Sibomana yishimira ko yagize uruhare mu gusana imitima y’Abanyarwanda - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:30 29

Sibomana yishimira ko yagize uruhare mu gusana imitima y’Abanyarwanda

Umuhanzi Sibomana Jean Marie Vianney umaze imyaka 12 ahanga indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo ashimishwa n’uko izo ndirimbo zagize uruhare mu gusana imitima y’Abanyarwanda muri rusange n’abarokotse Jenoside by’umwihariko bakongera kugira ikizere cyo kubaho.

Sibomana yaririmbye indirimbo nyinshi zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse

Sibomana wahanze indirimbo nyinshi zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nka Ihwa, Umusonga, Ntukazime, Ibikomere n’izindi avuga ko yishimira aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka isaga 26 Jenoside ihagaritswe.

Indirimbo yahanze zikunze kuba zigaragaza ukuri kuri Jenoside yakozwe hirya no hino mu gihugu.

Uyu muhanzi ashimangira kandi ko Jenoside yagize ingaruka ku Banyarwanda, buri wese agomba guharanira ko itazongeraho kubaho ukundi.

Agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda muri Mata 1994 twakuyemo isomo rikomeye bigomba kuduha imbaraga kugira ngo turwanye ikibi kuko ntekereza ko nta Munyarwanda bitakozeho, niba byaratugizeho ingaruka buri wese agomba kugira uruhare mu guharanira ko itazongera kuba ukundi.”

Nubwo yari umwana muri Jenocide avuga ko tariki ya 4 Nyakanga 1994 ari umunsi atazibagirwa ubwo Inkotanyi zabohoraga igihugu zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Ngo ni ho umunyarwanda yongeye kumva icyanga cy’ubuzima.

Kuva muri 2010 ni bwo umuhanzi  Jean Marie yatangiye guhanga indirimbo zo kwibuka, indirimbo “Ihwa” iri mu zo yamenyekanyemo igaruka ku gahinda gafitwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko katagaragarira/katumvwa n’abantu bose uretse nyira ko.

Nubwo Jean Marie azwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka, asanzwe kandi ahanga indirimbo zitanga ubutumwa butandukanye,  burimo izo gukunda igihugu ndetse n’izubukwe akemeza ko atazabihagarika.

Mu butumwa atanga muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside, akangurira Abanyarwanda bose kuba hafi abarokotse Jenoside bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga by’umwihariko babahamagara kugira ngo bakurikiza gahunda ya Leta yo kwirinda Coronovirus yugarije Isi, avuga ko ibi bizabafasha ntibumve bari bonyine.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Tanga ibitekerezo Ubutumwa bwiza ukomeje kutugezaho buradufasha ukomerezaho kdi imana ikomeze yagure imbago zubuhanzi bwawe. turakwemera

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *