Scandal/Ruhango: Umugabo watwitse inzu y’umugore w’abandi “ngo yamwimye igitsina’ YAPFUYE | UMUSEKE

Scandal/Ruhango: Umugabo watwitse inzu y’umugore w’abandi “ngo yamwimye igitsina’ YAPFUYE

Umuseke ku wa Gatatu twabagejejeho inkuru y’impanuka ya Gaz yaturikanye umwana ahita apfa, n’umugabo bari kumwe arakomereka bikabije, amakuru mashya avuga ko uyu mugabo yari yagiye muri ruriya rugo gutereta umugore waho kandi asanganywe umugabo, undi amwangiye amubwira ko amuhekura. Yaje gukomeretswa n’inkongi yateje ‘kuri uyu wa Kane yapfiriye mu Bitaro bya CHUB’.

Amakuru avuga ko Sinzinkayo yamennye essance kuri Gaz aratwika iturikana inzu yarimo n’umwana w’uriya mugore yari yagiye gusura ahita apfa

Umugabo witwa Sinzinkayo Darius w’imyaka 33 yari arembeye mu Bitaro bya CHUB i Butare, amakuru Umuseke wamenye ni uko yapfuye kuri uyu wa Kane.

Ni we bivugwa ko yagiye gusura umugore witwa Daphrose w’imyaka 30, ajyanywe no kumutereta “amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina”.

Daphrose asanzwe afite umugabo (bivugwa ko aba i Kigali), akaba aba mu Mudugudu wa Gakongoro, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana. ari na ho biriya byabereye.

Ngo uriya mugabo Sinzinkayo yagiye iwe atangira kumubwira ko “natamwemererea gukorana na we imibonano mpuzabitsina”, amuhekura. Undi ngo acyumva ikigenza uriya mugabo yahise asohoka ajya hanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert yabwiye Umuseke ko ayo makuru bayamenye nyuma, kuko mbere byavugwaga ko ari impanuka ya Gaz.

Muhire ati “Yafashe essence ayimena kuri Gaz aratwika biraturika. Yashakaga gutereta umugore, ariko umugore yihagararaho arasohoka, undi yasigaranye n’umwana wari uryamye mu nzu. Essence yari yayitwaje mu gikapo “yari yabigambiriye”, ni ugukomeza kubikurikirana.”

Umwana w’imyaka itatu muri ruriya rugo yahise apfa, ariko Sinzinkayo Darius arakomereka cyane ajyanwa kwa muganga i Gitwe, nyuma bamwohereza ku Bitaro bya CHUB i Butare.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko Sinzinkayo yaguye kwa muganga.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry yatubwiye ko uriya mugabo  ngo yari afitanye amakimbirane n’uriya mugore ngo akaba yarashakaga kubatwika bose bagapfana.

Dr.Murangira aviga ko nta buryozwacyaha buzabaho kuko ukekwaho kugikora yapfuye.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW

20 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Birababaje! Gusa ndabona bidakwiriye gutangaza amazina na full.identity y umuntu.Ku karubanda gutya pe!?

    • Nonese twabwirwa n’iki niba ibivigwa ko ari ukuri niba batavuze amazina n’aho batuye?

  • Ubusambanyi buzarikora.Mwibuke wa mugabo w’i Ruhanga nawe uherutse kwitwika na essence,kubera ko umugore we yamucaga inyuma.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko ubusambanyi buzabuza ababukora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

  • Kubera iki nta buryozwacyaha buzabaho kdi yari yabigambiriye!? Nonese umwana wabigendeyemo ndetse n’inzu y’urwo rugo biryozwa nde!? Kuki ikigega Cya Leta binyuze munzego z’umutekano, itagoboka umuryango nkuyu wagabweho iki gitero cy’iterabwoba!? (Yari yateguye iterabwoba ryose ari bukoreshe)

    • Uku Niko kuri!
      Uyu muryango ukwiye kugobokwa na Leta, kuko uyu muryango wagabweho igitero cy’iterabwoba.

  • iyi nkuru irabababaje cyaneeeeee.nta buryozwa-cyaha buzabaho kuko ucyekwaho gukora icyaha yapfuye.

  • Ndakwemera umusaza Elisé

  • Nanjye, ibi byo gutangaza inkuru zinjira mubuzima bw’ukuntu bene aka kagene ntabwo byemera. Ibinyamakuru byandika bijye byitindera kwihutira gutangaza inkuru muburyo butaboneye ñdetse bwandagaza umuntu.

    Please, iyi nkuru muyitondere kuko ndahamyako ibi byatangajwe bitarimo ukuri.

    • Iyo uvuga ngo URAHAMYA KO ibivugwa atari ukuri ushingira ku ki? Witwguye gutanga ibimenyetso ?
      Ikindi: iyo uvuze ngo inkuru zinjira mu buzima bw’umuntu urashaka kuvuga iki? Ibyabaye ntibikavugwe? Ufite ubwoba bw’iki?

      • Nabivugiye ko inkuru batangaje kuwa gatatu Gaz ibaturikana ntaho ihabanye niyi batangaje. Nawe uyishake uyisome urasanga baravuze ko uwo mugabo yari yaje kubasura. Ikindi icyo gitsina cyabaye karukoza ko kitavuzwe uwo munsi kikaba kivuzwe aruko uwo mugabo yapfuye.
        Ntawamenya ariko mubusesenguzi bwanjye ntabwo niyumvisha ukuntu ibyo gusambanya uwo mugore n’iyo essence bitatangajwe ahubwo bakavugako yabaturikanye ayifunguye agiye guteka….
        ????????

      • Nabivugiye ko inkuru batangaje kuwa gatatu Gaz ibaturikana ntaho ihabanye niyi batangaje. Nawe uyishake uyisome urasanga baravuze ko uwo mugabo yari yaje kubasura. Ikindi icyo gitsina cyabaye karukoza ko kitavuzwe uwo munsi kikaba kivuzwe aruko uwo mugabo yapfuye.
        Ntawamenya ariko mubusesenguzi bwanjye ntabwo niyumvisha ukuntu ibyo gusambanya uwo mugore n’iyo essence bitatangajwe ahubwo bakavugako yabaturikanye ayifunguye agiye guteka….
        ????????

        Naho kwinjira mu buzima bw’abantu navugaga nuko bazanyemo umugabo w’uriya mugore bakarondora naho akorera.
        Njyewe nibyo nanenze

    • Yakoze amakosa knd amadini, izego zareta zidufashe mugukumira iyo sekibi yamanukiye akarerekacu krhngo nigihugu muri rusajjye

  • Uri ni ihohoterwa ribi cyane 🙁 uwo mugabo agomba kuryozwa urupfu rwuwo mu malayika nibwo muvugako yapfuye Ariko afite umuryango
    Ehhhh ibi abagore turabirambiwe weeeeeee kugutegeka ku gitsina cyawe Nta ni isoniiiii diiiii ndababaye? ikigabo nkibi kikagera Naho kiguhekura? Iki kibondo kizize iki koko , Ese umugore wibana Kuki abanyafurika batamwubaha bumva bajya ku musambanya yanakwanga akagera aho abizira ?????Mana tabara igitsina Gore kuko iri ni ihohoterwa rya rurangiza
    Abagabo mwese mwumvirehooooo mwese nubundi umurizo wantu ku mugore sha nukujya tuyica tukavuga imbwaaaaaa ndababaye uwamuha kuriya mugabo akiriho Ngo munezerewe nabi
    Viole ni mbiiiii niryo hungabana ribaho igitsina cyu umugore ni icye agukorera kuwo ashatse akakima kuwo ashatse bagabo mwubahe ibitsina byacu Cyangwa twige kubashahura ndebe ko muzongera kuza kudusambanyiriza ababyeyi ku ngufu
    Komera mubyeyi wapfushije

  • MWIZA uravuga nk’umwe wo mubagome bahozeho muri iki gihugu mu myaka yashize konumva wibasiye abagabo bose muri iyo mvugo yawe mbi yuzuye ubunyamusozi n’ikinyabupfura gike umugabo wabonanye umurizo ni nde? Ese uriya mugore we wari uzi ko umugabo we ataba mu rugo yarangiza akemerera umugabo utari uwe kwinjira mu nzu y’undi mugabo kurinda ageze aho batekera we ni mugoreki murumva atari imbeshu? nubwo iyi nkuru itatubwira isaha byabereyeho wasanga yarasohotse babirangije.ahubwo uriya mugore RIB ikurikirane neza ibye wasanga n’ubundi yarasanganywe n’uriya mugabo.Jye ndi umugabo w’uriya mugore twahita tubyarana abo kuko nta bwenge yagize rwose yinjiza uriya mugabo mu nzu niwe nakurikiranaho ibyabaye byose.

    • Banyamakuru mujye mutangaza inkuru mwakoze isesengura neza, aho guhererekanya mu binyamakuru byanyu mukopiya inkuru akenshi ziba zidafite amakuru nyayo. Muzongere mubaze neza ibyerekeye na se w’umwana wapfuye n’ibyerekeye urushako rwa nyina.

  • Abavuga ko kizarangiza isi ntabwo bibeshya pe!!

  • Banyamakuru mujye mutangaza inkuru mwakoze isesengura neza, aho guhererekanya mu binyamakuru byanyu mukopiya inkuru akenshi ziba zidafite amakuru nyayo. Muzongere mubaze neza ibyerekeye na se w’umwana wapfuye n’ibyerekeye urushako rwa nyina.

  • Nonese twabwirwa n’iki niba ibivigwa ko ari ukuri niba batavuze amazina n’aho batuye?

  • Peusohemaphrodite is possible

  • Pseudohemaphrodite

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *