Siporo y’umuntu ku giti cye hanze y’urugo iremewe – CP Kabera – UMUSEKE
  • 28/09/2020 9:48 08

Siporo y’umuntu ku giti cye hanze y’urugo iremewe – CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko guhera kuri uyu wa Mbere taliki 04 Gicurasi, 2020,  umuntu wese ushatse gukorera siporo hanze y’urugo rwe yayikora ariko akayitangira saa kumi n’imwe za mu gitondo. 

CP Kabera asaba abaturage kubahiriza amabwiriza ya Minisante bakirinda COVID-19

Amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda Covid-19 avuga ko abantu bemerewe gusohoka mu ngo saa kumi n’imwe za mu gitondo, abanyuma bakazigeramo saa mbiri z’joro nyuma yaho nta ngendo zemewe.

Ubwo yavugaga amabwiriza Polisi yageneye abaturage mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri biherutse gufatwa, CP Kabera yavuze ko abaturage bose bagomba kwambara udupfukamunwa kandi bagahana intera ihagije aho bari hose.

Ati: “Abantu bagomba kwambara agapfukamunwa aho uri hose, gusiga metero aho abantu bari hose, haba ku isoko, mu maduka, muri resitora, muri hoteli, mu modoka mu mihanda  n’ahandi hose…”

Avuga kandi ko imodoka zisanzwe zitwara abagenzi hari umubare wabo zitagomba kurenza, iyari  isanzwe itwara abantu 70 izajya itwara 32,  iyatwaraga abantu 29 izatwara abantu 15 kandi abagenzi bagakaraba intoki mbere yo kuyinjiramo.

CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko ahantu ho kwidagadurira no gukorera imyitozo hagifunzwe kandi ko imihango y’ubukwe itemewe.

Ku byerekeye gushyingura, avuga ko hemewe gusa abantu 30 kandi na bo bakazirikana intera igenwa n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima. Polisi kandi ivuga ko nta Munyarwanda wemerewe gusura undi.

Yavuze ko n’ubwo Polisi itagamije guhana abantu muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19, ariko ko abazica amabwiriza nkana bazabihanirwa, bagafunganwa n’ibinyabiziga byabo, bagacibwa amande kandi aho batangira serivisi hagaragaye biriya bibazo izo serivise nazo zigafungwa.

RBA

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *