Senderi yasubiyemo indirimbo yo muri Kiliziya…Ati “Yambereye kawunga muri ibi bihe” – UMUSEKE
  • 28/09/2020 9:41 12

Senderi yasubiyemo indirimbo yo muri Kiliziya…Ati “Yambereye kawunga muri ibi bihe”

Nzaramba Eric AKA Senderi aherutse gushyira hanze indirimbo yasubiyemo [yakoreye Cover] yitwa ‘Tuzabyina neza birenze ibi’ isanzwe iririmbwa muri Kiliziya. Uyu muhanzi avuga ko yabikoze kuko iriya ndirimbo yamufashishije mu bihe bya ‘Guma mu rugo’ ati “Ikiryo cyarashiraga ikambera kawunga.”

Senderi ngo iyi ndirimbo yaramufashije muri ibi bihe bitoroheye abahanzi kuko batakinjiza agafaranga

Senderi avuga ko yasubiyemo indirimbo [yakoze ibyitwa Cover, biremewe n’iyo utabisabira uburenganzira nyiri indirimbo] kuko yamufashije muri ibi bihe bigoye benshi by’umwihariko abahanzi basa nk’abatakinjiza amafaranga kuko abenshi bayakura mu bitaramo ubu bikaba byarahagaritswe.

Ati “Ntabwo nagize irungu, ikiryo cyarashiraga ikambera kawunga, nkumva iramfashije.”

Uyu muhanzi usanzwe uba mu nzu ya wenyine, avuga ko mu bihe bya ‘Guma mu rugo’ yarebaga Television ubundi akumva radio ariko ko hari aho yageraga akumva arabirambiwe ubundi akirebera iyi ndirimbo iri kuri Channel ya Choral de Kigali.

Ati “Ku buryo yararaga ivuga nkumva ndaruhutse.”

Akomeza agira ati “Iyi ndirimbo yambere ubuzima, ndayisegura nkayiyorosa ikamara inzara n’inyota yamaze irungu imbera Amata imbera imbera umutuzo muri Getto impa kutarambirwa iyi minsi itoroshye na gato.”

Avuga ko ayibona nk’ihanura kuko “Umunsi Leta yashyize hanze gahunda yo kongera gusohoka tugasubira mu mihanda tukagenda hakongera kubaho akazi Tuzabyina birenze ibi.”

Uyu muhanzi wakuriye mu myemerere ya Kiliziya Gatulika, avuga ko ubwo yabatizwaga mu 1987 yibuka ko iyi ndirimbo yakoreshejwe ariko ko atari azi nyirayo ku buryo ayikorera Cover yanditseho ko ari iya Choral de Kigali.

Ngo kuyisubiramo byatumye amenya na nyirayo kuko abo muri Choral de Kigali bamubwiye ko atari iyabo ahubwo ari iy’umugabo witwa Mbazumutima Ladislas wayiririmbye kera.

Senderi usanzwe umenyerewe mu ndirimbo za Politiki, mu gusubiramo iyi ndirimbo yo mu kiliziya, yakoresheje inanga isanzwe, we icyo yakoze ni ugusubiramo amagambo y’iyi ndirimbo ibyinitse.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muri make yaragufashije muri Gumamurugo nk’uko na wawundi waririmbye NTA MPONGANO Y’UMWANZI, na we “Inyanja” ye yamufashije igihe yari 1930

  • Sha Nanjye nyikunda kubi peee
    Inyibutsa ababyeyi ba cyera Iyo babaga bateze urugoli bambaye imikenyero ni imyitero natwe twambaye udukanzu twera😍😍😍maze bakayibyina barizihirwaga❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️Ababyeyi mwese ba kera mwitahiye 😢💔 mbahaye icyubahiro👏👏👏👏👏👏Ubu muri kuyibyina mu mu ijuru koko nzi neza ko mwaritashye ngire z’ Imana
    Iyi mbyino intera gukumbura byinshi
    Inyibutsa byinshi ndese ni Byose Kuri njyewe
    Zari nke eshanu bacinyagamo akadiho misa irangiye
    Imana izabatuze heza❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️ Buri munsi uko iyi ndirimbo ijemo mu kiriziya ndabibuka mwese nkayibatura
    None Na senderi Urakoze cyane ko wasubiyemo indirimbo ifungura umutima ugahura ni ijuru😘😘😘😘😘😘

  • Ariko nge mbona abantu bakinisha Imana.Muzagenzure,muzasanga abantu benshi b’aba Stars baririmba indirimbo bita ko ari “indirimbo z’Imana”,usanga benshi cyane bakora ibyo Imana itubuza,cyanecyane ubusambanyi.Ndatanga ingero nkeya:Hera kuli uyu Senderi ufite abana yabyaranye n’abo batateye igikumwe kandi nawe arabyemera.Ukurikizeho Bosebabireba nawe uhora atera abakobwa inda.Utibagiwe wa mugandekazi Juliana Kanyomozi uhinduranya abagabo,bakabyarana abana,bitanyuze mu mategeko.Ntitugakinishe Imana.Nubwo byitwa ngo ni “Indirimbo z’Imana”,zirayibabaza cyane.Kubera ko abaziririmba bakora ibyo itubuza.Ku Mana,ibyo biba ari uburyarya.Bihuye nuko muli Matayo 15:8,Imana ivuga ngo: “Banyubahisha iminwa yabo gusa,ariko umutima wabo uri kure yange”.

    • @karekezi james Uri inde wo gucira aba bantu urubanza ? Byibuze bo bakora ibibi ariko bakanayivuga neza, Ese wowe ukora iki ? Banza wirebe nyabuneka

      • hhhh ntubazi se izi “ntungane” z’abayehova ko aribo bantu “bazi Imana” bakaba n’abavugizi bayo (porte paroles)? Gushinja abandi niwo mwuga, ariko contribution yabo muri society narayibuze. Ntuzumva hari aho bubatse na poste de santé cyangwa ngo bubakire umuntu umwe ubabaye. Ariko kuririmba ubusambanyi byo ngirango ni trauma uyu yifitiye hhh. Ushinja abantu uri nkande wowe?

        • @ mahoro jack,uribeshya cyane.YEZU iyo ashaka yari kubaka amashuli n’amavuriro millions zitabarika ku isi.UMURIMO yasize asabye abakristu nyakuri,ntabwo ari ukubaka amashuli.Ahubwo ni ukumwigana bakajya mu nzira no mu ngo z’abantu,bakabwiriza ubwami bw’Imana.Ibaze niba wowe usebya abantu ujya ubikora.Ikindi Yesu yadusabye,ni “gushaka mbere na mbere” ubwami bw’Imana,aho gushaka ibyisi gusa.Ubwo bwami bw’Imana nibwo buzakuraho ibibazo byose isi ifite.

      • @ Umusaza,ntabwo Karekezi yaciye urubanza.Ahubwo yavuze ibyo abantu bakora Imana itubuza,kugirango bihane.Wibuke ko na Yezu n’Abigishwa be berekanaga ibikorwa bibi by’Abafarisayo.Hanyuma bakabasaba kwihana.Ibyo ntabwo ari guca urubanza.Niba nkweretse ikosa ryawe,ntabwo mba nguciriye urubanza.Ahubwo mba ngirango wihane.Ubu se bavuze ko Gahini yishe murumuna we Abel,baba bamuciriye urubanza??Ubu se urahakana ko Senderi adafite abana kandi atari yarongora???Ubivuze se aba amuciriye urubanza???Saba imbabazi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *