Siporo rusange: Iby’ikivunge no guhurira kuri site byavuyeho | UMUSEKE

Siporo rusange: Iby’ikivunge no guhurira kuri site byavuyeho

Mu rwego rwo gukumira icyorezo Coronavirus, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza impinduka muri Siporo rusange isanzwe iba kabiri mu kwezi. Buvuga ko nk’ibisanzwe imihanda isanzwe ifungwa kuri iriya minsi n’ubundi izajya ifungwa ariko abantu bakirinda gukorera mu kivunge.

Ibyo guhurira kuri site byavuyeho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse gutanga ubu butumwa bw’umuburo, buvuga ko mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo Coronavirus (COVID-19), Siporo rusange yahinduye isura.

Ubusanzwe abitabiraga iyi myitozo ngororamubiri imaze kuba umuco mu mujyi wa Kigali, bahuriraga kuri site zitandukanye nko ku biro bya RRA, IPRC-Kigali, kuri ULK no ku Kimisagara.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ibyo guhurira kuri izi site zari byavuyeho ariko ko nk’ibisanzwe imihanda izajya ifungwa ku minsi yagenewe iriya siporo.

Uyu munsi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije aya mabwiriza ko muri Siporo rusange izaba kuri iki cyumweru tariki ya 15 Werurwe nta by’ikivunge bizabaho ahubwo ko hagati y’umuntu n’undi hagomba kuba harimo nibura Metero imwe.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kandi buherutse guhagarika ibirori rusange nk’ibitaramo byagombaga guhuriramo abahanzi bakomeye barimo Cecile Kayirebwa.

Ingamba zo gukumira iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi kinatwara ubuzima bwa benshi, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza atandukanye arimo kugira inama abaturage kutaramukanya baherezanya ibiganza cyangwa imisaya.

Ejo hashize kandi Minisiteri ya Siporo yaburiye amakipe y’u Rwanda kutazitabira imikino y’amarushanwa mpuzahamahanga.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ikintu ubu abantu bacungiraho nukugenda mu modoka zabo kubazifite, abandi bakigumira mu rugo. Mwe gukora amakosa akorwa nabandi ngo mutsimbabare mu mafuti ntabwo muzi ikintu kiri gukubita i Burayi USA, China, aho abakozi ba leta basabwe kuguma mu rugo, mwe mukihagararaho kandi mutazi ikiri gukubita abandi ubukana gifite.Agapfa kaburiwe nimpongo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *