SHYOGWE: Mujawamariya ashinjwa imicungire mibi y’amafaranga y’abagore – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

SHYOGWE: Mujawamariya ashinjwa imicungire mibi y’amafaranga y’abagore

Umugore witwa MUJAWAMARIYA wo mu mudugudu wa Kabungo, mu Murenge wa Shyogwe, i Muhanga, abagore bagenzi be bamushinja kunyereza amafaranga y’imishinga harimo n’ayo umuryango Imbuto Foundation yabateyemo inkunga, gusa uvugwa ahakana ibyo avugwaho akavuga ko ari ishyari abaturage bamufitiye ko nta mafaranga yariye.

Green House bubakiwe n’umuryango Imbuto Foundation

Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bagore batuye mu Mudugudu wa Kabungo, bagiye bakorana umunsi ku munsi na MUJAWAMARIYA avuga ko yashinze Koperative ya baringa agamije kunyereza amafaranga umuryango Imbuto Foundation na Women For Women igenera abagore, bamubaza ngo imikoreshereze yayo akabasuzugura.

Abagore bavuga ko hari amafaranga arenga miliyoni ebyeri yatanzwe mu bice bitandukanye kugira ngo akore ibikorwa biteza imbere abagore ariko uyu uvugwa akayashyira mu mufuka we.

Umwe mu bamurega ati: “Imbuto Foundation yamuhaye ibihumbi 600 arayarya,  ije kureba icyo yaba yarayaguzemo afata inka y’umuhungu we arayibamurikira avuga ko ari yo yaguze.”

Abagore kandi bongeraho ko hari andi mafaranga arenga miliyoni yatanzwe n’uyu mushinga uyanyujije muri SACCO y’Umurenge, asanga  uyu Suzane afitemo umwenda bahita bayiyishyura, abo yita abanyamuryango ba Koperative (itabaho) bayamubajije abuka inabi barasezera.

Andi mafaranga arenga ibihumbi 500 yatanzwe na Women For Women, iyanyujije kuri Konti y’Umurenge wa Shyogwe, yari agamije kwegereza amazi Green House, na yo aza kuburirwa irengero.

Hari n’amafaranga yatanzwe na gahunda y’Ubudehe arenga ibihumbi 200 na yo ngo yariwe.

Ushinja Mujawamariya ati: “Twabibwiye inzego z’umurenge n’Akarere kugeza ubu nta gisubizo baraduha turategereje kuko iyo ubajije uko amafarnga akoreshwa arakwirukana.”

Uyu mugore witwa Mujawamariya avuga ko ibyo abaturage bamushinja ari ikinyoma kubera ko afite inyemezabuguzi (Factures) y’imikoreshereze y’amafranga y’inkunga bagiye bahabwa.

Yongeraho ko arenga miliyoni ebyeri bahawe n’umuryango Imbuto Foundation mu byiciro bitandukanye yayaguzemo inka ebyiri asigaye ngo bayashora mu imurikagurisha.

Ati: “Abagenda bansebya ni abantu bamfitiye ishyari. Abantu bose bazi ko nkunda akazi kandi mfite umutungo ku buryo ntakwifuza kurya amafaranga y’inkunga.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe HABINSHUTI Védaste, avuga ko nta genzura ryimbitse bari bakora kuri ibi bibazo, cyakora ko  amafaranga yatanzwe n’umurenge arenga ibihumbi 500 ari yo ngo yanyerejwe ku buryo ngo n’ayo abaturage bamushinja bishoboka ko yaba yarayanyereje.

Ati: “Nta gihe kinini maze muri uyu Murenge wa Shyogwe gusa raporo bampa zigaruka ku myitwarire mibi y’uyu mubyeyi.”

Abagore bagenzi be bashinja uyu Mujawamariya kwigizaho imirimo atigeze ngo atorerwa kuko ari Perezidanti w’Imbuto Foundation, Women for Women, umujyanama w’ubuzima, uhagarariye amatora, njyanama mu Murenge, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, akaba n’umurinzi w’igihango.

Umuseke ukora iyi nkuru, Mujawamariya yatweretse Green House ebyeri bubakiwe n’umuryango Imbuto Foundation na Women For Women, mu kiraro nta nka twahasanze.

Igenzura ryimbitse ni ryo ngo rigomba kugaragaza iyi micungire mibi y’amafaranga y’inkunga

Umuseke wasanze nta nka iri muri iki kiraro na cyo batewemo inkunga

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Shyogwe.

5 Comments

  1. jackson

    May 13, 2017 at 3:08 pm

    Yarayamaze ariko sinamurenganya aababishinzwe nibo bamuhaye inzira yo kuyahekenya

  2. karegeya

    May 13, 2017 at 3:12 pm

    Inka uzagaruke ejo uzasaanga yayiguze ihari ayikwereke. Ni umuhanga cyane aba yahaze aagacupa buri munsi

  3. kkl

    May 13, 2017 at 7:21 pm

    Hari aho nasomye ko kimwe mu biranga kandi bituma cooperative idahungabana ari uko abanyamuryango bose hatavuyemo n’umwe basangira inyungu ku buryo bungana 100%. Iki ngo kiracyari ikibazo muri Africa.

  4. nikoc

    May 18, 2017 at 12:45 pm

    Uwakwereka ayo yariye abagore ababwira ko bagiye kugura ibikoresho byo gukora sauce tomate,nayo akayamira!

  5. Bosco@@@@@@

    May 21, 2017 at 6:55 am

    sibyo kwica ahubwo wa mureka bikanyura muyindi nzira nziza atarukwica kwica nu Rwanda tdukomeze kubyanga nta mpfu dushyaka kuko abanyarwanda bakuwe my byabo sibake abambuwe ubuzima sibake tubere maso igihugu cyacu kuko ntituzemerera abadusubiza inyuma
    Never again jenocide in Rwanda

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock