Sarkodie uri i Kigali arifuza umuhanzi nyarwanda bakorana indirimbo | UMUSEKE

Sarkodie uri i Kigali arifuza umuhanzi nyarwanda bakorana indirimbo

Michael Owusu Addo uzwi ku izina rya Sarkodie mu muziki wa Afurika ari kubarizwa mu Rwanda aho azaririmba mu nama yiga ku bibazo by’ubuhunzi ku Mugabane wa Afurika, yanditse kuri Twitter ko yifuza kuzava i Kigali akoranye indirimbo n’umuhanzi nyarwanda.

Umuraperi Sarkodie uri mu bakunzwe ku mugabane wa Afurika ari mu Rwanda

Sarkodie ukomoka muri  Ghana akaba umwe mu baraperi bakunzwe muri Afurika, yasangije abamukurikira amashusho ari mu Mujyi wa Kigali avuga ko ahishimiye cyane.

Uyu muhanzi wubatse izina binyuze mu ndirimbo nka “Adonai, Can’t let you go” n’izindi acumbitse muri Radison Blu Hotel ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Abinyujije kuri twitter, akigera i Kigali yanditse agira ati “Ngeze mu Rwanda, ndashaka umuhanzi ugezweho twakorana hano. Mumbwire uwo mutekereza twakorana indirimbo.”

Sarkodie azaririmba mu nama yiga  ku bibazo by’ubuhunzi muri Afurika yatangiye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021 ikazageza kuwa 02 Ukuboza 2021, iri kubera muri Kigali Convetion Center.

Ni inama kandi yatumiwemo umuhanzi ukomeye ku mugabane wa Afurika 2Baba uzwi nka 2Face Idibia n’abandi barimo umunyarwenya Kagiso Lediga ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ngo azaririmba mu nama yiga ku bibazo by’ubuhunzi ku Mugabane wa Afurika?UBUHUNZI ahanini buterwa n’intambara.Amaherezo azaba ayahe?Mu isi nshya dusoma henshi muli bibiliya,Imana izakuraho intambara hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Hanyuma ikureho ibibazo byose,harimo urupfu n’indwara nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Tujye tumenya ko “ubuhanuzi bwa bible bwose buba nta kabuza”.Niyo bwatinda,bugeraho bukaba.Niho bible itandukaniye n’ibindi bitabo bavuga ko byaturutse ku Mana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *