Shampiyona iragarutse…Rayon irakira Gasogi, APR na AS Kigali – UMUSEKE
  • 26/09/2020 4:55 52

Shampiyona iragarutse…Rayon irakira Gasogi, APR na AS Kigali

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 04 na 05 Mutarama 2020, shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’ikiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino yo kwishyura. APR FC izakira AS Kigali, Rayon Sports yakire Gasogi United.

Umufana wa APR na Mukeba wayo Rayon ubwo aya makipe yacakiranaga

Mu mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2020, SC Kiyovu izakira Etincelles iherutse kunganya na 2-2 Gicumbi FC, umukino uteganyijwe kuri Sitade ya Mumena.  Heroes FC iri ku mwanya wa nyuma izakira Bugesera FC.

Undi mukino i Rusizi Espoir izakira Mukura VS, kipe zombi zatakaje imikino yo ku munsi wa 15 wa shampiyona kuko Mukura yatsinzwe na Kiyovu SC 4-2, Espoir itsindwa na Police 2-1.

Ku Cyumweru Rayon Sports yatsinzwe na Mukeba wayo APR FC 2-0 izakira Gasogi United iheruka kunganya 1-1 na Bugesera. Aya makipe agiye gukina uyu mukino nyuma y’uko zanganyije umukino ubanza 0-0.

 

Uko imikino yo ku munsi wa 16 iteganyijwe:

 

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 16 wa Shampiyona

  1. NZAYISENGA Jean D’Amour (SUNRISE FC)
  2. BUKURU Christophe (APR FC)
  3. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
  4. NGARAMBE Ibrahim (BUGESERA FC)
  5. MUNYAKAZI Yussuf (POLICE FC)
  6. BIKORIMANA Gerard (MUKURA)
  7. NGABO MUCYO Fred (ETINCELLES FC)
  8. NDATIMANA Robert (GICUMBI FC)

 

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *