Samson Babua yamaze kwerekeza muri Kiyovu Sport atanzweho miliyoni 8Frw - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:39 29

Samson Babua yamaze kwerekeza muri Kiyovu Sport atanzweho miliyoni 8Frw

Rutahizamu mpuzamahanga Babua Omoviare Samson ukomoka muri Nigeria yasezeye Sunrise FC n’abakunzi ba yo, yari ahamaze imyaka ine, ubu yerekeje muri Kiyovu SC ayisinyira umwaka umwe ahabwa miliyoni 8Frw.

Umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore asuhuzanya na rutahizamu mushya uzabafasha mu mwaka utaha w’imikino, akaba ari Samson Babua

Uyu rutahizamu ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2019-2020, yamaze kumvikana na Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka, azayikinira mu mwaka utaha w’imikino.

Babua yohererejwe imodoka mu rukerera rw’igitondo cyo ku wa gatatu tariki 20 Gicurasi kumukura mu Karere ka Nyagatare ku isaha y’i saa kumi n’imwe z’igitondo kugira ngo aze gusinyira Kiyovu ku gicamunsi.

Yifuzwaga n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo As Kigali, Rayon Sports, na Kiyovu Sports yamwegukanye ndetse na Musanze FC imaze igihe kitari gitoya imwifuza.

Muri Gicurasi 2019, Babua yasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we Mbabazi Maureen w’Umunyarwandakazi, ni imwe mu mpamvu zituma yishimira gukomeza gukina mu Rwanda, ndetse ashobora kugira amahirwe agahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ nk’uko abivuga.

Ku wa 6 Gicurasi 2020, Babua Samson yasezeye abafana ba Sunrise FC yifashishije imbuga nkoranyambaga, aho yagiraga ati “Bidasubirwaho, umwaka w’imikino wa 2019/2020 urasubitswe, Murabeho Sunrise, urabeho Nyagatare. Ibihe byari byiza mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Babua Omoviare Samson yageze muri Sunrise FC mu mpeshyi y’umwaka wa 2016, aho yabaye rutahizamu w’ibihe byose muri iyi kipe. Shampiyona y’umwaka wa 2019-2020 yahagaritswe, amaze gutsinda ibitego 15 mu mikino 23.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *