SOS yatanze inkunga ifite agaciro ka miliyoni 27Frw izagera ku miryango 1053 | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:42 53

SOS yatanze inkunga ifite agaciro ka miliyoni 27Frw izagera ku miryango 1053

Abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo bagenewe inkunga n’umuryango SOS wita ku bana batagira kirengera n’imiryango ikennye, mu byo bahawe harimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

SOS Children’s Village Rwanda ifasha imiryango itishoboye kugira ifite intego yo kuzamura imibereho myiza y’abana

Inkunga yatanzwe mu Tugari twa Kabuye, na Bweramvura abayihawe bavuga ko izabafasha kubaho indi minsi bitabagoye nk’uko byabagendekeye mu gihe cya Guma mu Rugo.

Mu gihe cya Guma mu Rugo iterambere ry’iriya miryango yragizweho ingaruka nyinshi.

Imiryango 135 yo muri Gasabo yahawe ibiribwa, buri umwe ugafata kawunga Kg 25, ibishyimbo Kg 12,5, isabune imiti 6, umunyu Kg 1 ndetse n’amavuta litiro imwe.

Muri rusange imiryango yagenewe inkunga ni 1,053 yo mu Turere twa Gasabo, Kayonza, Nyamagabe, na Gicumbi yagenewe Toni 26.3 z’ifu y’ibigori, Toni 13 z’ibishyimbo, Toni imwe y’umunyu, Litiro 2 106 z’amavuta n’imiti 527 y’Isabune.

Abaturage baganira n’Umuseke batubwiye ko bari muri Guma mu Rugo byatumye basubira inyuma kuko amafaranga bari barizigamiye bayakoresheje bituma bagira ibihombo. Batubwiye ko kuba babahaye ibiribwa bicungura amafaranga bakoreshaga bahaha, akababera ikiraro kibazamura mu iterambere ndetse n’imirimo bakora.

Mukamusoni Doroteya wo mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Kabuye mu Mudugudu wa Nyagasozi yavuze ko ashimira cyane SOS Rwanda kuko wa muhaye inka, ubu ikaba ikamirwa umuryango ndete n’abaturanyi.

Avuga ko iriya nka ari iterambere rye no ku baturanyi.

Mukarurangwa Editha wo mu Kagari ka Bweramvura yameza ko mu kwezi kumwe bakoresha ibyo bahawe bizatuma iterambere ryabo rirushaho kwiyongera.

Ati “Mu kwezi kumwe turya ibyo baduhaye, iterambere ryacu rizarushaho kwiyongera.”

Rwamucyo Louis, Umunyabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Jabana yasabye abaturage kwakira ibyo bahawe bakabitungisha umuryango ntibabigurishe, yababwiye ko umuryango SOS Rwanda wifuza kubabona bafite ikerekezo, bo n’ababakomokaho.

Moise Mutabazi Umuyobozi wa SOS Rwanda yasabye abaturage ko ubufasha bahawe bugera ku bana, kuko SOS ishingiye ku kwita ku bana.

Avuga ko umwana agomba kubaho mu buzima bwiza mu muryango umukunda.

Yatubwiye ko ibikorwa nk’ibi bikomeje mu tundi Turere twa Kayonza, Nyamagabe, na Gicumbi, igikorwa cyatwaye arenga miliyoni 27Frw.

Abahawe inkunga basabwe kuyikoresha neza aho kwihutira kuyigurisha

MWIHOREZE RANGIRA Aline
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *