Sibomana Patrick muri 14 birukanywe na Yanga yo muri Tanzania | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 11:35 37

Sibomana Patrick muri 14 birukanywe na Yanga yo muri Tanzania

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Sibomana Patrick ubu ntakiri umukinnyi wa Yanga Africans SC kuko ari mu bakinnyi 14 basezerewe n’iyi kipe yo muri Tanzania.

Sibomana Patrick ari mu bakinnyi birukanywe muri Yanga Africans

Nyuma yo kumenya ko atazaguma muri Yanga SC, Sibomana abinyujije kuri Instagram ye,  yasezeye ndetse ashima abayobozi n’abafana b’iyi kipe ababwira ko abashimira ku bw’igihe bamaranye ndetse anabifuriza kuzagira umwaka  w’imikino mwiza.

Ati “Reka mfate uyu mwanya nshimire abayobozi abakinnyi n’abafana na buri umwe wanshyigikiye. Gusa ikibabaje ni uko ntazaba ndi kumwe namwe umwaka utaha. Byari ibihe byiza kandi hari byinshi byiza nzahora nibukira hano. Nabifuriza ibihe byiza mu mwaka utaha wa shampiyona. Warakoze Tanzania.”

Patrick Sibomana yerekeje muri Yanga Africans mu mpeshyi y’umwaka wa 2019, avuye muri Mukura asinya imyaka yagombaga kurangira muri 2021.

Patrick ari mu biganiro n’amakipe menshi ya hano mu Rwanda ku isonga hari Rayon Sports.

Patrick Sibomana yazamukiye mu Isonga FC muri 2011, muri 2013 aza kwerekeza muri APR FC yakiniye imyaka ine aza kyivamo muri 2017 yerekeza muri Slovakia mu ikipe ya Shaktyor Siligoritsk.

Muri 2019 yerekeje muri Mukura, ntiyahatinda ahita ajya muri Yanga Africans.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *