Shampiyona y’u Budage ku wa gatandatu w’igitaha iragaruka Live kuri StarTimes | UMUSEKE

Shampiyona y’u Budage ku wa gatandatu w’igitaha iragaruka Live kuri StarTimes

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage, DFL ryatangaje ko Shampiyona yo muri icyo gihugu izasubukurwa tariki ya 16 Gicurasi, imikino yose ikazanyura ku Channels za SitarTime gusa.

Bundesliga ntigucike ryoherwa no kureba amashusho meza kuri StarTimes

Shampiyona yo mu Budage yahagaritswe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coroanavirus, mu mpera za Mata, nibwo amakipe yatangiye imyitozo ubu, ni umwe mu zikomeye i Burayi igiye gusubukurwa mbere.

Nk’umufatanyabikorwa wa shampiyona yo muri kiriya gihugu, SitarTimes ni yo ifite uburenganzira bwo kwerekana imikino yose Live ndetse n’ibiganiro byose by’imikino byerekeye kuri iriya shampiyona, ukabibona imbona nkubone nk’’uwibereye ku kibuga.

Umuyobozi w’ibiganiro by’imikino kuri StarTimes, Shi Maochu yavuze ko n’ubwo ari ibihe bikomeye abakunzi b’umupira w’amaguru baciyemo bishimiye kugarurira abatuye Africa ibyishimo babereka imikino ya Shampiyona yo mu Budage.

Ati: “Byari ibihe bikomeye ku bakunzi b’umupira w’amaguru batuye Isi. Twishimiye ko StarTimes igiye kwerekana Live imikino ya shampiyona yo mu Budage  igarurira abatuye Africa ibyishimo. Mfite amatsiko yo kureba amakipe akomeye nka Bayern Munich, Borussia Dortmund, Schalke 04  n’andi yongera gukina.”

Imikino yose izaca kuri Channels eshanu ziboneka ku ifatabuguzi rya StarTimes ukareba imikino mu mashusho aryoshye ya HD {High Denifition}, ndetse no kuri Telephone kuri Application ya StarTimes On, cyagwa ku kindi gikoresho cyose gikoresha Internet ntimuzacikwe n’umunota n’umwe.

Shampiyona yo mu Budage yahagaritswe habura imikino icyenda, Bayer Munich iyoboye urotonde by’agateganyo irusha Borussia Dortmund amanota ane gusa.

StarTimes ni ikigo kiyoboye mu ikoranabuhango ryo gusakaza amashusho ya Televiziyo muri Africa, ikorera mu bihugu bisaga 30, ifite amasheni agera kuri 480 arimo ay’amakuru, filime, filime z’uruhererekane, imikino, imyidagaduro, gahunda zigenewe abana n’ibindi.

MUGABE Jean Paul
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *