Soudan : Abantu barenga 60 biciwe muri Darfour | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:20 29

Soudan : Abantu barenga 60 biciwe muri Darfour

Igitero cy’abarwanyi 500 kishe abantu barenga 60 b’Abirabura batuye muri Darfour bakaba bose batunzwe n’ubuhinzi. Bishwe n’Abarabu bo muri kariya gace bo batunzwe n’ubworozi. Ikibazo cy’ubutaka cyabaye intandaro y’amakimbirane yavuyemo ubwicanyi guhera muri 2003 kugeza n’ubu.

Ni ubwicanyi bumaze guhitana benshi

Muri Darfour hamaze igihe kirekire habera ubwicanyi bushingiye ku makimbirane aterwa n’ubutaka buke, butuma havuga inzagano hagati y’Abirabura batunzwe no guhinga n’Abarabu batunzwe n’ubworozi, impande zombi zigapfa ubutaka.

UN ivuga ko kiriya gitero cy’Abarabu bo muri Sudan cyagabwe ku wa Gatandatu, kikaba cyaribasiye abatuye agace ka Masteri ni ukuvuga mu bilometero 48 uvuye mu murwa mukuru w’Intara ya Darfour witwa El Geneina.Hishwe abantu 60 hakomereka abandi bangana batyo.

Inzu zahawe inkongi, isoko rya hafi aho riratwikwa UN ivuga ko hagati y’italiki ya 19 na 26 Nyakanga, 2020 muri kariya gace hagabwe ibitero birindwi, ariko ko icyagabwe mu mpera z’Icyumweru gishize ari cyo cyahitanye benshi.
Darfour igizwe n’uturere dutanu,  dutuwe n’abaturage miliyoni 2.8, muribo abagera kuri 545 000 ntibabona ibiribwa bihagije nk’uko UN ibivuga.

Nyuma y’ubu bwicanyi, inama y’igihugu ishinzwe umutekano( nirwo rwego ruyoboye Sudan ya nyuma ya Bashir) yarateranye yemeza ko hagomba gukoreshwa imbaraga kugira ngo ibintu bisubire mu buryo muri kariya gace.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  Eltrafi Elsdik ati: “ Tugomba gushyira ibintu mu buryo.  Tugiye kohereza ingabo muri kariya gace n’ahandi hose hari umutekano muke kugira ngo zisubize ibintu kuri gahunda.”

Ikibazo cy’ubutaka cyatangiye muri 2003. Abarabu bavuga ko Abirabura babatwaye ubutaka bunini bityo bituma batabona urwuri.

Aya makimbirane yatumye havuka ubwicanyi hagati y’aba baturage badahuje ibara ry’uruhu ariko basangiye igihugu.

Lt. Gen. Shamseldin Kibashi umuvugizi w’Ingabo za Sudan

Le Parisien

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Iyo urebye ibintu bibera muri Darfour muri Sudani ya ruguru, muri South Sudan, muri Centrafrica, muri Somalia, muri Mali, muri RD Congo, hose hari ingabo za LONI mu butumwa bw’amahoro, wibaza icyo zimaze ntukibone n’ubwo gishobora kuba gihari. Ubanza gihabanye n’icyo twe tuba dutekereza, kuko amahoro yo ntayo babungabunga pe! Kuko ntayahari.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *