi wakunze kumvikana arengera ikipe ye cyane, yabeshyuje aya makuru, avuga ko nta mukinnyi n’umwe ibereyemo ikirarane.

Icyo gihe yagize ati “Wenda ntituzi imbere ariko aho tuva turahazi.”

Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2018-2019, yatangiye imikino ya shampiyona ya 2019-2020 iri mu zihatanira igikombe gusa bisa nk’ibiri kugenda bikomera kuko mukeba wayo APR FC iyirusha amanota atandatu ikaba ari na yo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 57 mu gihe Rayon ifite 51.

Mu mukino iheruka gukinana na Gicumbi ya nyuma, Rayon Sports yanganyije n’iriya kipe y’akarere ka Gicumbi 1-1.

Sadate wanagarutse kuri uyu mukino, yavuze ku ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambuga igaragaza bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon buriye ibiti ngo babashe kureba ikipe yabo kuko hari hamaze gusohoka amabwiriza abuza abantu kujya ku bibuga kureba imipira.

Yashimye ziriya nkoramutima z’ikipe yabo gusa avuga ko itababaniye kuko itatsinze, ndetse ko yabuze ibisobanuro atanga uretse kwisegura gusa.

Mu butumwa yatanze kuri uriya mukino, yasoje agira icyo asaba abakinnyi b’iyi kipe agira ati “Mwibuke ko Rayon Sports ari iy’abafana, ubwitange bwiyongere please [ndabinginze].”

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • ikipe urayisenye none uritwaza coronavirus, imishinga yawe yo mu kirere imaze iki? abaterankunga benshi wazanye nabo mu kirere nta musaruro batanga, ahubwo nufite akamaro nawe uri kumubuza amahoro (skol)

    • Sadate ni umurayon mu gihe abandi bari abo kuyirya!! yego afata ibyemezo bikakaye ku buryo we ataruma ngo ahuhe ariko abarayons benshi turamwemera! rayon ntacyo izaba nta kuntu interahamwe zitagize ngo zisige ziyishenye, zica abakinnyi igihe Genocide yabaga, ariko byatumye ikomeza kuba ubukombe. Ikipe ntacyo izaba ipfa kuba ari iy’abafana.

    • Ntabwo ari RAYON SPORTS yonyine irimo guhura n’ibibazo by’amafaranga.Tekereza mu bihugu byinshi bahagaritse akazi kose kubera Coronavirus.Abakoze “savings” bonyine cyangwa abafashwa na Leta nibo bonyine bazakomeza guhembwa.Niba Coronavirus ikomeje,ntabwo abakinnyi ba Rayon bazahembwa.UBUZIMA burimo guhagarara ku isi hose kubera Coronavirus.Indwara z’ibyorezo zidasanzwe,Yesu yari yarabihanuye ko bizabaho mu minsi y’imperuka.Yesu kandi yahanuye yuko mu minsi y’imperuka abantu bazagira ubwoba bw’ibintu bizaba birimo kubera ku isi.Bisome muli Luka 21 umurongo wa 26.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

  • Rwose Abarayon banyabo mureke dutere inkunga ikipe yacu. Biragaragara rwose Crise igomba kubaho. Nge 2000 namaze kuyatanga. Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *