Shaddy Boo, The Ben na Knowless mu bahatanira East Africa Fashion Awards – UMUSEKE
  • 26/09/2020 5:26 48

Shaddy Boo, The Ben na Knowless mu bahatanira East Africa Fashion Awards

Abanyarwanda bahanga n’abamurika imideri ndetse n’abandi bari mu bifitanye isano na fashion bari guhatanira ibihembo bya East Africa Fashion Awards biteganyijwe kuba kuwa 30 Nyakanga 2020. Muri bo, harimo Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, The Ben, Meddy na Knowless.

Shaddy Boo wamamaye kubera gukoresha Social Media ahanganye n’ibyamamare byabiharaniye

Kuko turi mubihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, abategura ibi bihembo bahisemo kubitanga bakoresheje murandasi hifashishijwe urukuta rwabo rwa Instagram no kuri Youtube.

Abategura ibi bihembo, bazahemba abantu bose bagize uruhare mu iterambere rya fashion mu bihugu bihuriye muri East Africa harimo u Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Mu banyarwanda bari guhatanira ibi bihembo, harimo Kabano Franco uri guhatana mu kiciro cya rwiyemezamirimo mwiza ukora ibifatanye isano na Fashion.

Umunyamakuru Davy Karmel na Sonia Mugabo bari guhatana mu kiciro cya East Africa’s Emerging Fashion Designer of the year.

Franck Axel na studio ya NIB bari guhatana mu kiciro cya East Africa’s best fashion photographer of the year.

Kigali Fashion week na Collective Rw ni ibitaramo biri guhatana mu kiciro cya East Africa’s fashion week of the year.

Uzi Collections na Haute Baso bari guhatana mu kiciro cya East Africa’s female fashion designer of the year.

Mucyo Sandrine we ari guhatana mu kiciro cya East Africa’s Female model of the year.

Milly Umuhoza na Sandrine Souvorov bari guhatana mu kiciro cya East Africa’s Makeup Artist of the Year.

Umunyamakuru wa RBA Christelle Kabagire ari guhatana mu kiciro cya East Africa’s most stylish female host of the year no mu kiciro cya East Africa’s most stylish female media personality of the year ahanganyemo n’umunyamakuru wa CNBC Makeda Mahadeo.

Moshions Na House of Tayo bahanganye mu kiciro cya East Africa’s male fashion designer of the year.

Meddy na The Ben bahanganye mu kicro cya East Africa’s stylish male artiste of the year.

Butera Knowless ahanganye mu kiciro cya East Africa’s stylish female artiste of the year.

Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda Shaddy Boo ari kumwe na Sacha Kaate bahanganye mu kiciro cya East Africa’s female fashionista of the year.

The Ben ari mu kiciro cya East African fashion award
Meddy ari guhatana mu bihembo bya East African Fashion Award
Butera Knowless na we ari gutana muri biriya bihembo bya East African Fashion Award
Umunyamakuru Makeda Mahadeo ari guhatana mu bihembo bya East African Fashion Award
Moses Turahirwa na we ari mu ibi bihembo

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Shaddyboo abereye imb… ni mwiza pe😋😋😋

    • Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Imana ikubuza kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko. Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

    • @Vuguziga,uguye mu kutego kabisa.Shaddy Boo yerekanye amabere kugirango akurure abantu nka mwe mukunda ubusambanyi.Muge mumenya ko bibabaza Imana.Yaba abakurura abagabo nka Shaddy Boo,yaba abajya kubasambanya.Uriya ni umubyeyi ufite abana 2 yabyaye nta mugabo.Yagombye kwiyubaha ntiyanike amabere.Biriya ni Publicity aba akora.

  • @ndayisaba nta kuramba kudapfa pee, nawe utirengagije kiriya kiremwa urabona ko ari kidjaa yewe wee

  • @ndayisaba nawe utirengagije iki kiremwa ni kidjaa pee, amaso koko ararya inda yo hasi ikaburara😋😋

  • Bambwirire sha vuguziga we aba badjama bamanutse na za verset biblique bose bahurije ku mabere meza ko batavuze ko afite imisatsi myiza cg uruhu rwiza? Baribagiye ijisho nabo ntibagutere ibuye hhhh!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *