Sayinzoga Jean amaze gushyingurwa i Rusororo. AMAFOTO | UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Sayinzoga Jean amaze gushyingurwa i Rusororo. AMAFOTO

Mu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Mme Jeannette Kagame, Maitre Jean Sayinzoga watabarutse kuri Pasika ku myaka 75 yashyinguwe kuri uyu wa kane mu irimbi rya Rusororo muri Gasabo.

Abakarateka nibo bamanuye isanduku y'umurambo we bayegereza imva

Abakarateka nibo bamanuye isanduku y’umurambo we bayegereza imva

Sayinzoga azakomeza kw’ibukwa nk’uwabaye ingenzi mu kubaka igihugu binyuze mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero hamwe n’abahoze mu mutwe wa FDLR batahuka bagacishwa mu ngando bamwe bagasubizwa mu buzima busanzwe, nk’umuyobozi wa Komisiyo yari ibishinzwe.

Azakomeza kwibuka cyane kandi nk’uwgize uruhare runini mu kubaho kwa Karate mu Rwanda ndetse n’i Burundi ari impunzi. Akamara igihe kinini ari ku rwego rwo hejuru kurusha abandi mu Rwanda kuri Dan esheshatu (ubu zagezweho na Me Sinzi Tharcisse).

Mu gitambo cya Misa yo kumusezeraho no kumusabira muri Regina Pacis i Remera umwana we Betty Sayinzoga yavuze ko se atigeze yifuza ko hari ubabara natabaruka kuko azaba arangije imirimo ye, kandi ko batazarata amashuri yize kuko atazaba agiye gusaba akazi.

Jean Sayinzoga yibukwa nk’uwashinze Club ya Karate yitwa Puma, yatoje abantu benshi barimo ubu n’abakuru umukino wa Karate.

Yafashije benshi bahoze muri FDLR batashye bagasubizwa mu buzima busanzwe abandi bakinjizwa mu ngabo z’igihugu, yafashije kandi abamugariye ku rugamba gusubira mu buzima busanzwe bakabaho neza nk’uko babitanzemo ubuhamya mi ijoro ry’ejo ryo kumuvuga ibigwi n’imyato iwe mu rugo.

Uruhare rwe mu iterambere ry’u Rwanda abafashe ijambo barimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka bavuze ko ruzahora ruzirikanwa.

Abayobozi batandukanye mu kiriziya kuri Regina Pacis baje gusezera kuri Sayinzoga

Abayobozi batandukanye mu kiriziya kuri Regina Pacis baje gusezera kuri Sayinzoga

Barimo na Mme Jeannette Kagame

Barimo na Mme Jeannette Kagame

Minisitiri Kaboneka avuga kuri Jean Sayinzoga wakoreye neza igihugu cye

Minisitiri Kaboneka avuga kuri Jean Sayinzoga wakoreye neza igihugu cye

Bari baje bambaye umwambaro yabatozaga bambaye

Bari baje bambaye umwambaro yabatozaga bambaye

Abakarateka batambutsa isanduku ye

Abakarateka batambutsa isanduku ye

Bayiganisha ku mva ye

Bayiganisha ku mva ye

Abuzukuru ba Sayinzoga bamuherekeje

Abuzukuru ba Sayinzoga bamuherekeje

Umuhango ugiye gutangira

Umuhango ugiye gutangira

Abantu ba hafi ye hamwe n'abayobozi bari bicaye imbere

Abantu ba hafi ye hamwe n’abayobozi bari bicaye imbere

Abantu batandukanye baje guherekeza uyu musaza

Abantu batandukanye baje guherekeza uyu musaza

Abantu bari benshi ku buryo batakwiriye mu mahema yateganyijwe

Abantu bari benshi ku buryo batakwiriye mu mahema yateganyijwe

Abayobozi bakuru ku nzego zinyuranye bitabiriye uyu muhango i Rusororo barimo na Minisitiri w'Intebe

Abayobozi bakuru ku nzego zinyuranye bitabiriye uyu muhango i Rusororo barimo na Minisitiri w’Intebe

Hari abantu benshi banyuranye b'inshuti n'umuryango we

Hari abantu benshi banyuranye b’inshuti n’umuryango we

Padiri agiye guha umugisha imva igiye kwakira umurambo wa Sayinzoga

Padiri agiye guha umugisha imva igiye kwakira umurambo wa Sayinzoga

Abamuherekeje bari benshi bamumenye muri iyo myaka

Abamuherekeje bari benshi bamumenye muri iyo myaka

Isanduku igiye kururutswa

Isanduku igiye kururutswa

 

Birababaza buri gihe kubura uwawe

Birababaza buri gihe kubura uwawe

Abo mu muryango begereye imva ye

Abo mu muryango begereye imva ye

Abantu banyuranye baje gusezeraho Sayinzoga

Abantu banyuranye baje gusezeraho Sayinzoga

Mushiki we bakurikirana Louise Abimana ashyira indabo ku mva ya musaza we

Mushiki we bakurikirana Louise Abimana ashyira indabo ku mva ya musaza we

Minisitiri w'Intebe ahabwa indabo zo gushyira ku mva

Minisitiri w’Intebe ahabwa indabo zo gushyira ku mva

Aha icyubahiro uyu musaza utabarutse

Aha icyubahiro uyu musaza utabarutse

Minisitiri Francis Kaboneka ashyiraho indabo ku mva

Minisitiri Francis Kaboneka ashyiraho indabo ku mva

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RPF Inkotanyi Francois Ngarambe

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Francois Ngarambe

Abasirikare bakuru ba Maj Gen Ngendahimana na Musemakweli baha icyubahiro Sayinzoga

Abasirikare bakuru ba Maj Gen Ngendahimana na Musemakweli baha icyubahiro Sayinzoga

Abantu batandukanye bakoranye nawe bazanye indabo zo kumwubaha no kumwifuriza ibyiza aho agiye

Abantu batandukanye bakoranye nawe bazanye indabo zo kumwubaha no kumwifuriza ibyiza aho agiye

Abo bakinanye Karate cyera bamusezeraho, Sensei Fidel Karangwa, Sensei Burabyo na Sensei Sinzi Tharcisse

Abo bakinanye Karate cyera bamusezeraho, Sensei Fidel Karangwa, Sensei Froduard na Sensei Sinzi Tharcisse

Abakarateka bamuha icyubahiro basanzwe bamuha

Abakarateka bamuha icyubahiro basanzwe bamuha

Abantu benshi bashyize indabo bazanye aho Sayinzoga ashyinguye

Abantu benshi bashyize indabo bazanye aho Sayinzoga ashyinguye

Ku irimbi rya Rusororo ry'Akarere ka Gasabo

Ku irimbi rya Rusororo ry’Akarere ka Gasabo

Yitabye Imana ku myaka 75, naruhukire mu mahoro imirimo ye imuherekeze

Yitabye Imana ku myaka 75, naruhukire mu mahoro imirimo ye imuherekeze

Photos ©Innocent ISHIMWE/UMUSEKE

UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. John Peter

    April 20, 2017 at 6:50 pm

    Niyigendere Umusaza yabaye imfura. Ntako atafashije abamugariye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda pe. Yumvaga neza ikibazo cyabo nk’umubyeyi umenya abana be. Si nabo gusa kandi n’abavaga muri FDLR yari umubyeyi kuribo. Nta kindi yabikoreraga urebye, uretse kwifuza ko u Rwanda rwabamo amahoro arambye, aho buri munyarwanda wese afite ishema ryo kuba umunyarwanda. Nagende aruhuke ntako atagize, Imana Imuhe kurukukira mu mahoro. Jye ndumva mbaye nk’imfumbyi bwa kabiri. Ndasaba Peresiza kuzashishoza, kuko arabisanganywe, agashaka usimbura uno musaza uzaba yumva neza ikibazo u Rwanda rufite mu kubaka amahoro arambye.

    • C

      April 21, 2017 at 9:13 am

      May He R.I.P.
      (Hari n’ikindi abantu batavuga; uriya mwanya yari afite, ni umwanya uri highly sensitive mu gihugu nk’u Rwanda, ariko yawitwayemo neza cyane pe)

  2. Ritha

    April 20, 2017 at 7:21 pm

    Ruhukira mu mahoro mubyeyi

  3. Valens Dukuze

    April 20, 2017 at 8:35 pm

    Rip Muzehe Sayinzoga.
    arko c ko ntama photos ya Mme Jannete Kagame tubonye??

    • Ukuri

      April 21, 2017 at 7:40 am

      niba ntayo wabonye ubwo ntabwo umuzi. Reka ngufashe : Reba photo ya kabiri

  4. Mahoro

    April 20, 2017 at 11:48 pm

    Nkurikije abantu mbonye bitabiriye umuhango wo guherekeza bwanyuma Nyakwigendera Muzehe Sayinzoga, birigaragaza ko yari imfura pe, sinzi niba Muri kubibona nkanjye, uyu mubyeyi ntabwo post yarafite yari ikomeye cyane. Ariko murebe neza ntamuntu ukomeye Muri iki gihugu utamuherekeje, njyewe biranyigishije mpereye no kurayo magambo yasize abwiye umuryango, wari umuntu nukuri kwiImana mubyeyi, sinshidikanya ko Nyagasani yamaze kukwakira mubwami bwe kuko wakoze ugushaka biranigaraza hano rwose, nukuri mureke duharanire kubana amahoro kuko isi yo si iwacu, iwacu ni mwijuru. Intwari ntipfa irasinzira. Rest in eternal peace Muzehe Sensei. Will always be in many Rwandans hearts

    • Asmina

      April 21, 2017 at 10:14 am

      Umva da ! Umuryango wa Sayinzoga ufite imyanya myinshi ikomeye mu buyobozi, nawe niba ukomeye bazaza ari benshi.

  5. George

    April 21, 2017 at 12:23 am

    RIP Sensei

  6. umuhoza clarisse cadette

    April 21, 2017 at 10:20 am

    RIP sensei

  7. patrick

    April 21, 2017 at 11:17 am

    ijambo ryimana rivugako umwana wumuntu arubusa ngo ninkuburabyo burarabya bwacya bukuma imana imwakire mubayo rwose

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

%d bloggers like this: