Siporo n’imyidagaduro bishobora gucira inzira urubyiruko rwa Africa bakaba ibihangange- P.Kagame - UMUSEKE
  • 06/04/2020 4:09 47

Siporo n’imyidagaduro bishobora gucira inzira urubyiruko rwa Africa bakaba ibihangange- P.Kagame

Perezida Kagame Paul wamuritse iserukiramuco ry’Ibihangange bya Africa (Giants of Africa) mu mukino w’amaboko Basketball rizaba muri Kanama uyu mwaka, yavuze ko Siporo, umuco n’imyidagaduro bicira inzira urubyiruko rwo muri Africa yo gukomeza kuba ibihangange.

Perezida Kagame muri Kigali Arena ubwo yajyaga kumurika iri serukiramuco

Perezida Kagame wamuritse ku mugaragaro iri serukiramuco ‘Giants of Africa’ rizaba kuva tariki ya 16-22 Kanama 2020, yashimiye abashinze abanyafurika bashinze umuryango Giants of Africa bakinnye muri Shampiyona ya NBA barimo Masai Ujiri.

Ati “Mudutera ishema atari ku Rwanda gusa ahubwo ku mugabane wose kuba mwarakuye Giants of Africa [ibihangange bya Africa] mu bitekerezo mukayigira impamo.”

Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi w’umukino wa Basketball, avuga ko yishimira kuba ari umwe mu bari muri uru rugendo rwo kuzamura ibihangange bya Africa binyuze mu bikorwa binyuranye.

Ati “Yaba siporo, umuco, imyidagaduro n’ibindi byinshi, tubonamo inzira ifasha urubyiruko gukura ari ibihangange bakwiye kuba byo.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko iyo bavuze ibihangange bya Africa ndetse n’iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda, ari ibikorwa byo kubibutsa ko bazaba ibihangange ari uko babikoreye.

Ati “Bivuze ko hari akazi kenshi mugomba gukora kugira ngo mubyaza umusaruro amahirwe menshi mufite n’ayo mubona mu mugabane wacu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igikorwa nka Kiriya cy’iserukiramuco riri kubera mu Rwanda, ari ukwerekana ko Africa yifuza ko abana bayo bagera kuri ubwo buhangange babuharaniye.

Ati “Kandi nta kintu dushobora kugera tutagikoreye, tugomba kwizamurira ubushobozi ubwacu ubundi tugakora ibikenewe gukorwa by’umwahariko tugakoresha amahirwe duhawe nk’iri serukiramuco.”

Iri serukiramuco rizaba kugeza muri Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko abaryitabiriye bazibonera ko u Rwanda ari igihugu cy’amahirwe, kikaba igihugu gishyize imbere gukora ibikebereye kandi bibereye umugabane wa Africa.

Perezida Kagame kandi yavuze hari igihe Abanyafurika bakagera aho bifuza kugera no ku byo bifuza kugeraho nk’uko bari mu rugendo rwo kubiharanira.

Iri serukiramuco rizitabirwa n’ibihugu 11 birimo n’u Rwanda ruzaryakira.

Rizitabirwa n’ibihugu 11
Masai Ujiri yavuze impamvu yahisemo ko u Rwanda ruzakira ririya serukiramuco
Habaye ibirori byo kurifungura

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *