Shaddy Boo, Meddy na Knowless mu bari guhatanira ibihembo ‘E.A Fashion Awards’ - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:21 30

Shaddy Boo, Meddy na Knowless mu bari guhatanira ibihembo ‘E.A Fashion Awards’

Abanyarwanda 27 bari guhatanira ibihembo bya East Africa Fashion Awards mu byiciro bitandukanye. Muri bo harimo umuhanzi Meddy, Knowless, Charly na Nina n’impirimbanyi kuri Social Media Shaddy Boo.

Shaddy Boo na we ari guhatana muri ibi bihembo

Abategura ibi bihembo bavuga ko mu gutoranya ababihataniram bagendeye ku bikorwa buri umwe yakoze ndetse ko babonye mu Rwanda hari umubare munini w’abazamuye urwego rwabo mu bijyanye no guhanga imideri, kurimba, gufotora, gushabika  mu bishamikiye ku mideli n’ibindi.

Mu banyarwanda bari guhatanira ibi bihembo harimo umunyamakuru wa CNBC Africa ‘Makeda’ usanzwe anayobora ibirori bitandukanye.

Makeda ari guhatana mu byiciro bibiri birimo icya ‘Most stylish Female Host of the Year’ n’icya ‘most female media personality of the year’. Ibi byiciro abihuriyeho n’undi munyamakuru wa RBA ‘Christelle Kabagire’.

Abandi banyarwanda bari guhatana harimo umunywamakuru wa RBA, Friday James uri guhatana mu kiciro cya ‘Most stylish male media personality of the year’.

Harimo kandi Sonia Mugabo uri guhatana mu kiciro cya ‘Emerging fashion designer of the year’.

Souvorov Beauty na Milly Beauty bombi bari guhatana mu kiciro cya ‘Makeup Artist of the year’ hakaba na Ryan Stylish uri guhatana mu kiciro cya ‘Fashion Stylist of the year’

Video y’indirimbo ya Davis D yitwa Dede iri guhatana mu kiciro cya ‘Fashionable Video of the year’.

Igitaramo cya Kigali Fashion Week n’icya Collective RW biri guhatana mu kiciro cya ‘Fashion week of the year’. Inzu y’imideli ya House of Tayo iri guhatana mu cyiciro cya ‘Male fashion designer of the year’. Iki kiciro bagihuriyemo n’indi nzu y’imideli ya Moshions.

Mu kindi kiciro cya ‘female fashion designer of the year’ harimo abitwa Uzi Collection na Haute Baso naho uwitwa Lee Charm we ari guhatana mu kiciro cya ‘most stylish male social media icon of the year’ mu gihe uwitwa Joxy Parker n’undi witwa Umuhoza Liliane bombi bari guhatana mu kiciro cya ‘female stylish female social media icon of the year’.

Ibi bihembo kandi bigaragaramo uwitwa Sacha Kaate na Shaddy Boo bombi bari guhatana mu kiciro cya ‘female fashionist of the year’.

Umuhanzi Meddy we ari guhatana mu kiciro cya ‘Most stylish male artiste of the year’

Charly na Nina ndetse na Butera Knowless barahatana mu kiciro cya ‘most stylish female artiste of the year’ .

Umunyamideri Kabano Franco arahatana mu kiciro cya ‘fashion entrepreneur of the year’, Fred Lyon arahatana mu kiciro cya ‘male fashionista of the year’ naho uwitwa Ssanduina we ahatanye mu kiciro cya ‘female model of the year’.

Amwe mu mafoto y’abanyarwanda bari guhatanira ibi bihembo:

Umuhanzi Meddy na we ari mu bahatanira ibihembo
Na Knowless Butera wiyise Kabebe
Charly na Nina na bo bari guhatanira ibi bihembo
Lee Charm
Franck Axel ukora umwuga wo gufotora na we ari guhatanira ibi bihembo bya East Africa Fashion Awards
Umunyamakuru Makeda na we ari muri iri rushanwa
N’umunyamakuru wa RBA, Friday James
Na mugenzi we Christelle Kabagire
Mathew Rugamba uhagarariye inzu y’imideri ya House of Tayo

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muraho banyamakuru, ndabaramukije. Impamvu itumye mbandikira nurubanza maze imyaka 3 mburana aho mu Rwanda, nkaba bonamo akarengane, nifuzaga
    kubaha amakuru sinzi nimba mujya mukora Ubucukumbuzi mu nkuru nkizo, bishoboka ko haba harimo ruswa.
    Whattsapp yajye ni 004529279099 Ntuye Denmark

    Mbaye mbashimiye
    Kijana

  • Shaddy boo biragaragara ko atarakora na rimwe imibonano mpuzabitsina, turamushimiye ko akomeje kwirinda kdi akarinda n’ubusugi bwe. Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *