Sayinzoga ngo yaravugaga ati "imfura iyo imwaye birutwa n'urupfu" | UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Sayinzoga ngo yaravugaga ati “imfura iyo imwaye birutwa n’urupfu”

Mu ijoro ryo kumuvuga ibigwi n’imyato kuri uyu wa gatatu, ababanye nawe bamuvuze biratinda kandi ntibacibwa intege n’imvura nyinshi yaguye ku Kimironko aho yari atuye. Mushiki we yavuze musaza we yavugaga ko ikimwaro ku mfura kirutwa n’urupfu, ubuzima bwe bwose ngo yabubayemo imfura.

Jean Sayinzoga mu busore

Jean Sayinzoga mu busore

Iri joro ryarimo kandi inanga za Gakondo Group aho bacuranze zimwe muzo Mzee Sayinzoga yakundaga nka “Nyirabisabo”.

Abantu bagera ku 1500 bari bari hano, barimo abayobozi nka Minisitiri w’Intebe Anastade Murekezi, Minisitiri Francois Kaboneka, Amb Dr Richard Sezibera, Minisitiri Seraphine Mukantabana, Minisitiri Busingye, Minisitiri Dr Diane Gashumba, Senateri Antoine Mugesera, Fidel Ndayisaba uyobora Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa.

Mushiki we umukurikira witwa Louise Abimana yavuze ko bishimiyle ko Jean Sayinzoga atabarutse ashimwa n’umuryango we hamwe n’igihugu.

Ati “yangaga amafuti, yajyaga avuga ati imfura ntimwara, iyo yamwaye biba birutwa n’urupfu.”

Sayinzoga yavutse mu 1942 mu bice bya Rutsiro, ngo ageze mu myaka icumi na…yasize inka ajya kwiga, ibintu ngo byabanje kurakaza se uburyo bata inka bakajya kwiga.

Ise ni uwitwaga Bushari wishe ingwe.

Mu 1963 mukuru wabo Ndongozi wari imfura iwabo yitabye Imana asiga abana Sayinzoga afatanya na mushiki we kubarera kugeza arangije kwiga Kaminuza agakomereza amashuri i Burayi

Mushiki we yavuze ko yigeze kugera aho ashwana na Sayinzoga kuko yifuzaga ko arongorwa akajya murwe we agakomeza kurera abana undi atabishaka.

Ati “agiye kwiga iburayi ubwo indege yamujyanaga ya boyingi narayirebye mbura n’ibuye ngo nyitere. Na Genocide ije itwara abana bose isiga Bedette (Bernadette Kayitesi). ”

Abimana yibukije kandi uburyo musaza we yatangije umukino wa Karate mu Rwanda, i Burundi n’ahandi.

Me Fidele Karangwa yavuze bari i Burundi mu buhungiro Me Sayinzoga yabatoje Karate no gukunda u Rwanda.

Me Burabyo bamenyanye mu 1975 yavuze ko Me Sayinzoga yatangaga amasomo akomeye ya Karate n’ikinyabupfura ku buryo abenshi byabananiraga bakivanamo.

Lt Joseph Sabena (Rtd) wamugariye ku rugamba yavuze ko Sayinzoga nk’umuyobozi wabo yabagaruyemo ikizere n’ubu ngo kikibabeshejeho.

Ati “yatumye twiga za computer, atuma tubona inzu zifite ibyangombwa byose, atugarurira ikizere ubu turacyeye”

Jean Sayinzoga yabaye umuyobozi mwiza aho yakoze hose kugera no ku Mudugudu w’Intashyo aha Kimironko aho yari atuye hafi y’umuhanda umanuka ujya ahitwa kuri 12.

Sen Antoine Mugesera yavuze byinshi mu bikorwa byiza bya Sayinzoga birimo n’ishyirahamwe yayoboraga ryarihiraga amashuri abana barokotse Jenoside batishoboye ryitwa Rera Neza.

Sen Mugesera ati “Sayinzoga ntiyagiye nk’Abagesera
ajya gusaza yaradutumiye aduha inzoga, turaganira atubwira ko yadutumiye ngo tuganire naho yaradusezeraga.”

Jean Sayinzoga arashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kane saa cyenda nyuma ya misa yo kumusabira kuri Paroisse Regina Pacis i Remera saa sita.

Padiri Martin Mudenderi wo muri Centre Christus niwe watangije uyu muhango n'isengesho n'ubuhamya bugufi kuri Sayinzoga ai kuva cyera kugeza ashaje

Padiri Martin Mudenderi wo muri Centre Christus niwe watangije uyu muhango n’isengesho n’ubuhamya bugufi kuri Sayinzoga ai kuva cyera kugeza ashaje

Ibumoso; Pichette Sayinzoga umukobwa we

Ibumoso; Pichette Sayinzoga umukobwa we

Amb Dr Charles Murigande uri hagati nawe yari ahari

Amb Dr Charles Murigande uri hagati nawe yari ahari

Abakuru bo mu muryango n'inshuti barimo na mushiki we, ubanza ibumoso

Abakuru bo mu muryango n’inshuti barimo na mushiki be

Bashiki ba Sayinzoga

Bashiki ba Sayinzoga

Louise Abimana bakurikirana avuga ko musaza we yavugaga ko "iyo imfura isebye birutwa n'urupfu"

Louise Abimana bakurikirana avuga ko musaza we yavugaga ko “iyo imfura isebye birutwa n’urupfu”

Me Fidele Karangwa wavuze mu bakinanye Karate cyera na Sayinzoga

Me Fidele Karangwa wavuze mu bakinanye Karate cyera na Sayinzoga

Umwe mu buzukuru be babiri bavuze yavuze ko Sekuru abasigiye umurage mwiza

Umwe mu buzukuru be babiri bavuze yavuze ko Sekuru abasigiye umurage mwiza

Imvura nyinshi ntiyabaciye intege, hari abantu benshi bamwe babuze aho bajya mu mahema yateguwe

Imvura nyinshi ntiyabaciye intege, hari abantu benshi bamwe babuze aho bajya mu mahema yateguwe

Minisitiri Dr Diane Gashumba, Minisitiri w'Intebe Murekezi na Minisitiri Kaboneka

Minisitiri Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Intebe Murekezi na Minisitiri Kaboneka mu baje muri iri joro

N'abandi bantu batandukanye b'inshuti n'imiryango ya Sayinzoga

N’abandi bantu batandukanye b’inshuti n’imiryango ya Sayinzoga

Abahanzi bayobowe na Dieudonne Munyanshoza baririmbye indirimbo bise "Intwari ntipfa" batuye Sayinzoga

Abahanzi bayobowe na Dieudonne Munyanshoza baririmbye indirimbo bise “Intwari ntipfa” batuye Sayinzoga

Lt Joseph Sabena (Rtd) avuga ko Sayinzoga yakoze ibishoboka byose ngo abamugariye ku rugamba bagire ikizere cyo kubaho neza ngo iki kizere yabasigiye nicyo bagifite

Lt Joseph Sabena (Rtd) avuga ko Sayinzoga yakoze ibishoboka byose ngo abamugariye ku rugamba bagire ikizere cyo kubaho neza ngo iki kizere yabasigiye nicyo bagifite

 

Photos © Daddy Sadiki Rubangura/UMUSEKE

RUBANGURA & J.Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

11 Comments

  1. kiki

    April 20, 2017 at 1:18 am

    Imana imwakire mubayo ikomeze umuryango we ngewe namwikundiraga gsa nabonaga arinfura yirwanda.

  2. Kabano

    April 20, 2017 at 7:54 am

    SAYINZOGA yabyirutse ari umusore mwiza w’umurava n’ikinyabubfura, asaza ari umusaza mwiza w’imfura n’inyangamugayo, none yitabye Imana ari inyamibwa. Imana imwakire mu bayo.

    Twihanganishize abo asize bo mu muryango we.

  3. patrick

    April 20, 2017 at 8:55 am

    nonese asize abana bangahe??? abuzukuru bangahe?? ntabwo ubuzimabwe mwabusobanuye neza ariko imana imwakire yarinyanga mugayo pe

  4. MATESO JEAN

    April 20, 2017 at 9:38 am

    SEN SEI JEAN SAYINZOGA IMANA IMWAKIRE I JABIRO KANDI IMULINDE MU BAYO.

  5. Inzobere

    April 20, 2017 at 10:06 am

    Imana imwakire mu bayo!Umuseke ndabakunda ku ma foto aherekejwe n’ibisobanuro!!!

  6. Venant

    April 20, 2017 at 11:26 am

    Uyu musaza bigaragara ko yari akomeye kandi akunzwe. Ese ntimwaduha CV ye yuzuye? Yakuriye he, yize he, yize iki, imirimo itandukanye yakoze, yashakanye na nde, asize abana bangahe … ?

  7. omar

    April 20, 2017 at 11:47 am

    RIP SEN SEIN

  8. Magorwa Patrick

    April 20, 2017 at 3:50 pm

    UMUSAZA JEAN SAYINZOGA YAVUKIYE KU KIBUYE/RUTSIRO YUBU, YIGA MU ISEMINARI NTO YO KU NYUNDO, AKOMEREZA KAMINUZA IRUHANDE/BUTARE NDETSE NI UBURAYI. NYUMA YAJE GUHUNGIRA IBURUNDI KUBERA LETA MBI ZAYOBOYE URWANDA ZIBIBA AMACAKUBIRI.

  9. vava

    April 20, 2017 at 5:18 pm

    Ngewe uyu musaza yambabaje cyaneee kuko ubusanzwe nkunda abantu kakina kara-te.

  10. Rugira

    April 20, 2017 at 5:24 pm

    Ariko ntitugakabye gutuka ubuyobozi bwa kera: none se yize kaminuza i Butare nta buruse afite? Yoherejwe gukomeza muri kaminuza i Burayi se ho nta buruse ahawe na leta y’u Rwanda muri iyo myaka? Ukuri burya guca mu ziko ntigushye!

    • Gogo

      April 20, 2017 at 5:49 pm

      Eeeh ! Yasabye ko natabaruka batazigera bavuga iby’amashuri ye ! muri make ntayo yize.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

%d bloggers like this: