Sosiyete sivile ntibeshwaho no kurya ibigenewe abo ivuganira-Ruzigana Maximilien – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:05 58

Sosiyete sivile ntibeshwaho no kurya ibigenewe abo ivuganira-Ruzigana Maximilien

Umukozi muri umwe mu miryango ya Sosiyete sivile witwa Maximilien Ruzigana kuri uyu wa Gatatu taliki 22, Nyakanga, 2020 yabwiye UMUSEKE ko abantu bavuga ko imiryango igize sosiyete sivile iba igamije indonke z’abayikoramo kurusha abo ivugira baba babeshya. Avuga ko iba ari ukwerekana ibyo Leta itashoboye kubona kugira ngo bikosorwe.

Ruzigana Maximilien( Photo@Ijabo.net)

Ruzigana ukorera umuryango uharanira inyungu z’abana witwa ‘Umwana ku Isonga’ yabivuze nyuma y’inama yari yahuje abagize imiryango iharanira uburenganzira bw’abana yari yateguwe na Handicap International.

Hari abantu bavuga ko imishinga itegurwa n’imiryango itari iya Leta iba igamije gushaka amafaranga mu baterankunga, nyuma ayo mafaranga akazakoreshwa mu nama z’urudaca, asagutse akagabanywa abakorera iriya miryango.

Bemeza ko akenshi ibyo iriya mishinga iba yaragenewe bitagerwaho mu buryo burambye.

Ruzigana Maximilien avuga ko abavuga ibyo bibeshya.

Ati: “Ababivuga baba babeshya, ibyo bavuga ntaho bihuriye n’ukuri. Imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu n’indi mpuzamahanga iba igamije kunganira Leta mu kuzamura imibereho myiza y’abenegihugu.”

Avuga ko abavuga ibyo birengagiza ko iriya miryango yunganira Leta mu kubona amakuru ku bintu runaka bikeneye ubuvugizi kugira ngo bikemurwe.

 

Imyumvire ku burenganzira bw’abafite ubumuga ‘yateye imbere’

Maximilien Ruzigana avuga ko iyo yitegereje asanga Abanyarwanda barateye intambwe mu kumva ibibazo byihariye by’abafite ubumuga kandi bakabafasha kubikemura mu bushobozi bwabo.

Avuga ko raporo zitandukanye zikozwe ku burenganzira bw’umwana zerekana ko abantu basobanukiwe n’ibibazo byabo kandi babafasha n’ubwo inzira ikiri ndende.

Ku rundi ruhande ngo imiryango ibavugira iracyari mike.

Ashima Leta ko iyo bayigejejeho ibibazo runaka bireba abafite ubumuga cyangwa abandi bagize ikiciro kihariye gikeneye ubuvugizi, igikemura.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Sosiyete sivile mu Rwanda irahaba cyangwa ni abayiyitirira? Ahandi usanga iba ikomeye kandi iri mu bavuga rikijyana kuburyo n’ubuyobozi bw’igihugu buyubaha. Iwacu ikitwa civil society kijyamo abashaka amaramuko kandi ugasanga ni abateruzi b’ibibindi kuburyo nta kintu kizima bashobora kugeza ku baturage.

  • Mu Rwanda abantu baraswa buri munsi muzumve sosiyete sivile igira icyo ibivugaho.

  • Uyu se we arumva sosiyete sivile ari iki, ko mbona ayitiranya na NGOs? Aba bo nibyo batungwa no guhembwa akayabo kava ku mfashanyo zitwa ko ari zo gufasha cyangwa kurengera abatishoye n’abativugira. N’amenshi mu madini nibyo abamo n’ubwo yo ahabwa amaturo n’abayoboke ku bwende atayasarura ku gahato. Ariko muri civil society habamo n’abikorera (private sector), abanyamakuru, abagize ingaga z’amakoperative na za syndicats…. Aba bose bibeshaho ntabwo baba bakeneye kurya iby’umuturage cyangwa gusabiriza.

  • Umuntu abona akazi muri ONG bwacya ukumva yigize umuvugizi wa societe civile. Ubwo bubasha babuvana hehe igihe atari abatirage baba babatumye? Abahashyi gusa!

  • Kuva iri jambo ryitwa societe civile / civil society ryaraburiwe inyito y’ikinyarwanda, nuko nta realite’ sociale ou politique rifite mu Rwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *